Musanze-Kimonyi: basabye umunyamakuru wa Virunga Today ikintu gikomeye kandi kigoye: Kubabwirira Mayor ko yabagarurira Gitifu Mukasano Gaudence
Ni ibintu bidakunze kubaho ko abaturage basaba ubuyobozi bwabo ko bwabagarurira umuyobozi wabo uba umaze igihe gito ahinduriwe imirimo; Ibi akaba ari ukubera ko abaturage basanzwe bamenyereye iri hinduranya mu myanya ry’abakozi bo mu nzego z’ibanze, byongeye kandi bikaba byaragiye bigaragara ko umukozi usimbuwe n’uje amukorera mu ngata nta tandukaniro rihaba mu bijyanye n’imikorere.
Ubwo yasuraga uduce tw’umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, akungurana nabo ibitekerezo ku bibazo bibangamiye iterambere ryabo, umunyamakuru wa Virunga Today yatunguwe n’ibyufuzo bya bamwe mu batuye uyu murenge, bamusabye ko yazabingingira Mayor w’akarere ka Musanze maze akabagarurira Gitifu Mukasano Gaudence, umaze igihe gito yumuriwe mu murenge wa Gacaca nyuma y’igihe kigeze ku myaka atatu yari amaze ayobora umurenge wa Kimonyi.
Birumvika umunyamakuru yahise abaza impamvu y’iki cyifuzo, maze bose basubiza beruye ko mu mateka yabo kuva uyu murenge wabaho, aribwo bari bakabonye umuyobozi wita ku bibazo byabo, akabishakira umuti mu bushobozi bwe, ari nako abageza ku bikorwa binyuranye by’iterambere ryabo.
Umwe muri bo yagize ati: Twatunguwe no kwaka Gitifu wacu wadusuraga iwacu mu nteko z’abaturage, tukamugaragazriza ibibazo bitwugarije, maze twese abahuriye mu nteko dufatanije tukabishakira umuti, tubifashijwemo na Gitifu.
Uyu yongeyeho kandi ko uyu mudame yatangaga servise nziza mu rwego rwo hejuru nk’urugero ku kibazo yabaga yagejejweho n’umuturage, yaragikurikiranaga mpaka kugeza kibonewe umuti ku buryo kenshi yiyiziraga kuri terrain agamije gushakira umuti iki kibazo umuturage yabaga yamugejejeho.
Undi muturage yunze mu rya mugenzi we maze abwira umunyamakuru ko ibikorwa by’iyu mudame byigagaraje no mu rwego rw’akarere ndetse no mu rwego rw’igihugu aho aho umurenge wabo wahawe ibikombe binyuranye harimo ikijyanye n’isuku n’isukura bahawe mu rwego rw’akarere ndetse n’icy’imiyoborere myiza bahawe mu rwego rw’igihugu. Yongeyeho ko atari aha gusa, uyu mudame yigaragarije ko hari n’ahandi bazakomeza kumwibukira.
Yagize ati: “uyu mudame ntabwo yari asanzwe, uretse umuganda dusanzwe duhuriramo twese, uyu mudame yifatanyaga natwe muri siporo yategurwaga mu murenge, ndetse nk’uko mubizi, ikipe y’umurenge wacu yakomeje kwigaragaza mu rwego rw’igihugu, tubikesha uyu mudame”. Uyu yarangije abwira uyu munyamakuru, ko abadame bo, bagenzi be, bazamwibukira k’ukuntu yakomeje kubafasha bagashobora gushyiraho amashyirahamwe y’abagore, ubu yabaye kimenyabose mu karere ka Musanze.
Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya uko ibintu bimeze ubu, maze abaza aba baturage niba batabona ko Gitifu mushya atazatera ikirenge mu cya mugenzi we ndetse akaba yabageza kuri byinshi kurusha ibyo uwo yasimbuye yabagejejeho.
Aba baturage batashatse kugira icyo basubiza umunyamakuru ako kanya, nyuma y’akanya bacecetse havuyemo bamwe batangira kuvugisha umunyamakuru ntacyo bikanga! Umwe yagize ati: “umva wa munyamakuru we, nushaka ugende ubimubwire, uyu Gitifu wacu, bisa naho ntacyo aduhishe, kuko kuva yatangira imirimo ye, azanwa mu nteko no kudusaba ejo heza na mutweli, ibyo gusa”!
Uyu yongeyeho ko batazi ibijyanye na servise atanga kuko nta numwe uramugezaho ikibazo, ko ariko icyo bazi ari uko yimanye nomero ze phone ku buryo kugeza n’ubu abazi nimero ze za phone, haba mubo akorana nabo buri munsi barimo ba mudugudu, haba abaturage basanzwe, ari mbarwa kandi bizwi ko umuyobozi mwiza atanga nimero ze kugira ngo uwamukenera wese mu kibazo cyavuka abe yamuhamagara.
Mu gusoza aba baturage babwiye umunyamakuru ko icyo bamwifuzaho ari uko, ubwo we nk’umunyamakuru akunze guhura na mayor, yazamubingingira maze mu bushobozi bwe ahabwa n’amategeko, akazareba ukuntu yazabagarurira Gitifu Mukasano bakundaga, maze bagakomezanya urugendo mu iterambere dore ko hari byinshi bizeraga kuzakemurirwa ku buyobozi bwe harimo nk’ikibazo cy’umuriro w’a mashanyarazi ndetse n’amazi bitaragezwa mu duce tumwe tw’uyu murenge.
Umunyamakuru utaragize icyo yizeza aba baturage ku bijyanye n’icyifuzo cyabo, yababwiye ko hakiri kare ho gutakariza icyizere Gitifu mushya kandi ko nk’itangazamakuru batazaha agahenge abayobozi bakora nabi, ahubwo ko bazakomeza kubakangurira gufatira urugero kuri mugenzi wabo w’umudame Madame Mukasano ubu uyobora umurenge wa Gacaca.
Tubabwire ko amakuru ya nyuma Virunga Today yamenye ari uko mu kiganiro igitondo gitoshye gihita kuri radio Energy ikorera mu karere ka Musanze, hari umuturage uherutse kubwira umunyamakuru Leontina, ko aherutse guhohoterwa na Gitifu mushya wa Kimonyi, ubwo yaravuye mu bwiherero bw’umurenge;; Uyu akaba yarasabaga umunyamakuru Leontina, kudahingutsa izina rye, ikinyamakuru Virunga Today kikaba gikomeje gushaka ukuri kw’iyi nkuru.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel