Ibidukikije

Gakenke-Mugunga: Gitifu Eugene yihaye ububasha bufitwe n’inkiko,ategeka abari mu rubanza rw’ubutane gutura ahatandukanye abagabanya n’imitungo

Mu kiganiro “Umuti ukwiye” gihita kuri Radio Musanze, umunsi wa gatanu uba wahariwe kunenga no gushima;Icyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 18/10/2024, hakaba harumvikanyemo umuturage atabariza undi muturage witwa Alfred wo mu murenge wa Mugunga ho mu karere ka Gakenke.

Uwatabazaga yavugaga ko uyu mugabo Alfred akomeje gufungirwa ubusa kandi nyamara inzego zinyuranye zaragiye zikemura ibibazo yari afitanye n’umugore we ariko hataca kabiri Gitifu n’inzego z’umutekano zikongera kuza kumufata, ku buryo n’icyo gihe ubwo uyu muturage yatangaga aya makuru Alfred yari amaze ibyumweru 2 ntawe uzi aho aherereye, Gitifu yaramutwaye.

Nubwo umunyamakuru Muhirwa Ally wari uyoboye ikiganiro yakomeje gusa nutwama uyu muturage, amwumvisha ko Gitifu Eugene w’umurenge wa Mugunga amuzi neza ,ko atashobora kwishora mu bikorwa byo guhohotera umuturage we, Virunga Today yo ntiyashyize amakenga ibi bikorwa bya Gitifu, maze umunyamakuru wayo atangira gushaka amakuru nyayo kuri iki kibazo.

AMAKIMBIRANE Y’AKADASIBA
MU MURYANGO W’ALFRED YATUMYE BOMBI BAKA GATANYA

Nyuma yo gushakira hasi kubura hejuru uyu Alfred, kera kabaye ahagana saa tatu z’ijoro nibwo umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kuvugana nawe maze uyu amubwira ko yarekuwe ariko ko Gitifu w’umurenge yamubwiye ko bazagaruka kuri uwo wa gatandatu mu kibazo cye. Abajijwe ku ntandaro y’amakimbirane ari mu muryango we n’impamvu zo guhora afungwa ,uyu yashubije ko ari idosiye ndende ko ariko ko byose biterwa n’umugore we afatanije n’umukobwa wabo washatse, aba bombi bakaba bakomeje kumutesha umutwe we n’abandi bana babyaranye bari ku ruhande rwe.
Yongeyeho ko kubera iyi mpamvu, bombi n’umugore bahisemo kwitabaza inkiko ngo zibahe gatanya, bityo buri wese abe yatangira ubuzima atari kumwe n’undi; urubanza rukaba rwari rutegereje kuburanishwa umwaka utaha.

YIHAYE UBUBASHA BUFITWE N’INKIKO

Nk’uko yari yabiteguje Alfred, Gitifu ari kumwe n’abashinzwe umutekano, yaje koko muri iki kibazo maze mu nama yagiranye n’abo muri uyu muryango ategeka ko aba bombi baba batuye ahantu hatandukanye mu gihe hagitegerejwe imyanzuro y’urubanza rw’ubutane. Uyu Gitifu yahise anabagabanya n’imitungo bari bafitanye. Aha Alfred akaba yaragaragaje ko asa n’uwarenganijwe muri iri gabana kuko atahawe inzu kandi ariwe uri kumwe n’abana.

Igitangaje ni uko ibi Gitufu yakoze bivugwa mu itegeko rigenga abantu n’umuryango, aho ubu bubasha Gitifu yihaye bwahariwe inkiko.

Koko rero mu ngingo yaryo ya 255 itegeko rigenga abantu n’umuryango ku bijyanye no kuba ahantu hatandukanye mu gihe cy’urubanza rw’ubutane rigira riti :
“Mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, umwe mu bashyingiranywe, yaba urega cyangwa uregwa, mu buryo bw’ikirego cyihutirwa ashobora gusaba urukiko kwemeza ko ava mu rugo rwabo akajya kuba ahandi. Ashobora kandi kurusaba gutegeka uwo bashingiranywe ko ava mu rugo. Iyo urukiko rwemeje ko umwe mu bashyingiranywe ava mu rugo, rumugenera uburyo bwo gucumbika n’ibimutunga iyo bikenewe. Icyokora, umwe mu bashyingiranwe ushinzwe kwita ku bana aguma mu rugo kugeza igihe urubanza rw’ubutane rubaye ndakuka”.

Naho ku bijyanye n’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe mu gihe bategetswe kuba ahantu batandukanye, ingingo ya 256 mu gika cyayo cya mbere igira iti:
“Iyo urukiko rutegetse umwe mu bashyingiranwe kuba ahandi mu gihe urubanza rw’ubutane rutaracibwa burundu, uretse igihe abashyingiranywe basezeranye ivanguramutungo risesuye, umutungo wimukanwa n’utimukanwa ugabanywa abashyingiranywe mu buryo bw’agateganyo nyuma yo kuwukorera ibarura rishyirwaho umukono n’impande zombi kandi hitawe ku nyungu z’umwana ni z’umwuga w’abashyingiranywe”.

IMBABAZI ZIRUTA IZA NYINA W’UMWANA
Mu butumwa bugufi umunyamakuru wa Virunga Today yoherereje Gitifu Eugene, amubaza niba koko amakuru yumvise y’ibyemezo yafatiye ibibazo byo kwa Alfred ari impamo, Gitifu yamushubije yego kandi KO hari impamvu yabikoze atyo, impamvu atabwira umunyamakuru.
Icyo Virunga Today yibaza aha ngaha akaba ari izihe mpamvu zatuma Gitifu arenga ku mategeko ariho ku kibazo cyari cyoroshye kubonerwa umuti dore ko gutanga ikirego cyihutirwa ngo hafatwe umwanzuro ku gutuza aba bombi ahantu hatandukanye bitagombaga gutwara n’iminsi 7. Ese Mama Gitifu yaba yarabonye akazi ke ari gake agahitamo guha umuganda uru rwego rw’ubutabera cyangwa byaba ibya za mbabazi ziruta kure iza mama w’umwana yagiriye abagize umuryango w’Alfred.
Ibyo ari byo byose kuri ibi byabaye bikozwe na Gitifu, hari abatabura gukeka izindi nyungu zaba zihishe inyuma y’iki gikorwa cya Gitifu kinyuranije n’amategeko.

Tubabwire ko n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’ URwanda mu ngingo yaryo ya 61 havugwa ko inzego z’ubutegetsi mu gohugu cyacu ari ubutegetsi nshingamategeko, ubutegetsi Nyubabirizategeko n’ubutegetsi bw’ubucamanza kandi ko ubutegetsi uko ari butatu butandukanye, buri butegetsi bukigenga ariko bwose bukuzuzanya. Bikaba bitumvikana rero ukuntu Gitifu ubarizwa mu butegetsi Nyubabirizamategeko yaza kwivanga mu mikorere y’urwego rw’ubutabera.

Hagati aho Virunga Today iracyashakisha uburyo yavugana n’umwunganizi mu by’amategeko w’Alfred kugira ngo amubaze ikigiye gukurikiraho nyuma yaho Gitifu yivanze ku mugaragaro mu mirimo y’uru rubanza rugitegereje iburanisha umwaka utaha.

Umunyamakuru: Musengimana Emmanuel (Musemma)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *