Politike

Musanze-Rwambogo: Gitifu arakekwaho kugira uruhare mu gikorwa cy’uburiganya cyakorewe umuturage ayobora

Igikorwa cy’ubutekamutwe cyabereye mu kagari ka Rwambogo umurenge wa Musanze, kikagirwamo uruhare rugaragara na Gitifu w’aka kagari gikomeje gutuma hibazwa byinshi ku mikorere y’inzego z’ibanze zo mu karere ka Musanze, benshi bakaba babona muri iki gikorwa urundi rugero rw’imikorere mibi y’izi nzego irimo n’iterabwoba rikorerwa abaturage kandi izi nzego zifite mu nshingano kubarirnda ihohoterwa iryo ariryo  ryose.

Inkuru y’ubu butekamutwe, Virunga Today irayibagezaho uko yakabaye.

Abavugwa muri iyi Nkuru

  1. Mukamana Jacqueline, Gitifu w’akagari ka Rwambogo, umurenge wa Musanze;
  2. Nyirandushyi Speciose wagurishije isambu Matiyasi, ufite Resi y’amafranga 2 485 000 yasigawemo na Matiyasi, akaba muramukazi wa Kamegeri Alphonse;
  3. Hagenimana Matiyasi, waguze isambu ya Nyirandushyi, akaza kugenerwa indishyi ya 1 142 500 kubera resi yavuzwe haruguru yaciwe;
  4. Kamegeri Alphonse, muramu wa Nyirandushyi, uregwa guca resi yavuzwe haruguru agacibwa indishyi ya 1 142 500;
  5. Munyentwali Banjamin, ushinzwe itangazamakuru mu mudugudu wa Runyangwe akagari ka Rwambogo , wakoranye hafi na Gitifu w’Akagari ka Rwambogo.

Byagenze bite ngo ikosa ryo guca resi utabigambiriye, rihindurwe icyaha gihanishwa amande ya miliyoni irenga.

Nk’uko inkuru dukesha uwakorewe uburiganya, ariwe Kamegeri Alphonse ibyemeza,  ngo byose byatangiye, ubwo uyu Alphonse usanzwe ari umukuru w’umuryango, ahamagarwa n’umukobwa wa Speciose abereye se wabo, amusaba ko yaza akamufasha Mama we, bakamugira inama ngo hato amafranga yagurishije isambu atamupfira ubusa.

Uyu musaza yihutiye kugera ahitwa Kalisimbi ku muhanda ugana kuri INES Ruhengeri  aho yasanze Speciose, Matiyasi,n’abakomisiyoneri bahagaze, maze ubwo yarebaga ku byanditse kuri resi y’umwenda wari wasigawemo na Matiyasi, umwenda ungana na 1 242 500, haza umwe mu bakomisiyoneri arayimushikuza, icikamo kabiri, hatangira amakimbirane.  Iki ariko ntabwo cyakomeje kuba ikibazo kuko Speciose wari nyiri resi, na Kamegeri muramu we,  bumvikanye ko harebwa ukuntu utu dupande twahuzwa, ubundi resi igasubirana agaciro kayo. Bose baratashye ikibazo kirarangira.

Ku munsi wakurikiyeho, ahagana mu ma saa munane, ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Runyangwe, Bwana Munyentwali enajamin,  yahamagaye Kamegeri, amubwira ko amwitaba kuko Gitifu arimo kumushaka kubera resi ya Speciose yaciye. Kamegeri yahise yitaba maze asanga agatsiko kanini kamutegreje kamukangisha ko Gitifu amushaka kandi ko nawe nta kindi ari bumumaze ko ahita amwuriza pandagare. Muri iryo terabwoba, Kamegeri usanzwe arwara indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, yemeye kujyanwa ku kagari maze bahasanga Gitifu w’Akagari wari ubategereje.

Ku mpamvu atagaragaje y’uko ananiwe gukemura iki kibazo cyoroshye cya resi yaciwe bitagambiriwe, byongeye kandi ikibazo cy’iyi resi kikaba  cyari cyarangije gukemurwa n’abo cyarebaga, Gitifu  yafashe icyemezo cyo gusubiza iki kibazo mu muryango, bityo asa nuwikura muri iki kibazo, agisigira ushinzwe amakuru mu mudugudu, byumvikane ko ari ibintu bari bumvikanyeho bashaka guhohotera uyu musaza.

Bayobowe na Munyentwali Benjamin,  abagize umuryango wa Kamegeri n’aka gatsiko kari kagambiriye kutesha umutwe Kamegeri harimo na Matiyasi waguze uyu murima , berekeje mu mudugudu wa Runyangwe aho bagombaga gukemurira iki kibazo.

Mu iterabwoba ryinshi ryashizwe ku bari muri iyo nama, rikozwe na Munyentwali, wavuganaga na Gitifu buri kanya kuri Phone,  abari muri iyi nama bashyize umukono ku myanzuro iteye isoni, yemeza ko kubera Kamegeri yaciye Resi ya Speciose, agomba kwishyura Matiyasi indishyi z’amafranga angana 1/2 cy’ari muri resi y’umwenda yari yahawe Speciose.  Ibi kandi bigahita bikorwa,  bitakorwa agahita yurizwa pandagare nk’uko byemezwaga na Benjamin ku mugambi umwe yari asangiye na Gitifu.

Kamegeri n’umuryango we, babonye ko ibintu byabakomeranye, ko batahita babona indishyi batswe kandi ko nanone kujyanwa mu buroko byari birusheho kuba bibi kuri Kamegeri wari usanzwe agira ikibazo cya hypertension yo mu rwego rukabije, bahisemo gutakambira Benjamin, intumwa ya Gitifu, bemera kuba bishyuye ibihumbi ijana andi bakazayishyura nyuma. Benjamin n’agatsiko ke bemeye icyifuzo cya Kamegeri, ariko basaba ko uyu mwenda usigaye wasinyirwa imbere ya Noteri.  ibi nibyo byakozwe maze Kamageri yemera kuzishyura uyu mwenda kuwa 08/08/2024 nk’uko bigaragara ku masezerano yasinyiwe kwa noteri.

Uko Gitifu na Noteri Moise babona ibyabaye.

Mu gushaka kumenya imiterere y’iki kibazo, umunyamakuru wa Virunga Today yigiriye ubwe kureba ikiri Gitifu Mukamana , ndetse na noteri Moise ngo yumve uko babona ibi byababaye.

Noteri Moise, nawe utumva ukuntu Umuyobozi wo mu rwego nka Gitifu yakwishora muri ibu buriganya, yagaragaje ko nta bundi buryo yari bumenye ko amasezerano aba bagiranye arimo ikibazo, ko byari byiza iyo nyirubwite ashaka  amayeri u’ukuntu yabwira noteri iby’aya manyanga. Icyokora kuri ibi, umunyamakuru wa Virunga Today, abona ko ibyavuzwe na noteri bifite ishingiro, ko ariko byari kurushaho kugira umucyo, iyo iyi nyandiko yashyizweho umukono haza gushyirwamo izindi ngingo zuzuza  imwe yarimo gusa ivuga ingano y’umwenda, hakagaragazwa yenda inkomoko y’umwenda n’abagabo bari Bahari.

Naho ku bijyanye na Gitifu, hari n’ushinzwe iterambere mu kagari, yararahiye aratsemba ko ntaho ahuriye n’iki kibazo, ko icyo yakoze ari ukugira inama abari bamwiyambaje ngo basubire mu kibazo iwabo, cyane ko yabonaga harimo rwaserera nyinshi muri iki kibazo. Umunyamakuru wa Virunga yabajije Gitifu niba atabona ari akarengane gakomeye, aho umuturage ayobora asabwa kwishyura miliyoni azira guca resi. Gitifu yashubije ari ko akarengane akabona,  ko ariko iki kibazo ntacyo yagikoraho cyane ko n’ushinjwa uburiganya atavuka mu kagari ayobora ( atuye mu karere ka Gakenke), kandi ko biruhije gusesa amasezerano yakorewe kwa noteri;  Gitifu akabona rero ko Kamegeri akwiye kwirengera ibyabaye kuko yagiye gusinya kwa noteri atamubwiye.

Agatsiko k’abatekamutwe

Mu busesenguzi kuri iki kibazo, Virunga Today isanga hari ibikwiye gusobanuka muri iki kibazo cy’akarengane kakorewe Kamegeri Alphonse.

  1. Ni mpamvu ki abinyujije kuri Benjamin, Gitifu Mukamana yashatse gukemura iki kibazo nyamara iki kibazo  cyari cyarangije kubonerwa umuti ukwiye n’abo cyarebaga.  Kuba ariwe watumije Kamegeri, Gitifu ntiyabihakana kuko iyo bitaba ku busabe bwe, ikibazo cyakagombye kuba cyarabanje gukemurirwa mu mudugudu nk’uko bisanzwe bigenda ku bindi bibazo byo mu nzego z’ibanze;
  2. Byagenze bite ngo Gitifu yikure mu kibazo we ubwe yari yasabye ko kizanwa ku kagari, agahitamo kugisubiza mu muryango, ikibazo byari byoroshye ko kinakemurirwa aha kubera cyari cyoroshye cyane;
  3. Haribazwa impamvu byabaye ngombwa gukora inyandiko mvugo isubiza iki kibazo mu muryango, gusaba mu magambo, nk’uko bisanzwe bikorwa , abafitanye ibibazo kubikemura ntibyari bihagije. Ibi kubera ko bene iyi nyandiko, ishobora kuba nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza iterabwoba ryashyizwe kuri Kamegeri;
  4. Ni mpamvu ki, uyu Matiyasi ariwe wagenewe indishyi kandi iyi resi itari iye, kuba yaraciwe ahubwo byari inyungu ze kuko niwe wagombaga kwishyura;
  5. Ni ibiki byakomeje kuvugirwa mu biganiro kuri Telephone hagati ya Gitifu n’umukozi we igihe habaga impaka muri uru rubanza;
  6. Kuki Gitifu wari wasabye  ko ikibazo gikemurirwa mu muryango, atabajije umukozi akuriye yari yohereje gukemura ikibazo, ibyemezo byafatiwe muri iyi nama y’umuryango;
  7. Ni mpamvu ki gitifu yemeza ko nta kintu yamarira uyu muturage kandi bishoboka kongera gutumiza inama y’umuryango, harimo n’uyu ushinzwe amakuru, bakaba basesa imyanzuro yose yafatiwe muri iyi nama.

Ubutekamutwe buvanze n’ubujiji

Ikinyamakuru Virunga Today, gikurikije ibivugwa muri iyi nkuru kirasanga nk’uko Noteri nawe yabivuze, Umuntu nka Gitifu atakagombye kujya mu butekamutwe nk’ubu kuko harimo ubucucu bwinshi ndetse n’ubujiji kuri aba bose babwishoyemo.

  1. Nta hantu na hamwe ku isi ikosa ritagambiriwe nk’iri ryo guca resi ryacibwa indishyi za kariya kageni;
  2. Ntaho byabaye ko hishyurwa ( reparation) umuntu utaragize icyo atakaza mu byabaye;
  3. Gitifu nubwo ahakana uruhare rwe muri iki kibazo, ntaho yahungira uruhare rw’uwo yari yatumye muri iki gikorwa, uruhare nanone rw’urwego akuriye rw’umudugudu.

Naho kuri Matiyasi we , ntabwo azacika ubutabera buzamubaza ukuntu akora amasezerano y’indonke yarangiza akajya kuyasinyisha kwa noteri. Ubu ni ubujura bwo mu rwego rwo hejuru utagira aho ubutandukanyiriza n’ubukorwa ku mirongo ya Mtn.

Hagati aho, ku nama za Noteri, Kamegeri agiye gutakambira ukuriye Mukamana  ariwe Gitifu w’umurenge wa Musanze, kugira ngo amugaragarize akarengane yakorewe abe yarenganurwa, atari byo nanone akaba yakwitabaza izindi nzego z’ubutabera zirimo urwego rw’abunzi,  RIB ndetse n’urwego rw’umuvunyi, bityo abe yahabwa ubutabera.

Inyandiko itari ngombwa,  isaba ko ikibazo cyasubizwa mu muryango yasabwe na Gitifu ikorerwa imbere ye, kimwe mu bimenyetso byinshi bigaragaza iterabwoba ryashyizwe kuri Kamegeri

 

Umwanzuro usaba ko Kamegeri yishyura indishyi ya miliyoni irenga yasinyweho n’abarimo Benjamin wari uhagarariye urwego rw’akagari
Noteri yemeje amasezerano aburamo ingengo zimwe na zimwe harimo impamvu z’uyu mwenda

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *