Affaire coaching Musanze-Gs Kivumu: Abana bishimiye ko ababyeyi babo bigomwa ibihumbi bitatu gusa ku gihembwe maze bagafashwa gusubira mu masomo
Nubwo mu karere ka Musanze hakomeje kugaragara imikorere mibi y’abayobozi b’ibigo by’amashuri bamwe bazanye akajagari muri coaching zashyiriweho kuzamura ireme ry’uburezi dore ko aka karere kaje mu myanya ya nyuma mu bizamini bya leta nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cya NESA cy’umwaka w’amashuri 2023-2024, Virunga Today yabonye ikigo aho abanyeshuri ndetse n’ababyeyi bishimira iyi gahunda kubera ikiguzi cyayo kitari hejuru kandi ikaba itananiza abana.
Koko rero ku kigo cya Gs ya Kivumu, giherereye mu kagari ka Kivumu, umurenge wa Kimonyi, akarere ka Musanze, ubuyobozi bw’ikigo bwashyizeho programe ya coaching, itangira amasomo akimara gusozwa, ikamara isaha imwe, ababyeyi bakarihishwa gusa amafranga ibihumbi bitatu ku gihembwe, ni ukuvuga angana ni 1000 ku kwezi, akaba ari amafranga make ugeraranije nasabwa ababyeyi ku bindi bigo bibarizwa mu karere ka Musanze.
Nk’uko twabibwiwe na bamwe mu bana bahabwa aya masomo, ngo iyi gahunda barayishimiye cyane kandi ngo n’ababyeyi babo nuko kuko bishyura ariya mafranga batagononwe.
Bagize bati: ‘ Ababyeyi bacu bishyura amafranga igihumbi ku kwezi kuva ku banyeshuri bo mu wakane kugeza mu bo muwa 6, maze nyuma y’amasomo abarimu bacu bakadufasha gusubiramo amasomo, akaba ari ibintu twishimira cyane kandi n’ababyeyi bacu n’abo barabyishimira kuko baha agaciro iyi gahunda, bakaba bishyura aya mafranga nta mananiza bashyize ku buyobozi bw’ikigo”
Ku kibazo gisa no kwinja aba bana babajijwe niba bakuriweho iyi programe bataskwishima, bose uko baganiraga n’umunyamakuru, ni ukuvuga abarenga 50, bashubirije icyarimwe bati :”oya oaya”, ibi bikaba bigaragaza urugero ruri hejuru aba bana bishimiramo iyi gahunda.
Twaganiriye kandi n’umwe mu bayeyi twahuriye hafi y’ikigo ufite umwana wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, nawe abwira umunyamakuru ko iyi gahunda imaze kumenyerwa n’ababyeyi kandi ko bayishimira kuko ituma abarimu bashobora kwita kuri aba bana bakabafasha gusubira mu masomo, mu gihe ubusanzwe ababyeyi benshi byabagoraga gufasha abana gusubira mu masomo kuko nta bumenyi buhagije baba babifitemo.
Tubabwire ko kuri ubu mu mu karere ka Musanze, ku bigo binyuranye hatangijwe programe za coaching zifasha abana gusubira mu masomo, ndetse na ministere y’uburezi ikaba yaratangije gahunda yise ” remedial program”, ifasha abana bagize amanota make mu ishuri. Gusa muri zi gahunda hakaba hari abayobozi bamwe bagiye bakabya, bagasaba amafranga y’ikirenga kuri ya gahunda ibyafashwe nk’ubumamyi, abandi bagahitamo gupanga izi program kare kare mu gitondo, ibibangamiye bikomeye ubuzima muri rusange bw’abana kuko bituma bataruhuka neza, ibi bikaba bishobora no gushyira ubuzima bw’abao mu kaga, bakaba bahohoterwa n’abagizi ba nabi kubera kwigabiza ijoro.


Umwanditsi: Musengimana Emmanuel