Imiyoborere myiza: Bitwaza kutamenya amakuru ntibakemure ibibazo biba byugarije abaturage babo, banayahabwa bakayapfusha ubusa
Umunyamakuru Ngaboyabahizi Protais akorera ikinyamakuru Rwandayacu gisohoka kuri internet, uyu akaba amaze kuba kimenyabose kubera inkuru zinyuranye zicukumbuye yandika zijyanye n’ibikomeje kubangamira iterambere ry’abaturage, harimo ibinyobwa bikorerwa hirya no hino bitujuje ubuziranenge bikomeje koreka ubuzima bw’abaturage, imikorere mibi y’abayobozi bamwe bakomeje kugaragara mu bikorwa bigayitse byo guhohotera abaturage bashinzwe kurebrera , service mbi zikomeje kurangwa mu bice binyuranye by’ubuzima bw’abanyarwanda harimo nk’urwego rw’ubuzima n’ibindi.
Inkuru ziheruka z’uyu munyamakuru ni izo muri iki cyumweru turimo aho yagarukaga ku bikorwa by’umugabo batazira irya Mayira, akorera mu gasantere ka Kabindi, akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve, ho mu karere ka Musanze, ibikorwa bibangamiye ubuzima bw’abaturage. Ibyo bikorwa ni iby’ubworozi bw’ingurube akorera mu mugezi rwagati wa Rwebeya nyamara itegeko rigenga ibidukike tugenderaho ko ubwo bworozi bugomba gukorerwa mu ntera ya hafi ya metro 60 uvuye kuri uwo mugezi, n’iby’uruganda rwenga inzoga z’inkorano zikomeje koreka benshi mu baturage bazinywa kugeza naho bakorera imibonano mpuzabitsina rwagati mu muhanda ku manywa y’ihangu.
Mu gushaka kumenya icyo akarere ka Musanze gatekereza kuri ibi bikorwa byombi, Umunyamakuru Ngaboyabahizi yabajije Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Musanze niba akarere katazi ibikorwa by’uyu mugabo, maze Visi Meya amusubiza amutsembera ko ntabyo bigeze bamenya.
Ibi nyamara uyu muyobozi yabibwiye uyu munyamakuru nyuma y’igihe kitageze k’ukwezi Umukuru w’Igihugu, ubwo yarahizaga abasenateri, asabye abayobozi bose ko bajya bakemura ibibazo by’abaturage batabanje gutegereza ko ibyo bibazo bibanza kuvugwa n’itangazamakuru. Imvugo nk’iyi y’uyu Muyobozi ikaba igaragaza ko ntacyo yikuriye mu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu cyangwa akaba ataranabwumvise na mba.
Aba bayobozi bakomeje kwitwaza ibyo kutamenya amakuru nk’impamvu yo kudakemurira ibibazo by’abaturage ku gihe nyamara bizwi ko bagenerwa mu mushahara wabo, amafranga atari make yo gushakisha amakuru ya ngombwa mu kazi kabo, ndeste n’amafranga yo guhamagara adashyira muri smartphone zabo z’agatangaza byose ari ukugira ngo boroherezwe mu ikemura ry’ibibazo by’abaturage, nyamara ugasanga umunyamakuru wirya akimara ariwe aba bayobozi bategerezaho amakuru.
N’ayo bahawe, bayabika mu kabati
Nubwo abayobozi abarimo Visi Meya wa Musanze bakomeje gutaka kubura amakuru y’ingenzi ngo bakemure ibibazo by’abaturage, hari ingero nyinshi zigaragaza ko uretse nuko kuyabura, n’ayo itangzamakuru ribaha bayapfusha ubusa, bakayataba mu gitaka aka wa mugani w’amatalenta uvugwa muri Bibiiya. Kuva ikinyamakuru Virunga Today cyatangira gukora mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ibibazo bibangamiye abaturage birenga makumyabiri byanyujijwe muri iki gitangazamkuru ariko, amakuru gifite nuko kugeza n’ubu ibyashoboye kuba byabonerwa umuti ukwiye bibarirwa ku mitwe y’intoki nako ntibirenze bitatu bine.
Dufashe ingero za hafi, hari iibazo cy’imbwa zizerera zakomeje guteza ibibazo mu mujyi wa Musanze, zikaruma abiganjemo abana ariko na nubu abayobozi banyuranye mu karere ntacyo barakora ngo iki kibazo ngo iki kibazo kibonerwe umuti, imbwa zizerera zicibwe burundu muri uyu mujyi mwiza wa Musanze.
Abibuka neza iki kibazo, bazi neza ko umunyamakuru Setora Janvier wa Karibumedia ariwe wazanye iki kibazo bwa mbere atabariza umwana utuye mu kagari ka Ruhengeri wari warumwe bikomeye n’imbwa akajya kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri. Kugira ngo agaragaze uburemere bw’iki kibazo, umunyamakuru Musengimana Emmanuel wa Virunga Today, yakoze inkuru irambuye ku ndwara y’ibisazi by’imbwa, kugeza ubu itarabonerwa imiti, indwara yashoboraga kwibasira bariya bose bakomeje kuribwa n’imbwa.
Igitangaje ariko nuko hejuru y’ibyo byakozwe n’itangazamkuru, imbwa ziracyakomeje kubunga mu mujyi rwagati ari nako zikomeje kuruma abantu biganjemo abana, uwanyuma iheruka kuruma akaba ari uwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Rwandatoday muri iki cyumweru arembeye nawe mu bitaro.
Urundi rugero ruri hafi n’urw’inkuru y’umudame wo mu murenge wa Gashangiro wahohotewe bikomeye akirukanwa mu mitungo ye nyuma yaho umubagabo we yitabiye Imana, ariko kugeza ubu hakaba harabuze urwego na rumwe rwita ku kibazo cye, umunyamakuru wakurikiranaga iki kibazo akaba asa n’uwarangije gukuramo ake karenge kubera gufatwa nk’umutekamutwe wivanga mu madosiye atamureba.
Uwakora urutonde rw’ibibazo bitigeze bishakirwa umuti kandi byaratabarijwe ntiyarangiza, uhereye ku mpuruza zatanzwe ku minywere ya kanyanga ikomeje kugaragara mu duce tw’akarere ka Burera, ukagera ku bibazo by’umushinga wo gukata ibibanza mu mujyi wa Musanze, unyuze ku kabazo koroshye ko gushyira zebra crossing ahateza impanuka mu mujyi wa Musanze ndetse n’ikibazo cy’ishyamba rikomeje kuba ubwiherero bw’abanyamujyi hano i Musanze.
Ikibazo rero akaba ari ukumenya impamvu ki aba bayobozi bakomeje kugaragaza ko hari amakuru batazi kandi bafite uburyo buhagije bwo kuyageraho maze n’ayo bahawe nta kiguzi bakayapfusha ubusa. Hari ndetse n’abatekereza ko kubera iyi mikorere ifata abanyamakuru nk’abantu b’imburamukoro, abatekamutwe, ba biracitse, ibi bishobora kuzabaca intege, bakagabanya imbaraga bashyiraga muri iki gikorwa.
Turasabwa kudacika intege, tugasaba n’inkunga ya buri wese
Hari abakomeje gutangarira umuhati w’abanyamakuru, bakibaza impamvu y’uyu muhate kandi bizwi ko kuva aho hadukiye ibinyamakuru kuri internet, nta bundi buryo aba banyamakuru bafite bwo kuba babona n’’itike yo kujya gutabara aho batabajwe. Kuri ibi, hiyogeraho n’izindi ngorane zo kuba ibinyamakuru nka Virunga Today biba bikirwana no kubona ibyangombwa bisabwa kugira ngo bikorere mu bwisanzure bwuzuye, dore ko hari n’abitwaza ibyo bya ngombwa biba bitaraboneka bagakumira umunyamakuru cyangwa bakaba batamuha amakuru yifuzwa. Aha umuntu akaba yaboneraho gushimira Leta y’ U Rwanda ubwisanzure yahaye abifuza gukora itangazamakuru ku buryo n’ababa bacyiyubaka bashobora gukora itangazamakuru hagendewe ku burenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo twemererwa n’Itegeko Nshinga ry’igihugu cyacu.
Kuri ibyo byose bivuzwe haruguru, bijyanye n’ingorane zihari mu gukora uyu umwuga, Virunga Today ibona ko umwuga w’itangazamakuru nawo ari nk’umuhamagaro, benshi mubahitamo kuwukora bakaba baba bafite inyota yo kuvugira rubanda no gushaka icyateza imbere abaturage batitaye ku zindi nyungu bakuramo. Icyokora ibi bikaba bitabuza ko igihe kigera umunyamakuru nawe akungukira muri uyu murimo we, dore ko binashoboka kuko ingero zirahari zerekana ko umwuga w’umunyamakuru ushobora gutunaga abawitabira.
Virunga Today rero ikaba ibona ko iki gihe atari icyo gucika intege ku banyamakuru, ko ahubwo twakaza umurego tukarushaho gukora inkuru zihamagarira abayobozi gukemura ibibazo byabo bafiteho inshingano ari nako bahamagarira aba baturage gukomeza kugira uruhare mu iterambere ryabo.
Ku bireba imikorere ya Virunga Today, ntabwo iteze gutezuka ku migambi yihaye yo gushyira imbere inyungu z’umuturage nubwo izi neza ko biba bitoroshye. VirunagA Today ikaba ikomeje gukurikirana umunsi ku wundi ibibazo yagejejweho n’abaturage, abibwira ko yaba yarabishingutsemo basubiza amerwe mu isaho, kuko ikinyamakuru kiba gifite uburyo bwinshi bwo gukurikirana ibibazo, cyane ko n’abayobozi b’igihugu cyacu batanze rugari ku bijyanye no kuwanya akarengane. Tuzakomeza guhatana rero, ibibazo tubigeze ku nzego zibishinzwe maze aho umuyobozi runaka agarukiye kubera intege nke, ubushobozi buke twiyambaze urwego rukurikiye kugeza habonetse umuti ukwiye ku kibazo cyavutse. Mayora nadashobora gukemura ikibazo runaka, tuzagishyira Umukuru w’Intara, nibyanga, duhitire kwa Nyakubahwa Minister, gutyo gutyo, aho hose hashyizwe imbere ineza n’inyungu z’umuturage.
Itangazamkuru ryakomeje gutabariza abarumwa n’imbwa, ubuyobozi buryumaho, imbwa zikomeza kuzerera, umubare w’abo ziruma ukomeza kwiyongera
Muri Virunga Today dukurikirana umunsi ku wundi aho ibibazo by’abaturage bigeze bishakirwa umuti