Affaire Bukane-Coaching: Directeur w’umugome yahisemo kohereza n’impinja muri coaching yo mu rukerera, akarere gakomeza korohereza abakorera mu kajagari
Nyuma yaho Virunga Today isohoreye inkuru ku kibazo cy’abana bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Bukane mu murenge wa Musanze, akarere ka Musanze babyutswa mu rukerera bagategekwa kwitabira amasomo ya coaching,byari byitezwe ko hari igihinduka kuri iyi mikorere y’ubuyobozi bw’iri shuri, bukaba bwadohora nibura abana bakajya batangira coaching saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Siko byagenze ariko, kuko ku munsi wakurikiye, abana bakomeje kuzinduka iya rubika, mbere kurushaho ndetse, birinda ko bahura n’umunyamakuru, abandi bo bahitamo gutega amagare nanone birinda ko bahura na wa munyamakuru.
Hagati aho ariko Virunga Today yanategereje ko abarebwa n’iki kibazo bagira icyo bakivugaho, yaba Umuyobozi w’ikigo washoboraga gutanga umucyo kubyamuvuzweho, yaba abashinzwe uburezi mu karere,ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ubwako, bashobora guhumuriza abasomye iyi nkuru ku miterere nyayo y’ikibazo n’umuti barimo bakivugutira.
Mu gihe yari agitegereje ko ibi byakorwa ariko, muri iki gitondo cy’uwa 23/01/2025, ahagana saa kumi n’imwe n’iminota mirongo ine, umunyamakuru wa Virunga Today yatunguwe no kubona umwana w’imyaka hafi irndwi, nawe yabyukijwe iya rubaka asabwa kwitabira aya masomo ya mugitondo.
Nk’uko uyu mwana yagaragaye mu maso y’umunyamakuru, agahitamo no kumufotora ngo hagaragazwe uburemere bw’iki kibazo, uyu mwana yagaragara nk’unaniwe, abashobora kuba ari bakuru be ubona ko bamuhatira kubakurikira ariko agakomeza gusigara inyuma kubera intege nke. Nubwo umunyamakuru yashatse kumuganiza, uyu mwana ntiyabishoboye kuko wabonaga ashaka no kurira, ubona ko biri buze kumugora kugera ku ishuri dore ko yari asigaje hafi urugendo rw’iminota icumi.
Muri Virunga Today turibaza satani yaba yateye uyu muyobozi w’ikigo ku buryo yahitamo no gutegekauyu mwana byanagoye kubyuka ngo ajye muri coaching, atangaragaza n’impamvu y’iyi coaching kuri uyu mwana ukiri mu mwaka wa mbere, wari ukeneye kwitabwaho muri iki gitondo n’ababyeyi be.
Visi Meya yabwiye umunyamakuru ko nta kibazo abona muri gahunda ya Directeur kuko iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro
Na mbere yuko uyu mwana w’igitambambuga ahuriye n’uyu munyamakuru mu mihanda yo mu kizungu, umunyamakuru yari yabanje kubaza Visi meya ushinzwe imibereho myiza w’akarere ka Musanze icyo atekereza kuri iki kibazo, Visi meya amusubiza ko nta kibazo abona muri gahunda ya directeur cyane ko iki kigo gisanzwe cyitwara neza mu bizamini bya Leta. Yongeyeho ko kandi iki gikorwa cya directeur kiri mu mujyo umwe na gahunda ya NESA iri hafi gutangiza, ikazibanda kugufasha abana gusubira mu masomo mu gihe cya week end.
Umunyamakuru yamushubije ko atanyuzwe n’ibisubizo amahaye cyane akatamumaze impungenge ku kibazo cy’umutekano w’aba bana babyuka igicuku no ku kuba bananizwa cyane kubera programme zicucitse.
Na nyuma kandi yaho umunyamakuru aboneye ikibazo cy’uriya mwana muto, umunyamakuru yoherereje ubutumwa Umuyobozi w’akarere, amubaza icyo atekereza ku mikorere y’aba bayobozi b’ibigo bakomeje kunyuranya n’itegeko rirengera abana, maze bakabangamira umutekano wabo ari nako babakorera imitwaro iremereye y’amasomo aba bana maze ntibanabone n’umwanya wo gukina no kwidagadura, ariko ubutumwa yohererejwe ntibwabona igisubizo
Tubabwire ko mu gihe cyashyize, ministere y’uburezi yahisemo guhagarika programme zo gucumbikira abana bo mu mashuri abanza ku bigo byari bifite internat zabo, hagamijwe kugira ngo aba bana bashobore guhabwa uburere bwuzuye bw’ababyeyi babo baba bagikeneye cyane mu bihe bitari iby’amasomo. Ntibyumvikana rero ukuntu Leta yaba yarafashe iki cyemezo cyanatanze kandi umusaruro, hanyuma ngo abayobozi b’ibigo bahindukire batangize izindi gahunda zidatunganyijwe neza kandi zimakaza akajagari kandi zishyira mu kaga abana ngo ngaho barashaka kurushanwa, bashaka kuza mu bambere.
Ubona ananiwe kandi ari hafi no kurira, umwana yakurikiraga bakuru be, ariko agatambuka bimugoye ari nako akomeza gutotwa n’aba bakuru be bamusaba kwihuta ngo hato badakererwa coaching yashyizweho na directeur ukomeje kwirengagiza ingaruka z’ibi bikorwa bye kuri aba bana, ibikorwa byafatwa nk’ubugome akorera aba bana.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel