Affaire Coaching: Directeur utagira icyo yitaho yabwiye umunyamakuru ko nta bushobozi afite bwo kubuza abana ashinzwe kwiyahura mu bisimba no mu bagizi ba nabi, baza muri coaching we ubwe yategetse ko ibaho
Ikibazo cy’abana babyutswa amajoro mu mujyi wa Musanze, ngo bitabire coaching za kare kare mu gitondo gikomeje gufata indi ntera nubwo abo kireba bakomeje guterera gati mu ryinyo , bakaba bakomeje kudaha uburemere iki kibazo.
Ifoto iri ku mutwe w’iyi nkuru yafashwe mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’imwe n’igice, ikaba igaragaza umwana w’umwangavu wambuka umuhanda wa Kaburimbo ahitwa i Yaounde, hakiri umwijima, bigoranye ko umuntu abona undi, akaba yarimo yerekeza ku kigo cy’amashuri cya GS Cyabagarura, ngo yitabire coaching ya mu gitondo.
Ibi byo gushyira abana mu kaga biravugwa mu gihe muu mujyi wa Musanze mu cyumweru gishize, hatahuwe udutsiko tw’abana bo mu mihanda ( marines) bafatiwe mu bikorwa byo kwambura abagenzi mu masaha ya mugitondo kare, ibikorwa bakoreye mu duce turimo n’utwo aba bana b’abangavu bakunze kunyuramo bagiye ku ishuri,nk’ahitwa mu Miyenzi ndetse no ku Kabaya. Bishatse kwerekana akaga aba bana bashorwamo igihe basabwa kubyuka ngo berekeze ku ishuri banyuze mu mihanda irimo aba marines, abajura, abasinzi ndetse n’ibikoko birimo imbwa z’imisega zitahawe urukingo rw’indwara y’ibisazi by’imbwa.
Directeur yabwiye umunyamakuru ko ikbazo cy’abana babyuka ijoro kitamureba
Nyuma yaho umunyamakuru wa Virunga Today avunyishirije ku kigo cya Gs Cyabagarura, asaba kubonana n’umuyobozi w’ikigo ngo amubaze amakuru yimbitse ku kibazo cy’abana biga kuri iki kigo bakabyutswa amajoro ngo bitabire coaching ariko umuzamu akamwima uruhushya yitwaje ko umuyobozi w’ikigo yamuubujije kwinjiza umuntu wese witwa umunyamakuru, uyu munyamakuru yongeye gufata inzira yerekeza kuri iki kigo ngo ageregeze amahirwe ye ya nyuma yo kuba yabona uyu muyobozi, maze biza gucamo barabonana.
Umunyamakuru yifashishie amafoto n’amashusho yagaragarije uyu muyobozi uburemere bw’iki kibazo amusaba kugira icyo akivugaho. Mu kumusubiza, uyu Muyobozi ubona ko ntacyo yitayeho, kandi ubona nanone ko impungenge z’umunyamakuru ntacyo zimubwiye, yamubwiye ko nta bushobozi afite bwo gukumira ku kigo aba abana baba bahisemo kuza gusubiramo amasomo ku ishuri, muri ariya masaha.
Yagize ati: ” Nta tegeko ikigo nyobora cyashyizeho risaba aba bana kwitabira iyi gahunda, yewe nta n’ibihano biteganyirijwe abatatibira iyi gahunda, byose bikorwa ku bushake bw’abana n’ababyeyi babo, akaba rero nta kintu nakora nk’umuyobozi w’ikigo ngo mbuze aba bana baba bifuje gusubiramo aya masomo nta kiguzi batswe”.
Iki gisubizo ubwacyo kigaragaramo kwiyaka inshingano uyu muyobozi ahabwa no kuba ariwe ubazwa ubuzima bw’ikigo bwa buri munsi nk’uko tubisanga mu itegeko no 010/2021 ryo kuwa 16/02/2021 rigena imitunganyirize y’uburezi, mu ngingo yaryo ya 43 .
Bagira bati : ‘ Ubuyobozi bw’ishuri bufite nshingano zikuriikira: kwita ku miyoborere y’ishuri ya buri munsi, ku myigire n’imyigishirize, ku myitwarire y’abarimu n’abandi bakozi, iy’abanyeshuri no ku micungire y’umutungo w’ishuri hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.”
Kuba Umuyobozi w’ishuri akoresha imvugo nk’iriya igaragaza ko ubuzima bw’abana abereye umuyobozi ntacyo bumubwiye ni ukunyuranya n’inshingano ahabwa zo kwita ku myitwarire y’abana harimo n’iyi ngiyi yo kubyuka mu gicuku bigemurira abagizi ba nabi.
Virunga Today yo ariko nk’uko yabyihayeho intego yo kurwanya imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi bigize intakoreka bagakomeza gukora ibinyuranije n’amategeko arimo n’arengera abana, ntizahwema kwamaganira kure iyi mikorere no guhamagarira abo bose barebwa n’iki kibazo ngo bagire icyo bakora bahagarike ubugizi bwa nabi bukorerwa abana akaba ariyo mpamvu ikomeje gukora iperereza ahaba hakorerwa ibi bikorwa ariko ikora n’inkuru zigaragaza ibi bikorwa kugira ngo bigaragarire abo bose bashobora kugira icyo bakora kuri iki kibazo.




Umwanditsi: Musengimana Emmanuel