Politike

USA: Menya ibyiyumviro by’umukandida Donald  Trump ku bibazo bikomereye Isi , ubone ugire amakenga kuri manda ya kabiri yahabwa uyu mugabo.

Hasigaye iminsi itageze  kuri 30 ngo mu Leta zunze ubumwe z’Amerika habe amatora y’Umukuru w’iki gihugu, igihugu  cy’igihangage cya mbere ku Isi. Kuri iyi ncuro, aya matora azahurirwamo n’uwahoze ari Perezida w’Amerika Donald Trump wo mu shyaka ry’abarepublike na Visi Perezidante   muri iki gihe, Kamarra Harris ukomoka mu ishyaka ry’abademokrate.

Amakuru ya nyuma ava mu maperereza akorwa kuri aya matora, aremeza ko hazabaho uguhangana ko mu rwego rwo hejuru kubera ko kugeza magingo nta n’umwe mu bakandida uraha undi umwitangirizwa uhagije ku buryo aba bombi bashobora kuzakizwa ku munota wa nyuma n’ibizava muri leta zirindwi ( swing states), Leta zidakunze kugaragaza rugikubita aho zibogamiye hagati y’ishyaka ry’aba repubulike n’ishyaka ry’abademokrate.

Hagati aho hari abakomeje kugira amakenga kucyakurikira itorwa rya Trump ku buyobozi bw’Amerika, ibi bigaterwa nuko hari byinshi uyu Perezida adahuriraho n’uriho ubu ku bijyanye na polititiki zinyuranye z’igihugu cy’Amerika. Hari ndetse n’abadatinya kugaragaza ko uyu Trump aramutse atsinze amatora, Isi yakwibona mu kaga gakomeye kubera ibyiyumviro by’uyu mugabo bidashyira imbere inyungu z’ikiremwamuntu nk’uko tuza kubigaragaza muri iyi nkuru.

       I.Trump ntakozwa ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ahubwo ashyira imbere izamuka                     ry’ubukungu bw’igihugu cye.

Ikibazo cy’imihindaguikire  cy,ubwiyongere bw’igipimo cy’ubushyuhe bw’Isi rijyana n’imihndagurikire y’ibihe  ni  kimwe mu bihangayishije Isi ku buryo niba  nta gikozwe ngo hahagarikwe ingano y’imyuka yangiza ikirere ubushyhe bushobora kuziyongeraho 3 oC mu bihe bya vuba ibyakururira akaga gakomeye abatuye Isi.  Iyi niyo  mpamvu Isi yose yashyize imbere ibyo kugabanya iyi myuka hasinywa amasezerano anyuranye agaragaza ibikwiye gukorwa mu rwego rwo kugabanya iyi myuka.

Gusa Trump akiri Perezida ndetse no muri mitingi akora yiyamamaza kuri ubu arangwa ni ini bikurikira ku bijyanye n’iki kibazo:

  1. Ntiyemera ibaho ry’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe . Trump yagiye agaragaza kenshi ko iki kibazo bagikabiriza ku bijyanye n’uburemere bwacyo ndetse ntanemera uruhare rw’ibikorwa bya muntu muri iki kibazo.

Ibi nibo byatumye ku butegetsi bwe yarikiye mu masezerano ya Paris  yo muri 2025, amasezerano yasabaga ko Isi yose yakora ibishoboka, ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’Isi bukaguma mu nsi ya degree Celsius 2. Trump  we akemeza ko ibi byari bubangamire ubukungu bw’igihugu cye. Gusa Joe Baden wamusimbuye yaje gusubiza igihugu cye muri aya masezerano ariko nanone muri mitingi ze Trump yiyamamaza kuri ubu, yarahiriye kuzongera gukura igihugu cye muri aya masezerano.

Muri mitingi ze kandi yasezeranije abanyamerika kuzakuraho amategeko yose arengera ibidukikije, harimo ajyanye n’ikoreshwa ry’ingufu n’ajyanye n’ubucukuzi bwa za mine. Ahangaha Trump akaba yaremeje ko azashyira imbere iby’ubucukuzi bwa petrole, gaz ndetse na charbon, akanazgabanya imisoro  yakwaga muri iki gice cy’ubukungu, byose ari ukugira ngo haboneka ingufu zidahenze zatuma habaho iterambere mu by’ubukungu.

