Politike

Breaking news: Musanze-Cyanika, hatahuwe ubujura bwo mu rwego rwo hejuru mu b’ajenti bashyira amafranga ku makarita y’ingendo

Mu gihe hari hatangiye kugaragara icyezezi cy’icyizere ku ikemurwa ry’ibibazo byakomeje kuvugwa mu itwara ry’abantu n’ibintu mu muhanda wa Musanze-Cyanika, noneho ibintu bisa n’ibyasubiye irudubi, akaba ari nyuma yaho bamwe mu bagenzi bakoresha uyu muhanda bagaragarije umunyamakuru wa Virunga Today ikibazo cy’ubujura bukomeje kubakorerwa. Aba bakaba bemeza  ko abahawe akazi ko gushyira amafranga ku makarita y’ingendo bazwi ku izina ry’abajenti, bakomeje kurangwaho ibikorwa bigayitse by’ubujura aho ubaha amafranga bagahitamo gushyiraho anusuye, make ugereranije nayo uba wabahaye.

Nyirarugero na Nsengiyumva ni abagenzi babiri bahuriye bombi muri Coaster  muri Gare ya Musanze, berekeza Cyanika. Ku buryo butunguranye muri iki gitondo cyo kuwa 29/09/2024 bahurije ku kibazo kitari gisanzwe kivugwa ku bakoresha umuhanda Musanze-Cyanika: ikibazo cy’ubujura bukorwa n’abajenti igihe bashyira amafranga ku makarita y’urugendo.

Nyirarugero yinjiye  yitotomba, maze umushoferi amwereka  aho yicara inyuma  y’umunyamakuru wa Virunga Today,  ababajwe ni uko amafranga ibihumbi bibiri yashyize ku ikarita ubwo yari Kidaho, asanze nta narimwe ririho kandi balance yakagombye kuba nibura 1200. Agize ati:” Mpuye n’ikibazo gikomeye, nahaye umu agent wo kuri centre ya Kidaho amafranga ibihumbi bibiri, ngo ayancirire ku ikarita, nkaba nizeraga ko njye n’uyu mwana nari njye gufata i Musanze, ku yasigaye,  nagombaga kongeraho gusa 300, tugashobora kugera Cyanika twembi nta kibazo, none dore ntanze ikarita basanga hariho ubusa”. Uyu mudame bigaragara ko atavugirwamo, arahiriye abari muri Coaster ko uyu mu agent amuzi neza, ko adashobora kumugendana, ko uko byagenda kose, agomba kumusubiza cash ze.

Uyu mudame yabaye nkuworosoye uwabyukaga maze abari mu modoka harimo na wa munyamakuru waboneyeho kubibwira, batangira kuganira kuri servise mbi bakomeje guhabwa n’izi modoka za Musanze-Cyanika.

Ibi nibyo byatumye undi mugenzi utarashatse kwivuga izina no gufatwa ifoto, nawe avira imuzi abari mu modoka ku byamubayeho uwo munsi na mbere yaho.

Yagize ati: “Ku cyumweru gishyize nakoreye urugendo muri kariya gace  ka Cyanika,maze ubwo nari hano muri gare,  nsaba agent ko andebera amafranga ari ku ikarita,  nkaba narizeraga ko ayariho yari hejuru ya 800,  ariko arebye asangaho 50 gusa. Ibi narabyohoreye nkeka ko ari njye waba naribeshye . Namusabye rero kunciriraho andi 2000 ngo nshobore gukora aller-retour Musanze-Cyanika, uru rugendo nararukoze, none ubwo nashyiraga andi mafranga ku ikarita kano kanya, bambwiye ko balance ari 50 mu mwanya wa 600.”.

Uyu nawe yongeyeho, ko inkuru z’ubu bujura yari yaragiye azibarirwa ariko ntazihe agaciro, kuko hari umukecuru wigeze kumubwira ko yashyize ku ikarita ibihumbi bitanu, yasubira gukora urundi rugendo, agasangaho igihumbi gusa.

Bicujije icyizere kirenze bahaye abajenti, bagira n’icyo basaba Muhizi

Abari muri Coaster bakomeje ibiganiro kuri iki kibazo, bose bagakomeza guhuriza ku burangare bukabije bwakomeje kuranga abagenzi, aho uha amafranga umu ajenti, ukizera ko ayashyizeho nk’uko wamubwiye, nyamara ntugire amakenga yo kureba niba ibyo wamusabye aribyo yakoze. umwe muri aba bagenzi yagize ati: ” Mutekereze ukuntu aba b’ajenti binjiza iritubutse igih batunusura bene buriya buryo,  niba buri mugenzi bamukuyeho magana ane ku bagenzi 20  yajijishije buri munsi, ni ibihumbi umunane  bya buri munsi, ku kwezi akaba ataburamo magana abiri, aya iyo yongereyeho ayo ahembwa buri munsi, yaba abaye akayabo, bikaba byumvikana rero ko kubera izi nyungu zose, abantu bose bakaba atari inyangamugayo, hari umubare munini utatinya gukora aya manyanga”.

Mu kwanzura abari mu modoka, basabye uyu munyamakuru wari umaze kubemerera ko avugana kenshi na Muhizi ku bibazo byo muri uyu muhanda, ko yamubabwirira  agakomeza  gushyira imbaraga mu gushakira umuti ibibazo byo muri uyu muhanda, bo basanga bikiri ibubisi ( bemeza ko hari igihe bishyuzwa 1500 ku rugendo Musanze-Cyanika), byaba ngombwa aba bashoferi n’aba b’ajenti bakajywanwa mu itorero kugira ngo bacengezwemo indangaciro z’umuco nyarwanda harimo kwirinda ubuhemu, kutigwizaho indonke no kurangwa n’ubunyangamugayo.

Ku  kibazo cy’aba b’ajenti, aba bagenzi basabye umunyamakuru wa Virunga kubabwirira Muhizi ko hasubizwaho uburyo bwariho mbere bwo kohereza sms umuntu wese ushyize amafranga ku ikarita, bukamumenyesha ingano yayo. Ibyo bitashoboka hakaba ubukangurambaga, bukangurira abagenzi bose, kujya basaba ajenti kubereka ingano y’amafranga ashyizwe ku ikarita, bakayibonera ubwabo kuri tableau ya kariya k’appareil bakoresha.

Uyu munyamakuru Virunga Today yemereye aba bagenzi kuzabatumikira byaba ngombwa akazavugana n’abo muri RURA ku bindi bibazo yiboneye bikomeje gutera amakenga abakoresha uyu muhanda.

Madame Nyirarugero yasabye ajenti kumushyiriraho 2000 Frw, undi yishyiriraho 775, byongera kugaragaza ubunyangamugayo bwa ntabwo bukomeje kuranga abakozi bo kuri iyi ligne

Umunakamakuru : Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *