Musanze-Gakoro: Bakorewe icyo bo babona nk’ivangura, bimwa amazi n’umuriro, bikekaho ikibi baba barakoreye Leta iriho
Ubwo umunyamakuru Virunga yari yahururriye inkuru y’umubyeyi ukekwaho kwihekura akiyicira umwana we, mu mududugu wa Gakoro, Akagari ka Birira, umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, abaturage bari ku itabaro baretse urwo bari bariho maze batura agahinda uyu munyamakuru ku kuba babarizwa mu mbago z’umujyi wa Musanze ariko kugeza n’ubu ibyiza by’amazi meza ndetse n’iby’ingufu z’amashanyarazi bakaba babibona mu baturanyi. Ibi nyamara bikaba bibabaho mu gihe batasibye gusezeranywa n’abayobozi banyuranye bayoboye akarere ka Musanze, ko mu gihe gito iki kibazo kizakemurwa ariko buri gihe bikarangira amaso aheze mu kirere. Inkuru irambuye hasi.
Gakoro, Umudugudu-karwa mu mujyi wa Musanze, nta gitonyanga cy’amazi, amatara bayabona hakurya mu mujyi mu gihe cy’ijoro.
Nubwo buri wese yashakaga kugira icyo atangariza umunyamakuru kuri aka kagahinda ko kubura iby’ingenzi mu buzima: amazi n’umuriro, umunyamakuru yashoboye gufata amajwi ubuhamya bw’abadame babiri, bavuye imuzi imiterere y’iki kibazo.
Uwa mbere yateruye yemeza ko byose byatangiye uwitwa Thomasi Ntamukunzi, ahagana mu myaka ya za 86, azana umuyoboro wa Moyenne tension mu gace avukamo aho bita mu Kiberege, maze umuriro ugatangira gukwirakwizwa mu duce tw’iyari komini Mukingo na Nyakinama, ariko, ntihagira ipoto n’imwe igezwa mu gace kari buzahinduke umudugudu wa Gakoro.
Iterambere ryakomeje gusakara mu midugugu ihana imbibe na Gakoro ubwo uwari Mayor wa Musanze , Karabayinga, ahagana mu myaka ya 2006 yazanaga mu gace k’iwabo ka Gitabura na Kabere umuriro uhagije maze benshi mu baturage bahabwa umuriro umuriro, ariko nanone ntihagira n’ipoto ya kirazira ishingwa mu mudugudu wa Gakoro.
Ibintu byarushijeho kuba akarusho ubwo hubakagwa uruganda rwa sima rwa Prime, hahita haboneka indi mirongo migari inyura muri kariya gace maze imidugudu irimo uwa Mbugayera na Rurembo, zongererwa ingufu z’amashanyarazi bari bahawe mbere, umudugudu wa Gakoro ariko nanone ukomeza kurenzwaho ingohe.
Hagati aho ariko, abatuye umudugudu wa Gakoro nabo baje guhabwa icyizere, hatangira ibikorwa byo kuzana umuyoboro wa Moyenne tension wagombaga gufasha gukwirakwiza umuriro muri aka gace, ariko baheruka aya mapoto amanikwa kuki nta muriro wigeze ushyirwa muri izi nsinga, ndetse n’abaturage ntibigeze bishyurwa imitungo yabo yangijwe hashyirwaho uyu muyoboro, imyaka igera kuri itanu ikaba ishyize abaturage bategereje ko nabo bazakanda ku rukuta umuriro ukaka ariko nanubu.
Ku kibazo cy’amazi, undi mudame ahawe ijambo, nawe yemeza ko abaturiye aka gace batangiye kumva ibijyanye n’amazi meza ubwo uwari Burgmestre w’icyitwaga Kigombe witwa Nkikabahizi, ahagana mu myaka ya za 80 na, yubakishaga citerene y’amazi ku gasozi ka Birira, ikagaburirwa n’umurongo w’amazi uva za Busogo, ariko aya mazi, akaba yarahitaga yerekezwa ahahoze komini Nyakinama, abatuye agace kari buzitwe umudugudu wa Gakoro akaba nta n’igitonyanga bigeze bagezwaho kivuye muri iyo citerne.
Ibintu nuko byakomeje kugenda, abaturanyi babo bo mu midugudu ya Mbugayera, Kadahenda na Rurembo, bakomeza kugezwaho amazi meza ku bw’imishinga inyuranye igeza amazi meza ku baturage ariko habe ngo uyu mudugudu wakwibukwa, abaturage bakomeza gukora ibilometero n’ibilometero bashaka amazi meza ku baturanyi, rimwe na rimwe bayabura bagakoresha amazi y’imvura arimo umwanda ukabije dore ko na vuba hari abari bagikoresha amazi y’imvura bavoma mu byobo bacukura mu butaka: ibitega.
Icyaje kubabaza aba baturage kurushaho, ni uko ubwo abashinwa bakoraga umushinga mugari wagejeje amazi ahagije mu mujyi wa Musanze, ni mu mwaka wa 2022-2023, nta tiyo n’imwe yigeze ishyirwa mu mudugudu wa Gakoro, icyatumye barushaho kwiheba bakumva nta yandi mahirwe basigaranye yo kugezwaho amazi meza ndetse n’ingufu z’amashanyarazi. Aha niho aba badame bombi bahereye bibaza niba uku guhezwa ku bikorwa remezo by’ibanzemu buzima bidahatse ikintu, bo bemeza ko hashobora kuba hari umuntu wabateranije n’ubuyobozi,igituma bakomeje kuvutswa amahirwe abaturanyi bafite kuva mu myaka yo hambere.
