IbidukikijePolitike

USA : Iby’ingenzi wamenya kuri Madame Kamala Harris, uzahangana  na Donald Trump mu matora yo kuwa 05/11/2024.

Muri iki gihe,  inkuru irimo kugarukwaho na byinshi mu binyamakuru  ku Isi yose, ni ijyanye n’amatora azabera mu gihugu cy’igihangage cya mbere ku Isi, Leta zunze ubumwe z’Amerika , amatora azaba kuri uyu 05/11/20024, ni ukuvuga mu byumweru bitatu biri mbere. Magingo aya amaperereza akorwa kuri aya matora agamije kugaragaza uhabwa amahirwe yo kuyobora iki gihugu bakunze kwita icya ” Uncle Sam”, yerekana ko rukigeretse hagati y’abakandida Kamala Harris ukomoka mu ishyaka ry’aba democrates na Donald Trump wo mu ba repubulike, wanahoze ayobora iki gihugu. Aya maperereza akaba agaragaza nkaho aba bombi  bakigwa miswi, bityo bikazaba bishobora gukomeza kumera gutyo kugeza ku munsi wa nyuma w’amatora ubwo hazaba hamaze kumenyekana ibyavuye muri za Leta zidakunze kugaragaza ako kanya aho zihagaze muri aya matora: Swing states.

None ikinyamakuru Virunga Today cyifuje kugaruka ku by’ingenzi byaranze Madame Kamala Harris, uhanganye bikomeye n’uyu wahoze ari Perezida w’Amerika, dore ko yakoze imirimo ikomeye muri kiriya gihugu ku buryo   hari ababona ko uyu mudame ariwe uri mu mwanya mwiza ngo ashobore guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije iyi Isi bakurikije  ibyiyumviro bye kuri ibi bibazo ugereraniije n’ibya mugenzi we Donald Trump.

Amavu n’amavuko

Kamala Devi Harris ni umukobwa w’umuhanga mu by’ubukunga, akaba ni umu noirs americain ukomoka muri Jamaique , Donald J. Harris , wigishije muri Kaminuza ya Stanford ( San Francisco) na  Shyamala Gopalan, biologiste akaba n’inzobere mu ndwara za kanseri ( kanseri y’ibere) ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde.

Aba bombi bahuriye muri kaminuza ya Californie i Berkely ubwo Donad yari aje gukorera Doctorat mu by’ubukungu naho Shyamala aje gukorera nawe Doctorat mu byo bita endocrinologie baza gushakana muri 1963, bombi bakaba barahujwe cyane n’ibikorwa byo  kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu mwaka wa 1964, aho bari batuye i Oakland muri Californie bibarutse Kamala Harris ari naho yakuriye we na murumuna we Maya Harris.

Mu mwaka wa 1971, Donald na Shyamala baratandukanye maze kuva muri 1976 kugeza muri 1981, Kamala Harris, murumuna we Mara Harris bari kumwe na Mama wabo Shyamala batura mu mujyi wa Montreal, aho uyu Mama wabo yakoraga mu bitaro by’abayahundi akanigisha muri kaminuza ya McGill iherereye nayo muri uyu mujyi.

Nyuma Harris yasubiye muri Amerika mu masomo maze abona  baccalalaureat muri sciences politique muri kaminuza ya Howard iherereye Washington n’indi muri droit yakuye muri kaminuza ya Hastings iherereye Californie.

Nyuma yo kurangiza amasomo, Harris yagiye gukora ibijyanye n’ubutabera aho yinjiye muri barreau ya Californie mu mwaka wa 1990, atangira akorera Leta,  aho yabaye uwungirije procureur w’agace ka Alameda mbere yuko aba procureur w’umujyi wa San Francisco mu mwaka wa 1993. Ibi byatumye aba umwirabura wa mbere  uhawe izi nshingano muri Californie ndetse n’umugore wa mbere uhawe uyu mwanya muri San Fransico.

Mu mwaka wa 2010 madame Harria yatorewe kuba Procureur generale wa Calfornie yongera no gutorerwa uyu mwanya muri 2014. Aha naho Harris yaciye agahigo kuko yabaye umugore wa mbere watorewe uyu mwanya muri iyi Leta.

Nk’umugore waminuje mu bijyanye n’amategeko, madame Harris yahisemo kwinjira no muri politiki maze mu mwaka wa 1916 yiyamariza kujya muri senat muri Leta ya Californie maze nyuma y’ihangana rikomeye , uyu mudame atsinda amatora bityo aba abaye umudame wa kabiri w’umwirabura ushoboye kwinjira muri senat y’Amerika.

Akigera muri senat, kenshi uyu mudame yiyerekenye nk’umwe mu ba democrates barwanya ibyemezo by’ubutegetsi bwa Trump. Nk’ukomoka ku bimukira, Harris, yagiye arwanya ku mugaragaro politiki y’abimukira ya Trump, nk’umugore w’umwirabura, nabwo yagiye yamagana ibikorwa by’ivangura byakorerwaga abirabura.

M umwaka wa 2009. Kamala Harris yagiye guhatana mu matora y’ibanze y’aba democtares (primaire democrate) y’amatora y’Umukuru w’igihugu cy’Amerika yo muri 2020, hanyuma aza kwisubiraho kubera kubura amikoro. Byarangiye ariko, kuwa 11/08/2020, Joe Baden ahisemo Kamala Harris ngo biyamamazanye nk’uzamubera Visipresidente mu matora ya 2020, amahitamo ya Harris akaba yarakururiye abakunzi benshi Biden wiyamamazaga.

