Politike

Minisante: Hashyizwe imbere uburyo bwuzuyemo amarangamutima mu gushaka abakozi, uburyo buha icyuho ruswa    n’icyenewabo

U Rwanda ku Isi hose ruzwi kuba ku isonga mu kurwanya ruswa hashingiwe ko byakomeje gukorwa na Leta y’ U Rwanda ngo hakumirwe iyi ruswa bizwi ko imunga ubukungu bw’igihugu.  Muri byo twavuga nko gushyiraho amategeko akarishye ahana icyaha cya ruswa, ubukangurambaga buhora bukorwa hagamije gukangurira abaturage guca ukubiri na ruswa ndetse no gushyiraho inzego zinyuranye zifite inshingano yo kurwanya ruswa ku isonga hakaba Urwego rw’umuvunyi rufite inshingano zikomeye zo gukumira no kurwanya ruswa.

Hejuru y’ibyo ariko hari abakomeje kwibaza impamvu inzego zinyuranye mu gihugu cyacu harimo n’inzego bwite za Leta zikomeje kurangwamo ibikorwa biha icyuho ruswa kandi ari zo zakagombye gufata iya mbere mu kwimakaza amahame arwanya akanakumira ruswa. Rumwe mu rugero rufatika ni uburyo bukoreshwa na Minisante itanga akazi, uburyo buri wese yakwibonera ko butanga icyuho kuri ruswa nk’uko tubigarukaho muri iyi nkuru.

Stati rusange y’abakozi ba leta n’uburyo bwo gushaka abakozi ba Leta

Itegeko no 017/2020ryo kuwa 07/10/2020 rishyiraho stati rusange igenga abakozo ba Leta , mu ngingo yaryo ya 8 rivuga ku buryo ku buryo inzego za leta zifashisha zishaka abakozi. Bagira bati :

Gushaka abakozi mu butegetsi bwa Leta bikorwa binyuze muri bumwe mu buryo bukurikira: 1° ipiganwa; 2° gushyirwa mu mwanya; 3° gushaka abakozi mu buryo butaziguye. Iteka rya Perezida rigena uko uburyo bwo gushaka abakozi ba Leta buteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bushyirwa mu bikorwa. Rishobora kugena kandi ubundi buryo bwo gushaka abakozi ba Leta”.

Ku bijyanye n’uburyo bukoreshwa na Minisante, kuva hambere iyi minsitere yagiye ikoresha buriya buryo bwa gatatu, Ministere ubwayo ikaba yaratangaga akazi nta bizamini ikoresheje, ikaba yarakiraga amadosiye y’abasaba akazi yamara kuyasuzuma ikabona gutanga akazi.

Gusa nyuma yaho hashyizwe imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gihugu cyacu, kuri ubu minisante isigaye ikoresha programme ishyirwa kuri murandasi abifuza akazi akaba ariho banyura bagasaba.

Uburyo bwa “Udepoje mbere niwe uhabwa akazi”, buha icyuho ruswa n’icyene wabo

Nk’uko twabibwiwe na bamwe mu bamaze igihe baka akazi muri minisante, ngo minisante yahisemo gukoresha uburyo bwo gushaka abakozi hifashihijwe programme zo kuri internet. Muri iyi programme, hagaragazwa imyanya ikenewe gushyirwamo abakozi, aho yaba iherereye mu gihugu hose, ikanagaragaza umubare w’abakozi bakenewe muri iyo myanya. Uwifuza akazi rero ashyira muri systeme ibyangombwa bisabwa ubundi agategereza ko yahabwa akazi.

Igitangaje ni uko, ngo ministere mu guhitamo aba bakozi, nta kindi kintu igenderaho ( critere) uretse kureba abadepoje mbere, ku buryo nk’urugero, niba hasabye abantu ijana ku mwanya umwe, umwe watanze abandi kujya muri systeme niwe uhabwa akazi.

Imiterere y’ubu buryo rero ikaba ikomeje gukemangwa kubera inenge bufite harimo cyane cyane ko ubu buryo buha icyuho ruswa n’icyenewabo mu gutanga akazi.

Nk’uko twabyiriwe n’abamaze igihe kinini bagerageza gutanguranwa ( aka wa mugabo wari ufite ubumuga  Yezu yakijije  uvugwa muri Bibiliya wamaze imyaka 38 atanguranwa kubanza mu cyuzi cya Betesida ngo ashobore gukira ariko ntabigereho) ngo ntibagiye  bahirirwa n’ubu buryo kubera ko amakuru y’imyanya ihari aba yavuye mu masantre de sante no mu bitaro byo hirya no hino aba yamenyeshejwe bamwe mbere yuko itangazo rishyirwa muri programme yo kuri murandasi. Abafite bene wabo bakora muri biriya bigo rero akaba aribo bagira amahirwe yo kuyahabwa.  Iyo ibyo bitabaye, ngo abakozi ba minisante nibo baba batahiwe kumenya aya makuru maze nabo, uwabageraho akiyemeza gutanga akantu, akaba ariwe uhabwa aya makuru, bityo agahita atanga abandi muri systeme.