Ba mayors b’ababeshyi
Aba badame bakomeje guhatwa ibibazo n’umunyamakuru, maze ku kibazo cyo kumenya niba ikibazo cyabo barakigejeje ku bayobozi barimo ba mayors cyangwa ubuyobozi bwa Reg cyangwa se ubwa wasac, bashubije batarya iminwa ko aba mayors bose bakizi kandi ko babafata nk’ababeshyi kuko buri gihe bagiye babizeza kubabonera umuti w’iki kibazo bagaheruka babivugira mu nama zabaga zabahuje.
Umwe muri aba badame yagize ati :”kuva ku bwa mayor Karabayinga, kugera kuri uriho ubu Nsengimana, unyuze kuri Mpebyemungu, Musabyimana, Habyarimana, Jeanine ndetse na Janvier, aba bose iki kibazo barakizi kuko buri gihe ubwo twabagezagaho iki kibazo batwizezaga kugikemura burundu kuko nabo biboneraga ko inzira zo kugikemura zari zoroshye, kuko yaba amazi cyangwa umuriro, byose biri mu marembo ya Gakoro, kubizana akaba ari nko guhumbya cyangwa kuzimya buji ”.
Abajijwe niba mayor uriho ubu, ukurikije igihe gito amaze ku buyobozi, ukurikije kandi na gahunda Guverinoma yihaye yuko abaturage bose bazaba bagezweho n’amashanyarazi ndeste n’amazi meza mu bihe bya vuba, ko ibi byombi bitatanga icyizere ko ikibazo cyabo kiri hafi kubonerwa umuti, uyu yashubije ko mayor mushya ikibazo cyabo akizi, cyane ko umuturage wabo uzwi ku izina rya Gakoro uri mu bo bita b’mbasaderi kuri Radiyo Musanze, adasiba kubatabariza abarimo nyine mayor ndetse na Guverneri w’Intara ariko ntibigire icyo bitanga.
Yongeyeho ko bamaze kurambirwa ku bwo gusigara inyuma mu iterambere baterwa no kubura ibi bikorwa remezo, abana bakaba batabona uko bajya ku ishuri, fone zabo zikaba zikoreshwa igice cy’umunsi ku bashoboye kubona aho basharija, ndeste n’ibikorwa bindi bikomeye by’iterambere harimo za ateliye, bikaba bitabarizwa muri uyu mudugudu witwa ko ubarizwa mu mujyi wa Musanze, umujyi wa kabiri kuri Kigali.
Hari ibikwiye gusobanuka ku bijyanye n’ikibazo cyo mu mudugu wa Gakoro
Umunyamakuru wa Virunga Today washobewe kubera iki kibazo gisa n’icyamutunguye dore ko icyo yari aherutse gukomozaho ari icy’uduce twa Mugara mu murenge wa Muhoza tutagira umuhanda kumbi nta menye ko hari n’uduce tundi tw’umujyi tukiri mu icuraburindi, abaturage abagakomeza kuvoma n’ibirohwa, yibajije ibibazo bikurikira:
- Ni ibiki bindi biba muri DDP ( igenamigambi ry’imyaka itanu ry’akarere ) ya Musanze, byatuma hibagirana ibyo kugeza amazi meza ndetse n’amashanyarazi ku baturage batuye rwagati mu mujyi wa Musanze, kandi akarere kagenerwa amamiliyari na Guverinoma ngo abaturage babone ibikorwaremezo by’ingenzi;
- Ese koko ba mayors batandukanye bagiye barangiza manda zabo, abandi bava mu nshingano zabo ku buryo bunyuranye badakemuye iki kibazo cyoroshye cy’abatuye uyu mudugudu kandi bari bijeje aba baturage kugikemura;
- Ni gute ikibazo kiba uruhererekane, abayobozi banyuranye yaba ku rwego rw’akarere cyangwa urw’intara bagasimburana bakora ihererekanya ry’ibibazo, ntihafatwe ingamba zishaka umuti urambye zo kuvana ikibazo mu nzira, bikageza naho abaturage bagira igisa n’ihungabana bagatangira kwiheba no gutekereza ko haba hari icyo bazira aka cya cyaha cy’inkomoko, igituma batibona no mu iterambere twese abanyarwanda tuba dutegereje.
Virunga Today nk’uko yabisezeranije abayitumye yarangije kugeza ubutumwa ku bo bireba, amakuru bazaduha akazaza yuzuza iyi nkuru dukoze hagamije gukemura iki kibazo kibangamiye aba baturage bakomeje kugaragariza umunyamakuru ko bakomeje kwitabira gahunda za Leta zinyuranye bagitegereje ko ejo cyangwa ejo bundi cyabonerwa umuti.
Bisanze rwagati y’imidugudu ibakikije aribo bonyine batagira umuriro n’amashanyarazi bikekaho ikibi baba barakoreye Leta iriho
Inkuru bifitanye isano