Trump kandi ntakozwa ibyo gukoresha ingufu zisubira zirimo ingufu zikomoka ku mirasire cyangwa ku muyaga, ku bw’ibyo akaba ateganya gukuraho nkunganire  ( subvention) yahabwa abakoresha izi ngufu we abona ko zidizndiza iterambere ry’ubukungu.

Trump kandi yemeza ko aramutse yongeye gutorwa yakuraho amategeko ajyanye n’ibidukikije acya intenge abakoresha essence ku binyabiziga. Amategeko yari yarashyuzweho na Biden.

Ibi nibyo byabituma abahanga benshi  mu bijyanye n’ibidukikje bemeza ko  itorwa rya Trump ryabangamira bikomeye intego z’ Amerika ndeste n’iz’ Isi yose byari byarihaye ku bijyanye no kubungabunga ikirere n’ibidukikije.

Tubabwire ko ubwo icyorezo cya Covid cyadukaga muri 2020, Trump yaranzwe n’imvugo zipfobya uburemere bw’iki cyorezo akaba yarigeze kwemeza ko umuti wica udukoko ( insecticides) ushobora kwifashishwa mu guhangana n’iki cyorezo, benshi mu banyamerika bakaba barahitanywe na Covid, Trump agakomeza kuyifata  nk’indwara baringa kugeza mu bihe bya nyuma by’ubutegetsi bwe.

      II.Nzahita  nirukana umubare munini w’abimukira badafite ibyangombwa babarizwa ku butaka         bw’Amerika.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, Trump yaranzwe no kutihanganira abimukira ndeste no muri mitingi akaba agaragaza ko azarushaho gukaza umurego mu gukumira abimukira naramuka yongeye kugirirwa icyizere n’Abanyamerika.  Trump yijeje abanyamerika ko naramuka atowe, ikintu cya mbere azakora ari ugukora operasiyo itarigeze ibaho mu mateka y’Amerika yo kohereza iwabo abimukira.

Mu bindi Trump ateganya gukora harimo:

  1. Kurinda imipaka: Trump aracyafite mu mutwe umushinga wo gukomeza kubaka urukuta rukumira abimukira hagati y’igihugu cye na Mexique, abashiznwe kuwurinda bakazongererwa ubushobozi.
  2. Gukuraho ibyo guha ubwenegihugu abana bavuka ku bimukira badafite ibyangombwa no guhangana n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukorwa mu rwego rwo hejuru n’abakomoka muri Mexique.
  3. Trump kandi arateganya kongera gushyiraho ibyo kwima visa abakomoka mu bihugu bimwe byo ku Isi afata nk’ibihugu bishyigikira iterabwoba, ibihugu byiganjemo iby’abayislamu,  ibi bikaba byari byarakuweho na Biden.
  4. Uretse kohereza iwabo amamiliyoni y’abimukira bamaze ibinyacumi batuye Amerika batagira ibyangombwa, Trump kandi arateganya no kugabanya umubare w’abinjira muri Amerika mu buryo bwemewe, ku bw’ibyo ngo akaba ateganya gusubukura gahunda yo guhagarika  ibyo kohereza impunzi muri Amerika, ibintu nanone yari yarakoze mu gihe cya manda ye iheruka.

Tubabwire ko mu mwaka wa 2022, Leta zunze ubumwe z’Amerika zakiriye impunzi zigera kuri miliyoni imwe , umubare wiyongereye cyane ugereranije  n’umwaka wawubanjirije kuko hari habonetse gusa abagera kuri bihumbi 376.

III. Ndamuka nsinze amatora, intambara ya Ukraine nzayirangiza mu masaha 24.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, uburusiya bwagabye ibitero simusiga ku gihugu cya Ukraine bwitwaje ko ari kubera ikibazo cy’umutekano wabwo ndetse no kurengera abo mu bwoko bw’abarusiya batuye mu burasizuba bwa Ukraine uburusiya bwemeza ko bakorerwaga genocide.

Ibi byahise byamaganwa n’umuryango mpuzamahanga we ubona muri iki gikorwa kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga maze  ibihugu birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’i Burayi byiyemeza guha inkunga  Ukraine yo guhangana n’ibi bitero. Kugeza ubu imibare ikaba igaragaza ko Amerika imaze guha inkunga Ukraine igera kuri mliyari 175, igizwe n’ibikoresho bya gisirikare ndeste n’iyo mu rwego rw’ubukungu. Gusa hagati aho intamabara irakomeje kandi nta cyizere ko iyi ntambara yarangira vuba hatagize ikindi gihinduka. Muri ibyo bishobora kuba haba impinduka muri iki kibazo harimo itorwa rya Trump ku buyobozi bw’Amerika.

Koko rero kuva iyi ntambara igitangira Trump ntiyahwemye kunenga imyitwarire ya Biden muri iki kibazo, Biden wakomeje gushyigikira ibikorwa byo gutera inkunga Ukraine.

Trump wakunze kurangwa no gushimagiza Putine amwita umunyamubwenge n’igihangage igihe yari ku butegetsi, yatangaje ko ikibazo cy’intambara ya Ukraine azakirangiza mu masaha 24 akimara gufata ubutegetsi. Gusa Trump ntiyigeze agaragaraza inzira nyazo azarangizamo iki kibazo, ariko benshi bakaba bemeza ko azahatira Ukraine kwemera guhara intara zayo uburusiya bwarangije kwigarurira.

Muri uyu mwaka wo kwiyamaza, Trump nanone yigeze gutangariza abanayamkauru ko naramuka atowe nta n’urupfusha azongera guha Ukraine, ngo keretse abanyaburayi nabo bazamuye uruhare rw’abo mu gufasha Ukraine.

Perezida Zelensky  wa Ukraine aherutse gutangaza ko niba Trump ahatiriye Ukraine  gusinya amasezerano aha uburusiya ibice bimwe bya Ukraine , ko azaba abaye perezida wa mbere w’Amerika wemeye gutsindwa, guheba,  imbere y’ibihugu byishyize hamwe: Uburusiya-Ubushinwa na Iran, ibizaha ingufu ubutegetsi bw’igitugu bugakwira ku Isi.

Impuguke mu by’amateka y’imirwano, Cédric Mas nawe yemeza ko kuri ubu hari ihangana rikomeye  hagati y’igice cy’ibihugu byashyize imbere demokrasi n’ibindi biyoborwa n’abanyagitugu kandi ko itorwarya Trump rishobora gutuma ibintu birushaho kujya irudubi, ingoma z’igitugu zikongera guhabwa intebe ku Isi.

 

Hari ihangana rikomeye muri aya matora Trump azahuriramo na Madame Kamala Harris, Visi Presidente wa Biden
Abanyamerika bashobora kuzashukwa n’ibyo bizezwa na Trump biganisha ku kongera kugira Amerika igihangage, bakamusesekazaho amajwi
Trump yemeza ko ikibazo cy’imihindugurikire y’ibihe ari ibinyoma by’aba scientifiques atitayeho,  kuko ibyo asabwa gukora byadindiza ubukungu bw’Amerika
Trump yarahiriye guteza imbere ibikorwa nk’ibi byongera ubushyuhe bw’Isi.
Trump afata ingufu zisubira nka fake energy zidindiza ubukungu bw’igihugu
Trump natorwa, azahita akora operasiyo itarigeze ibaho mu mateka y’Amerika yo kohereza abimukira mu bihugu byabo
Isi yose ntizbagirwa amabi yasizwe na politiki ya Trump ubwo yari ku butegetsi, yatandukanyaga abagize umuryango y’abimukira bashakaga kwinjira mu gihugu cye, ababyeyi babo bakajyanwa mu buroko naho abana bagashyirwa mu bigo by’inzerezi
Naramuka atowe, azarangiza umushinga we wo kubaka uruzitiro rwamwitiriwe ( Trump wall), hagati y’igihugu cye na Mexique agamije gukumira abimukira
Trump ntiyitaye ku kaga abanya Ukraine bashowemo na Putine arenze ku mahame mpuzamahanga abuza kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu
Trump yatangaje ko naramuka atowe nta n’urumiya Amerika izongera guha Ukraine

Ibyiyumviro bya Trump kuri politiki mpuzamahanga y’Amerika, byazaha urwaho abanyagitugu, Trump aramutse atowe

Twifashishishije: www.bbc.com na www.rts.ch

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *