Musanze-Gashangiro: Ishyano: Yabaye akimara gushyingura umufasha we, asabwa guhambira akarago, baramu be bigabiza umutungo yari yararushye ashaka afatanije na nyakwigendera, abayobozi b’ibanze babiha umugisha
Uyu mutwe w’inkuru uwawusoma yahita atekereza ko umunyamakuru wanditse iyi nkuru yarimo arota ibyaririmbwe n’impala ku nkuru y’ibyabaye k’umudame wa Semu, Semu wari usanzwe ari umucuranzi muri orchestre Impala akazi kwitaba Imana, Umudame we akazi kwirukanwa mu byabo adahawe n’impamba. Nyamara ibi ni inkuru y’impamo kuko ibri mu mutwe w’inkuru byabereye mu mudugudu wa Karunyurwa, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve, akarere ka Musanze.
Ibyabaye nta gitangaza kirimo kuko batari barasezeranye kandi yari nk’umuboyi mu rugo
Inkuru y’ihohoterwa rikomeye ryakorwe uyu mudame yageze ku kinyamakuru Virunga Today kuri uyu wa gatatu taliki ya 03/06/2024, iyikesheje umwe mu basomyi ba Vt utarashatse kwivuga izina , wasabye iki kinyamakuru ko cyareba ukuntu cyakorera ubuvugizi, umufasha w’uwitwa Gapamba, wari utuye aho bita ku Ngagi, agasantere gaherereye mu murenge w Cyuve ku muhanda ugana Kinigi, waje kwitaba Imana hakaba hari hashyize ukwezi ibyo bibaye, kandi ko bakimara gushyingura, uyu mudame yasabwe kuva mu mitungo yari yarashakanye n’uyu mugabo mu gihe kirenga imyaka 15, bitewe ko atari yarigeze asezerana na nyakwigendera kandi akaba nta n’urubyaro bigeze kuva babana. Icyokora kuva icyo gihe, uwatanze amakuru yahise akuraho phone, maze muri Virunga dusigarana urujijo rwo kumenya neza aho ibi byaberey, uko byagenze ariko cyane cyane kumenya umwirondoro w’uwahohotewe
Kubera uburemere bw’ibyavugwaga muri ubu butumwa, umunyamakuru yatangiye ibyo gushakira hasi kubura hejuru, uyu mudame ndetse no kumenya byimbitse uko byagenze. Nyuma yo kuzemguruka igice kimwe cy’umurenge wa Musanze n’ikindi kitari gito cya Cyuve, umunyamakuru yaje kugera neza neza ku mazu yasizwe na nyakwigendera ari nayo yahise agurishwa na baramu be, akimara gushyingurwa.
Amakuru ya mbere umunyamakuru wa Virunga yahawe n’abari aho, ni uko koko, uyu Gapamba yitabyimana kandi ko, koko, uyu mugore yahise asezerwa na baramu be bamaze kumuha imperekeza y’ibihimbi ijana
Uminyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya niba aba batabona ko uyu mudame yahohotewe bikomeye, maze abari bose bemeza ko kuba uyu mugore atarasezeranye, no kuba nta rubyaro yari afitanye na nyakwigendera, nta bundi burenganzira yagombaga guhabwa kuri uyu mutungo.
Mu gahinda kenshi, umunyamakuru yahise atekereza kubwira Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza mu nshingano ze, kugira ngo arebe niba ntacyo yakora kugira ngo uyu mudame ahabwe ubutabera, maze ubutumwa yohereje ntibwigera bubona igisubizo.
Umunyamakuru wa Virunga Yoday ntiyashyizwe ahubwo akimara kubura igisubizo cya visi meya yahise yandikira Gitifu w’umurenge wa Cyuve Amusaba ko bafatikanya gushaka uburyo bushoboka babona amakuru kuri iki kibazo!
Gitifu, ubuyobozi bwa Virunga bushimira, yasubije yemeza ko nta makuru afite kuri iki kibazo kandi ko niba hari ufite ikibazo yazaza kimureba kuri uyu wa mbere..
Icyokora kamere y’imunyamakuru wa Virunga Today ntiyamukundiye, maze mu mvugo isa n’ikarishye, umunyamakuru asubiza ko bibabaje kuba atazi aya makuru yabaye kimenya bose mu murenge, inzego z’ibanze zirimo umugudu zikaba zisa n’izahagarariye iki gikorwa ariko we akaba atazi aya makuru, birangirira aho.
Andi makuru mashya kuri iyi dosiye
Hagati aho umunyamakuru wa Virunga yakomeje gukusanya amakuru kuri iki kibazo ari nako ashakisha aho uyu mudame yaba aherereye amenya ko:
- Imitungo yose irimo inzu n’imirima yari yanditse kuri Gapamba bitandukanye n’ibyo twabwiwe n’aba baturage twasanze kwa Gapamba, kandi yari afite na compte muri banki yari iriho arenga miliyoni 2, byose bikaba byarahise byifungwa n’abavandimwe be
- Inzego z’umugudu zizi ibyabaye kandi n’imperekeza z’ibihumbi ijana byemejwe guhabwa uyu mugore na mutekano yari aho.
- Nyuma yo kugirwa inama, umufasha wa nyakwigendera ( nanubu ikinyamakuru Virunga cyaburiye irengero) yaba yarahisemo kwitabaza urwego rwa MAJ y:akarere ngo rumufashe kubona ubutabera.
- Abahohoteteye uyu mudame nabo hagati aho barangije gushaka avoka uzabafasha muri aya mafuti yabo.
Ikinyamakuru Virunga Today, kubera ko biri mu ntego cyihaye, kizakomeza gukurikirana umunsi ku wundi, ibyo byose bizakorwa kugira ngo uyu mudame abone ubutabera cyane ko kuba atarasezeranye imbere y’amategeko, bitamubuza kugira uburenganzira ku byo yaruhiye afatanije na nyakwigendera.
Umwanditsi: MUSENGIMANA Emmanuel