Bamwe muri aba baganiriye na Virunga Today, bemeza ko kugira ngo ube wahabwa aya makuru bihenze ku buryo hari naho bisaba ngo wikure agera kuri miliyoni ngo ushobore guhabwa  aya makuru yazagufasha kubona akazi ahantu heza nko mu bitaro biri ku rwego rwa mbere.

Ikigaragara kandi nuko uretse no guha icyuho ruswa, ubu buryo ntibutuma haboneka abakozi bashoboye mu rwego rw’ubuvuzi, urwego rw’ingenzi mu buzima bw’igihugu, kuko ni nkaho ubushobozi bw’umuntu, ubunararinye bwe budahabwa agaciro, ibyatuma kera kabaye, ku mpamvu y’iyi ruswa yakomeza kugaragara muri iki gikorwa, igihugu cyazakwisanga gifite abakozi mu buvuzi badashoboye.

Gushaka abakozi hifashishijwe murandasi ubusanzwe  bikorwa bite

Nyuma yo kumva iki kibazo, twashatse kumenya mu bisanzwe uko gushaka abakozi kuri mrandasi bikorwa maze twifashisha urubuga :www.payfit tumenya byinshi ku biranga ubu buryo

Gushaka abakozi hifashishijwe murandasi ni iki

Ubu ni uburyo bwo gushaka abakozi wifashihije ikoranabuhanga. Ubu buryo bukoreshwa kuri murandasi hifashihsijwe programme zabugenewe cyangwa witabaje imbuga nkoranyambaga.

Ubu buryo buhitwamo kubera ko umukoresha abona abakozi bujuje ibisabwa aba akeneye bidafashe igihe kirekire. Ubu buryo kandi butuma ubona abakandida benshi icyatuma amahirwe yo kubona abakozi beza yiyongera. Ubu buryo kandi ntibunahenze mu bijyanye n’amafranga akoreshwa.

Dore ibyiciro bigize iki gikorwa

  1. Kwerekana ibiranga umukozi ukenewe binyujijwe kuri murandasi  cyangwa ukoresheje programme zabugenewe
  1. Guhitamo mu bakandida ufite  abo ubona bujuje ibyo wifuza
  2. Ikiganiro gituma utanga akazi,Umukoresha agirana ikiganiro na buri mukandida warobanuwe.

Muri ubu buryo bukoreshwa kuri internet, ikiganiro gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ryifashisha iyakure nka zoom, skype cyangwa Google, umukandida agasubiza yibereye iwe. Ikiganiro gishobora kuba incuro imwe cyangwa kigakorwa kenshi ndetse bwa nyuma umukoresha ashobora gutumira umukozi wahiswemo kuza mu kiganro cy’imbonankubone kugira ngo habe n’akanya ko kumenya ikigo agiye gukorera.

Ikigaragara ni uko uburyo bukoreshwa na minisante ( recrutement digital), bubuzemo ikntu cy’ingenzi aricyo gukoreshwa ikiganiro cy’akazi  hifashihsijwe iya kure, ibintu byashoboka kubera iterambere rikomeje kugaragaraga mu gihugu cyacu mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Atari ibyo, gukomeza gukoresha bene buriya buryo, buhitamo abakozi hagendewe ku bintu bidafatika byuzuyemo amarangamutima, bizakomeza bibyare ibibazo bikomeye harimo guha icyuho ruswa n’icyenewabo ndetse no kumunga bikomeye service z’ubuvuzi zizibona zirimo benshi badatanga umusaruro muri uyu murimo wo kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda.

 

Programme minisante ikoresha itanga akazi, imeze nka cya Cyuzi cya Betesida kivugwa muri Bibiliya, iha akazi abatanze abandi kuyinjiramo
Ministre w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin
Abaforomo n’ababyaza mu bahitwamo hakoreshejwe programme y’amarangamutima nyamara inshingano zabo ziremereye

 

Kuba warabonye impamyabushobozi ukaba ufite na licence, ibyo byonyine ntibihagije ngo ube wafatwa nk’umukozi mwiza ubereye urwego rw’ubuvuzi
Umwanditsi; Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *