Burera-Gahunga:Abakozi b’akarere bakomeje kwishora mu bikorwa binyuranije n’amategeko: uyu we afashe ubutaka bw’umuturage abutangaho impano
Ikinyamakuru Virunga Today gikomeje kwakira ibibazo binyuranye by’abaturage bagisaba gukorerwa ubuvugizi kubera akarengane bakomeje gukorerwa, bakabura inzego zindi zabafasha ngo barenganurwe.
Uwari utahiwe uyu munsi kuwa 01/10/2024 ni umudame witwa Nyiranzabonimpa Godeliva washakanye na Maniraguha Ladislas. Uyu mudame yaje kureba ubuyobozi bw’ikinyamakuru Virunga Today yitwaje ibyangombwa byose bigaragaza ko ariwe nyirubutaka bufite UPI no 4/04/05//05/500, buherereye muri Centre ya Gahunga, ariko Gitifu w’umurenge wa Gahunga, akaba yabirenzeho agatanga ubu butaka ho impano ku rubyiruko bita Yoouth.
Uyu mudame yakomeje asobanurira Virunga Today ko ubu butaka busanzwe ari ubw’umuryango, bukaba bwakorerwagaho imirimo itandukanye irimo kububikaho ibikoresho by’ubwubatsi, none mu minsi ishyize Gitifu mushya wa Gahunga akaba yarafashe icyemezo cyo kubuha aba Youth ngo bakoreremo ibikorwa by’ubuhinzi bw’imboga.
Itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 35 ku bijyanye n’umutungo bwite ku butaka rigira riti: “ Umutungo bwite w’ubutaka n’ubundi
burenganzira ku butaka bitangwa na Leta.
(2) Itegeko rigena uburyo bwo gutanga
ubutaka, kubuhererekanya no kubukoresha.
Iyi ngingo ikemura neza ibibazo byatewe na Gitifu kuko uburennganzira bwahawe uyu mudume kuri ubu butaka bugaragazazwa na UPI y’ubu butaka. Byongeye kandi ibyo kuba yarabutanze, yarabuhererekanyije byakagombye kuba byarakozwe bikurikije amatageko.
Virunga today yashoboye kuvugana n’uyu Gitifu wa Gahunga kuri iki kibazo, amubwira ko akeka ko ubu butaka bushobora kuba bwareguriwe akarere nyuma yuko nyirabwo yishyuwe ingurane ariko ntiyashobora kugaragaaza ibimenyetso by’uko ibyo avuga ari ukuri.
Ikinyamakuru Virunga Today gikomeje kwibaza aho akarere ka Burera kerekeza nyuma y’aho abarimo mayor mu bibazo byakomeje kugaragazwa n’abaturage, ibyo kubahiriza amategeko harimo n’itegeko nshinga ntacyo byigeze bibabwira none bikaba bigeze naho umuyobozi ukomeye mu karere afata icyemezo kigayitse cyo gutanga ubutaka bw’umuturage ho impano, yirengagie uburenagzira buhabwa umuturage ku mutungo we w’ubutaka.
Virunga Today kandi yamenye ko hari abaturage bakomeje kugirirwa akarengane gakabije muri aka karere, aho cyahawe urugero rw’umuturage uherutse gusarura ibiti bitatu mu ishyamba rye, agacibwa amande y’ibihumbi mirongo itanu, azira ngo kuba ataratse uruhushya rwo gusarura ibyo biti bitatu yarakeneyeho inkwi zo gucana.
Ese ko mwatangaje inkuru, mwigeze mubaza ibashinzwe expropriation mu karere ngo mwumve ko ubwo butaka Koko atabwishyuwe. 2. Harubwo umuturage asigarana copy zibyangobwa cg igihe hakozwe expropriation baka batarabumukuraho muri system ibyo rero bibazwa abashinzwe ubutaka . Nibwo mwari kumenya amakuru nyayo
UPI yakomeje gusoreraho RRA irampagije ngo nemeze ko ubutaka abufiteho uburenganzira! Ubutaka butakwanditseho ntibuba ari ubwawe, si slogan abashinzwe ubutaka batwivishije se, none intero ikaba ariyo yabaye ingiro. Genda ubabwire babanze bateshe agaciro iriya UPI nanjye mbone mvugurure inkuru yanjye! Turabashimiye cyane ku bw’iki gitekerezo mudusangije!