Affaire ikiyaga cyo mujyi wa Musanze: Directeur yiteye icyuma haboneka inzira y’abana, akarere gakomeza kwirengagiza inshingano zako
Hatari kera Virunga Today iherutse gusangiza abakunzi bayo ikibazo cy’iyangirika ry’umwe mu mihanda iherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, hafi y’icyicaro cy’ADEPR mu mujyi wa Musanze. Iri rikaba ryaratumye hirema muri uyu muhanda igisa n’ikiyaga gito, iki kiyaga kikaba cyari kibangamiye bikomeye abarimo abanyeshuri barenga ibihumbi bibiri biga mu kigocy’amashuri cya Muhoza ya I, bakomeje kugorwa no kugera kuri iri shuri kubera ko iki kiyaga cyari giherereye neza neza mu marembo y’iri shuri.
Nk’uko yari yabisezeranije abanyamakuru, ko ikigo ayobora kiri buze kwishakamo ubushobozi, hakaboneka nibura Howo imwe ya laterite yatuma nibura haboneka inzira nto ku bana biga ku kigo abereye Umuyobozi, Directeur wa Muhoza ya I, kuri uyu wa mbere yashoboye kubona iyi Howo, maze laterite ihita isanzwa muri gice cyegereye ishuri cyari gisanzwe kiregamo amazi menshi.
Ntabwo Virunga Today yigeze imenya uburyo iki kigo cyabigenje ngo kibone amafranga agera ku bihumbi 200 asanzwe ari ikiguzi kuri iyi Howo, gusa ikizwi cyo nuko uyu muyobozi yari yarahiriye gukora ibishoboka ngo iki kibazo kibonerwe umuti, abana babone nibura inzira nto banyuramo kuko mbere bari barahisemo guhindura inzira kubera iki kizenga cyari cyariretse nyine imbere y’ishuri.
Ibyo directeur yakoze akaba ari ibyo bakunze kwita kwitera icyuma kuko ubusanzwe nta handi hantu hazwi aya mafranga ikigo cyayakura kuko amafranga yakwa buri munyeshuri ari angana n’ibihumbi hafi 20 yose akoreshwa mu bikorwa byo guhahira abanyeshuri.
Akarere kakomeje guhunga inshingano zako zo kubungabunga ibikorwaremezo mu mujyi wa Musanze
Virunga Today itegura iyi nkuru yizeraga ko ubwo italiki y’umuganda yegereje, Ubuyobozi bw’akarere bwari bwibwirize, bugashaka Howo 3 cga 4, maze abazitabira umuganda bakazashobora gusanza iyi laterite muri iki kizenga kigizwe n’ibinogo byinshi. Kuba akarere karimye amatwi ibivugwa mu nkuru ya Virunga yerekanye uburemere bw’iki kibazo bijyanye nuko uku kwangirika k’uyu muhanda no kwiremamo ikiyaga byashoboraga gukururira amakuba abana b’abanyeshuri barimo n’abo mu mashuri y’incuke, bifite ikindi gisobanuro kizwi n’abarimo Meya w’Akarere ubazwa ubuzima bw’akarere umunsi ku wundi.
Virunga Today ntizacibwa intege nuko Ubuyobozi bw’akarere bukomeje kudaha agaciro impuruza itanga ku bibazo biba ibona bibangamiye abaturage, kuba akarere gakomeza kwicecekera kuri ibyo bibazo, ntigahakane cyangwa ngo ngatange umucyo kuri ibyo bibazo, ni ikimenyetso ko cyuko ibyo bibazo biba bihari, kudashaka kubikemura akaba aba ari ikindi kibazo.


Umwanditsi: Musengimana Emmanuel