Kuwa 07/01/2021, Biden yatsinze amatora maze ku myaka ye 55, Madame Harris aba umugore wa mbere w’umwirabura ufite inkomoko mu Buhinde ubaye Visi Perezidente w’Amerika,

Ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite Kamala Harris yashakanye mu mwaka wa 2014, n’umw’Avoka witwa Douglas Emhoff, uyu Emhoff akaba afite abana babiri yabyaranye n’undi mugore: Cole na Ella.  Mu mwaka wa 2021, agaciro k’umutungo wose w’umuryango wa Doglas na Kamala wanganaga na miliyoni 6.5 z’amadolari ni ukuvuga arnga miliyari 9 z’amanyarwanda. Harris ni umubatiste asengera mu itorero ryitwa Third Baptist Church de San Fransisco, rimwe mu itorero rigize Amatorero y’ababaptiste muri Amerika.

Dore ibyiyumviro bya Kamala Harris ku bibazo byugarije Amerika ndetse n’ isi yose.

  1. Ikurwamo ry’inda

Kamala Harris ashyigikira ku buryo busesuye uburenganzira bwo kororoka n’ubwo kwihitiramo kuba wakuramo inda. Mu mirimo yakoze yose, yagiye ashyigikira uburenganzira bwo gukuramo inda. Mu gihe yari muri sena yagiye ashyigikira amategeko abuza za Leta kubangamira uburenganzira ku  ikurwamo ry’inda anagira uruhare mu kuburizamo amategeko yabuzaga gukuramo inda nyuma y’ibyumweru 20 habaye isama.

Kugeza n’ubu kandi Harris aracyarwanya ku buryo bukomeye amategeko abuza ikurwamo ry’inda, ahubwo ashyigikira ko abagore n’abaganga babo bahabwa uburenganzira bwo gufata icyemezo ku bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere.

Ibidukikije

Kamala Harris ajya mu ruhande rw’abashyigikiye k’ukwita ku bidukikije. Ni ku bw’ibyo ashyigikira politiki zishyira imbere ibisubizo ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe harimo ikoreshwa ry’ingufu zisubira, igabanywa  ry’ imyuka yangiza ikirere, no mu kubaka ibikorwaremezo biramba. Kamala kandi arwanirira ubutabera mu bijyanye n’ibidukikije, aho abona ko ibihugu bikennye atari byo byashyirwaho umutwaro w’ingaruka z’iyangirika ry’ibidukikije. Kamala Harris ashyigikiye ibungabungwa ry’amashyamba n’iibyanya byabugenewe bibungabungirwamo inyamaswa n’ibimera.

Uburasira zuba bwo hagati

Kamala Harris ashyigikiye ikemurwa ry’ikibazo cy’uburasira zuba bwo hagati hashingiwe ku gushyira mugaciro,  akabona ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho ari nako hashyirwa imbere ishyirwaho rya Leta 2 ( iy’abayahudi n’iya banyapalestine) hagamije gukemura burundu iki kibazo. Harris kandi abona nanone ko uburenganzira bwa muntu bugoma kubahirizwa muri kariya gace n’amahoro akaba yaboneka mu gace kose k’uburasirazuba bwo hagati.

Abimukira

Ku kibazo cy’abimukira, Kamala ashyira imbere ubumuntu mu ikemurwa ryaco. Avuga ko mu gushakisha umuti harebwa impamvu  nyakuri itera iyi yimuka ritanyuze mu mategeko, cyane ubukene n’ihohoterwa. Kamala akabona ko iki kibazo cyabonerwa umuti udaheza kuri abo bose kireba, umuti urinda uburenganzira bw’abimukira ukanaborohereza kubona ibyangombwa byose mu bihugu byabakiriye. Hanyuma Kamala akabona ko hakwiye kubaho ubufatanye mu rwego rw’Isi kugira ngo ibi bibazo bibonerwe umuti.

Intambara yo muri Ukraine

Kamala Harris ashyigikiye ku buryo budasubirwaho igihugu cya Ukaine mu ntambara kirwana n’Uburusiya. Akaba abona hakwiye kubaho ukwishyira hamwe ku Isi yose hagamije kurwana ku busugire bwa Ukraine, akanashyigikira ibihano byafatiwe igihugu cy’ Uburusiya. Kamala Harris kandi ashyigikiye ko imfashanyo y’intwaro ihabwa Ukraine yakongerwa, ibyo byose hagamije kurengera no kurwana ku mahame y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

 

Papa wa Kamala Harris ni Donald Harris waje  gutandukana na mama we muri 1971
Kamala Harris na murumuna we Maya Harris mu bwana bwabo aho bari batuye i Oakland muri Californie
Shamalaya n’abakobwa Kamala na Maya batuye igihe kirekire i Montreal muri Canada
Kamala yize kaminuza mu gihugu cye cy’Amerika, ibijyanye n’amategeko
Murumuna we Maya nawe yaminuje mu mategeko

Maya na Kamala umwe iruhande rw’undi kugeza naho Maya aba umwe mu bashinzwe kwamamaza Kamala mu matora ya 2024
Biden yashyigiiye bikomeye Visi Perezidante we hitegurwa amatora ya 2024
Harrris na Tim Walz yifuza ko azamubera Visi perezida aramutse atowe,  mu bikorwa byo kwiyamamaza
Harris azahangana bikomeye na Donald Trump mu matora yo kuwa 05/11/2024
Kamala Harris na Perezida Obama
Harris na Perezida wa Ukraine mu kiganiro n’abanyamakuru
Harris na Ministre w’intebe wa Israel Banjamini Netanyahu
Harris n’umugabo we Douglass
Umuryango wa Kamala ugizwe nawe, umugabo we Douglas Emhorf  n’abana  Cole na Ella, uyu mugabo  yabyaranye n’umugore we wa  mbere.

 

Twifashishije: www.wikipedia.org

Umwanditsi; Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *