Politike

Affaire Kamegeri-Gitifu Rwambogo: Hamenyekanye ukuri kose ku byabaye, Gitifu ashinjwa kubika muri tiroir Resi yateje impagarara, abunzi bikura mu rubanza

Nk’uko twari twabimenyesheje abasomyi bacu, umugabo witwa Kamegeri wo mu kagari ka Rwambogo-Umurenge wa Musanze, wemeza ko yashyizweho iterabwoba, agasinyishwa amasezerano y’umwenda atigeze afata, yahisemo kwiyambaza inteko y’abunzi y’akagari ka Rwambogo, ayisaba ko aya masezerano yateshwa agaciro.

Inteko y’abunzi yateranye kuwa 30/07/2024, yumva ababurana ndetse n’abatangabuhamya muri uru rubanza,  maze ifata icyemezo cyo kuzasoma uru rubanza ku italiki ya 7/08/2024. Ibyabaye kuri iyi minsi yombi, Virunga Today yari ihibereye.

Kubera imiterere y’uru rubanza, abakurikiye iburanisha ry’uru rubanza bari bakubise buzuye, higanjemo abaherekeje  impande zombi. Gusa kenshi uru rubanza rwagiye rurogowa n’umusaza bivugwa ko ari umugabo wa Speciose akaba na Mukuru wa Kamegeri  wagiye anyuzamo agakoresha ibitutsi bikomeye yibasira murumuna we Kamegeri, bigakekwa ko yari yaje yasinze cyangwa afite uburwayi bwo mu mutwe.

Muri make, nta kintu gishya cyagaragaye muri uru rubanza ukurikije uko iyi nkuru yari yavuzwe na Virunga Today mbere, uretse ubuhamya bwatanzwe n’abarimo uwitwa Nyiramacibiri, bemeje ko agace kamwe ka  resi yateye impagarara kabitswe mu biro bya Gitifu, nyuma yo kukaka Speciose wari watumijwe na Gitifu ku kagari. Aka gace niko kakomeje gutera imagarara kuko iyo kaboneka kagomba guhuzwa n’akandi kari kasigaye bityo amasezerano y’umwimerere akaboneka.

Muri uru rubanza rero, bose , ari Kamegeri, ari Matiyasi, ndetse n’abatangabuhamya, bemeje ko intandaro y’iki kibazo, ari amasezerano y’ubugure yakozwe hagati ya Matiyasi na Speciose yavuzwe mu nkuru zabanje, yaciwe na Kamegeri atabigambiriye, ikibazo kikumvikanwaho ko gikemurirwa mu muryango wabo, hanyuma ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Runyangwe na Gitifu bakaza kwinjira muri iki kibazo, bamaze kuzimiza agace ka resi kari gafitwe na Speciose. Ibi nibyo byatumye iki kibazo kidakomeye cya  resi yaciwe, cyongera koherezwa
gukemurirwa mu muryango, ari amayeri yo guca Kamegeri indishyi z’ikirenga.

Ibi niko byagenze kuko, uyu ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Runyangwe (utaragaragaye mu rubanza) yaje kuyobora inama y’umuryango ya nyirarureshwa yaje kwemerezwamo ko uyu Kamegeri yishyura amafranga angana na 1.200.00, ahwanye  n’icyakabairi cy’amafranga yari kuri Resi ya Speciose ngo nk’indishyi yo kuba yaraciye resi ya Speciose.
Igitangaje kurushaho, ni ukuba izi ndishyi zarahawe Matiyasi, utaragize icyo atakaza muri iki gikorwa.

Kubera iterabwoba uyu Kamgeri yashyizweho, yahisemo ahitamo kwishyura Matiyasi ibihumbi ijana no kwemera asigaye nk’umwenda  yasinyiye imbere ya noteri kandi na Matiyasi ubwe yariyemereye imbere y’inteko y’abunzi ko nta mwenda uwo ariwo wose, Kamageri amubereyemo.

Umunyamakuru wa Virunga Today nawe yahawe ijambo muri uru rubanza

Nk’uko byemewe mu itegeko rigena imitunganyirize, ifasi n’ububasha n’imikorere bya komite z’abunzi, umunyamakuru wa Virunga Today, yatse ijambo maze agaragariza inteko ko hari ibintu bazitaho igihe bazaba bafata umwanzuro kuri uru rubanza.

  1. Kuba igihano cyatanzwe kiremereye ntaho gihuriye n’ikosa ryakozwe. Uyu yasabye urukiko ko mu bushishozi bwarwo, bwazabona ko igihano cyatanzwe kiremereye kitajyanye n’ikosa ryakozwe, ko icyashobokaga kwari ugushaka uburyo hongera kwandika indi resi, bose bahari hanyuma Kamegeri akaba yacibwa icyiru gisanzwe gicibwa ukoshereje undi mu muryango;
  2. Ko urukiko rwabona ko nta mpamvu yuko izi ndishyi zagombaga guhabwa uyu Matiyasi kandi ntacyo we yatakaje, ko ahubwo yari bwungukire muri iki gikorwa cyasibanganyaga ikimenyetso cy’umwenda yari abereyemo Speciose;
  3. Ko urukiko rwabona uruhare Gitifu n’ushinzwe umutekano bagize mu gikorwa cyo gutera ubwoba Kamegeri, igihe babyutsaga ikibazo cyari cyarangiye kubonerwa umuti mu muryango, hanyuma bagakoresha uburiganya harigiswa igice cya resi cyari bukemure burundu iki kibazo.

Umunyamakuru wa Virunga akaba yarabonaga ko izi mpamvu zari zihagije kugira ngo aya masezerano ateshwe agaciro.

Mu kurangiza yabwiye inteko n’abari aho, ko ibyakozwe ubwabyo bigize icyaha kivugwa mu ngingo ya 171 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ko uretse gushaka ko ikibazo cyakemurwa mu kivandimwe, ko Kamegeri yashoboraga kwitabaza RIB, ibyashoboraga gukuririra abaregwa ibihano bikomeye harimo n’igifungo.

Abunzi bikuye muri iki kibazo

Mu mpaka zabaye muri uru kiko, inteko y’abunzi yakunze kugaruka ku kuba aya masezerano yasinyiwe imbere ya noteri, byabagora kuyatesha agaciro cyane ko ibimenyetso bahabwaga by’uko aya masezerano yakozwe ku gahato, nta gihamya ngo yari ihari.

Ibi ninabyo byatumye mu gutanga imyanzuro y’urubanza kuwa kuwa 07/08/2024, abagize inteko iburanisha baremeje ko badatesheje agaciro aya masezerano, ariko ntibasobanura impamvu badashoboye kuyatesha agaciro kandi ari bwari ubusabe bwa Kamegeri.

Kamegeri yarahiriye kujurira no kugobokesha mu rubanza Gitifu ukibitse Resi yateje ikibazo  mu kabati

Nyuma y’umwanzuro, wanasomwe adahari, uyu Kamegeri wari wemejwe nk’uwatsinzwe, yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ko agiye kujurira uyu mwanzuro mu bunzi b’umurenge kandi ko mu byifuzo azageza kuri iyi nteko ari uko gitifu ukibitse iriya Resi yakwitaba muri uru rubanza,  kugira ngo azisobanure ku mpamvu akomeje kubika iki gice cya Resi cyari bukemure burundu iki kibazo.

Abajijwe niba atari iki gihe ngo yitabaze urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo arenganurwe, yashubije ko byose azabitafataho icyemezo amaze kugisha inama umunyamategeko we yarangije gushaka anitegura kuzageza iki kibazo mboneza mubano ku rwego rw’urukiko rw’ibanze.

Ikinyamakuru Virunga Today kibona ko uru rubanza ari urucabana, kizakomeza guherekeza uyu Kamegeri, nk’intego cyihaye cyo gukurikiranira hafi ibibazo by’akarengane hagamijwe kugira ngo abarenganijwe babone ubuatabera nyabwo.

Inkuru bifitanye isano:

Musanze: Affaire Kamegeri Gitifu Rwambogo , Kamegeri yitabaje urwego rw’abunzi Gitifu akomeza guhakana  uruhare rwe

Soma mu rurimi rw’igifransa  kuri iyi link ni ryari kontaro iteshwa agaciro

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/08/Contrat-illegal-et-invalide.png

Twifashishije : www.napoli.com

Umuwanditsi : Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *