Imiberehomyiza

Musanze: Barakariye Leta ku kuba yarakubye incuro zirenga eshatu ingano y’igarama nyamara ari ikiguzi cya services za Rwiyemezamirimo kiri hejuru.

Ingano y’amafranga abagana urukiko rw’ibanze rwa Muhoza bo bemeza ko ari menshi, yatumye bibaza niba hari itegeko rishya rishyiraho ingano y’amagarama mu nkiko zo mu Rwanda. Umwe mubasabye ubuvugizi kuri Virunga Today, akanemera ko afatwa n’amajwi, yagaragaje imiterere y’iki kibazo, icyatumye umunyamakuru wa Virunga Today yihutira kujya gushaka amakuru y’impamo kuri iki kibazo.

Bakwa ibihumbi mirongo itatu na bitanu harimo ibihumbi icumi by’igarama n’ibihumbi makumyabiri na bitanu kuri service zirimo n’izo umukiriya aba adakeneye.

Nk’uko yari yarangiwe n’uwamugejejejhomuturage wamugejejeho iki kibazo, umunymakuru wa Virunga Today yerekeje ku cyicaro cy’urukiko rw’ibanze rwa  Muhoza, ahakorera service z’Irembo ari nazo ziha services abagana urukiko rw’ibanze.

Umukozi yahasanze atagoye uyu munyamakuru yamuhaye uburenganzira bwo gfotora tarif y’ibiciro aboneraho no kumubaza ibibazo bijyanye na service atanga byinshi muri byo akaba atarashatse kubisubiza umunyamakuru, amugira inama ko yazibariza boss we, unagaragara kuri quittance yahawe uyu muturage.

Ku kibazo cyo kumenya niba sevirvise yo gukora imyanzuro abifitiye uburenganzira kandi atari avoka, niba yarize n’ibijyanye n’amategeko, uyu mukobwa yashubije ko ariho akirangiza ko ibyo kuba abifitiye uburenganzira n’azabibaza umuyobozi we.

Ku bindi bibazo bindi umunyamakuru yamubajije harimo icyo kumenya ari uwikoreye imyanzuro ndetse n’uwo yayikoreye bose bacibwa amafranga amwe, ikibazo cyo kumenya impamvu uwiregura n’utanga ikirego nabo badacibwa amwe, nta gisubizo uyu mukobwa yatanze.

Ikinyamakuru Virunga Today kizirikana ko hari imyanzuro yoroshye gukora harimo nk’isaba kwandukura uwitabyimana mu bitabo by’irangamimere, ariko nanone ntiyumva ukuntu umuntu utabikora kinyamwuga yahitamo kurihisha iyi service ku mugaragaro cyane ko nta n’amasezerano akorwa hagati y’impande zombi.

Naho ku bijyanye nuko wakorerwa imyanzuro cyangwa utayikorerwa nabyo ni ikibazo, kuko bisa naho abakiriya bashyirwa ku gitutu bagahatirirwa gukora iyi myanzuro kandi bashoboraga kuyikorera ari nako bagabanyirizwa ikiguzi cya service.

Benshi mu bagana urukiko bazi ko iyi service ari iy’uruko rw’ibanze rwa Muhoza

Nk’uko bigaragara mu kiganiro uwajye gusaba ubuvvugizi yagiranye na Virunga Today, we kimwe na benshi mu bagana uru rukiko bazi ko service bahabwa ari iy’urukiko, akaba ariyo mpamvu uyu muturage asa n’uwarakariye uru rukiko we yemeza ko rwazamuye igarama rikava ku mafranga ibihumbi icumi bikagera kuri 35 000.

Uku gusa n’uwiharira isoko ry’abagana uru rukiko bikaba rero bishobora kuba ariyo mpamvu ibiciro by’uyu rwiyemezamirimo biri hejuru. Iki ninacyo cyatumye umunyamakuru wa Virunga Today ashaka amakuru ku giciro cy’izi service ahandi zitangwa mu mujyi wa Musanze, maze nubwo batamuhaye amakuru yuzuye, bamugaragariza ko bazi neza ko abakorera ku rukiko baca amafranga y’ikirenga dore ko nko ku bijyanye no guteza kashe mpuruza k’uwitwa Vincent ukorera mu nzu yo kwa Gasore, asaba ibihumbi bitatu magana atanu naho ku rukiko ho bakaka bitanu.

Virunga Today kandi yamenye ko ibyo bita gutanga ikirego, ari ukwinjiza amakuru uba wahawe muri systeme n’umukiriya, imirimo yakagombye kwishyurwa akaba ari iya sekretariya itakagombye kurenza ibihumbi bitatu magana atanu, ku muntu wizaniye imyanzuro.

Wabaza muri Minijust kuko nibo basinyana amasezerano na rwiyemezamirimo nyirirembo.

Umnyamakuru ariko yakomeje gushaka uburyo yabona igisubizo gikwiye ku bamutumye maze yegera Umukozi  w’urukiko rw’ibanze rwa Musanze amubaza kuri iyi mikorere ya Rwiyemzamirimo. Uyu mukozi amutangariza ko ntaho urukiko ruhurira na Rwiyemezamirimo, ko bo icyo bagenzura ari ukureba niba hari quittance y’ibihumbi 10 kandi ko bahita babibona muri systeme. Yongeyeho ko niba ashaka kumenya imiterere y’iki kibazo yabaza mu rukiko rw’ikirenga cyangwa muri minijust kuko aribo bakora aamaszerano na Rwiyemezamirimo.

Mubutumwa bugufi yohererej umuvugizi w’inkiko Harrison, umunyamakuru amugezaho iki kibazo gishobora gutuma abagana urukiko bijundika Leta, uyu muvugizi amugira inama yo kubaza ikibazo muri Minijust, kuko aribo basinyana na ba Rwiyemezamirimo. Icyokora uburyo bwose uyu munyamakuru yagerageje ashaka abo muri Minijust ntibwamushobokeye dore ko nimero zigaragara kuri website yabo zititaba ndetse n’ubutumwa bugufi sms bwoherejweho ntibusubizwe.

Iki kibazo ariko Virunga Today isanga ari uruca abana.

  1. Hakenewe kumenya impamvu uyu rwiyemezamirimo aamura ibiciro ugeraranije n’abandi ndetse bigasa naho yishyuza service aba atakoze ( uwazanye imyanzuro n’utayizanye bishyuzwa kimwe) ibyafatwa nk’ubujura
  2. Niba Minijust itifuza ko abaturage bakomeza kwitiranya service z’urukiko n’iz’abantu ku giti cyabo, nireke gutuza mu nyubako service za ba rwiyemezamirimo na serrvise z’inkiko, ahubwo abaturage bamenyeshwe ahatangirwa izo servvise nk’uko bimeze ku zindi service z’irembo zatangirwa hirya no hino mu gihugu, bitabaye ibyo abaturage bazakomeza kurakarira Leta kandi ari ikibazo cya service abaturage batishimiye za ba Rwiyemezamirimo.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *