Politike

Agahigo: Mu myaka ibiri, abanyamategeko b’abacancuro batsindishije INES incuro enye zose mu rubanza rumwe rukumbi iburana na Musanganya

Mu ntangiriro z’uku kwezi, urukiko rwisumbye rwa Musanze, rwasomye urubanza Musanganya Faustin  yarezemo  INES ku bwo ku mwirukana binyuranije n’amategeko agenga uyu muryango, yari abereye umwe mu bagize inteko rusange y’uyu muryango uharanira inyungu rusange. Abacamanza batatu bari bagize inteko iburanisha, mu gihe kirenga ukwezi, basesenguye ibyari mu kirego cyatanzwe na Musanganya Faustin, maze mu myanzuro yabo bemeza ko ibyo Musanganya yakorewe binyuranije n’amategeko buboneraho kubahiriza ibyifuzo bye yari yagaragaje mu iburana. Muri ibyo byifuzo  harimo kumuha gatanya na INES no kumuha indishyi ku bwo gutakaza uburenganzira bwose yari afite muri INES. Ibi byose akaba yarabyenerewe kuko nko ku bijyanye n’indishyi yagenewe izingana na hafi miiyoni makumyabiri n’imwe.

Umunyamakuru Rwandatel wa Virunga Today wakurikiranye isomwa ry’uru rubanza,  yiboneye ko bisa naho impande zombi zitashimijwe n’ibikubiye mu myanzuro y’uru rubanza. Koko rero  nubwo mu rubanza mu mizi hatigeze hamenyekana ingano nyakuri y’indishyi zifuzwaga n’uruhande rwa Musanganya, byakomeje kuvugwa ko rwasabaga izigeze ku mamiliyari rukurikije ibyo rwo rwemezaga ko Musanganya yatakaje nyuma yo kwirukanwa muri INES kandi nyamara inkiko zari zategetse ko asubizwa uburenganzira bwe. Ku ruhande rwa  INES, ngo ntikozwa ibyo guhora rwishyura indishyi ku muntu nka Musanganya wagaragaje ko adashaka gukorana n’abandi banyamuryango, bityo ngo bakaba biteguye kujurira.

Mu rwisumbuye INES yaratsinzwe, ijuriye mu rukuru iratsindwa, mu rusesamanza ubujurire ntibwakirwa, nyuma y’imyaka 2 itsindwa mu rubanza rusa n’urwa mbere.

Amakuru Virunga Today ikesha abakomeje gukurikirana ibibazo biri  hagati ya Musanganya na Ines Ruhengeri, yemeza ko byose byatangiye mu mwaka wa 2019, ubwo Musanganya yarangizaga igihano yari yarakatiwe ku cyaha cy’ingengabitekerezo yari yahamijwe n’inkiko , maze agasaba ubuyobozi  bwa Ines ko yahabwa uburengenzira yahoranye nk’umwe mu bagize inteko rusange y’nyamuryango wa Ines. Icyo gihe ngo ubuyobozi  bwa Ines bwahise bumuhakanira bwitwaje ko  afite imiziro n’imiziririzo  harimo kuba yarakatiwe n’inkiko zo Mu Rwanda,  bityo ko bitashoboka ko asubizwa  ubu burengenzira .

Ibi nibyo byatumye Musanganya yitabaza inzego z’ubutabera kugira ngo arenganurwe  maze mu rubanza rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze mu mwaka wa 2022, , urukiko rwemeza ko Musanganya atsinze Ines kandi ko asubijwe uburenganzira bwe nk’umunyamuryango wa Ines, ruhita rumusabira n’indishyi zagera hafi kuri miiyoni 38.

Ines ntiyashimishijwe n’icyemezo cy’urukiko maze ihita ikijurira mu rukiko Rukuru rwa Musanze. Uru rukiko mu myanzuro yarwo yagaragaje ko ubujurirre bwa INES nta shingiro bufite, bityo  rwemeza ko imyanzuro yari yafatiwe mu rukiko rwisumbuye igumaho, ruzamura ahubwo indishyi zagombaga guhabwa Musanaganya.

Nanone ariko  ubuyobozi bwa Ines ntibwishimiye imiikirize y’urubanza maze ruhitamo kujurira  mu rukiko rw’ubujurire i Kigali, ariko ikirego cy’ubujurire nticyakirwa kubera kutuzuza ibisabwa, ibyatumye icyemezo cyafashwe n’urukiko rukuru rwa Musanze kiba itegeko.

Nyuma y’ibi, nk’uko byari byemejwe n’urukiko, Musanganyo yashubijwe uburengenzira bwe maze ahabwa bimwe mubyo yemererwa nk’umunyamuryango harimo umwanya umwe w’umunyeshuri muri kaminuza ya Ines, ndetse anatumirwa mu nama zidasanzwe z’inteko rusange ya Ines zigaga ku bibazo byihariye. Muri icyo gihe ariko ntiyigeze atumirwa mu nama z’inteko rusange za Ines zagombaga kuganira ku buzima rusange rw’uyu muryango, inama ziba zikomeye kuko ziba zigomba gufatirwamo ibyemezo bikomeye, ibi bikaba byaragaragazaga umugambi w’ubuyobozi bwa Ines wo gukomeza guheza Musanganya mu micungire y’uyu muryango.

Iyi myitwarire niyo yatumye Musanganya ahitamo kwandikira Umuyobozi w’umuryango wa Ines, amusaba ko yahabwa raporo y’imicungire y’umutungo wa Ines mu gihe yamaze ataboneka, ibi bikaba ngo byari uburenganzira bwa buri munyamuryango. Icyokora imyandikire y’iyi baruwa ngo ntiyashimishije na gato ubuyobozi bwa Ines, bwayifashe nko kurenga akarimbi no gusuzugura ubuyobozi bwa Ines. Kuri ibyo  kandi  hakiyongeraho ko rimwe mu nama y’inteko, uyu Musanganya yarasabwe gusohoka mu nama ngo bige ku bibazo yari yaragejeje ku nama, akinangira, bigasaba ko inama yimurirwa mu kindi cyumba.

Ibi byabaye nibyo byatumye inama y’inteko rusange ya INES yongeye guterana yarafashe icyemezo gikomeye cyo kongera kwirukana Musanganya bashingira  ku mpamvu eshatu ari nazo zasuzumwe muri uru rubanza Musanganya yongeye kuregamo Ines.

Impamvu nshya z’iyirukanwa nazo zidafite ishingiro.

Mu mapmvu  Ines yashykirije urukiko ku mpamvu zo kongera kumwirukana harimo:

  1. Kuba Musanganya yarahamijwe icyaha cy’ingengabitekerezo cya Jenoside;

2. Kuba abanyeshuri barokotse Jenoside baragaragaje ko batifuza Musanganya muri Ines;

3.Agasuzuguro yakoreye inzego nkuru za Ines ziyobowe na Nyiricyubahiro Mgr Visenti Harolimana.

Mu kuburana uruhande rwa Musangaya rwagaragaje ko:

Ku bijyanye nuko Musanganya yahamijwe icyaha cy’ingengabitekerezo cya Jenoside, umuzirizo ku banyamuryango ba Ines nk’uko byemezwaga n’uhagarariye INES, Musanganya n’umwunganizi we,  bifashishije stati zigenga Ines,  bagaragarije urukiko n’abari bitabiriye iri buranisha ko ibyo kuba utarakatiwe n’inkiko, bireba abahagarariye umuryango imbere y’amategeko cyangwa abagize akanama nkemurampaka, abo gusa.

Byongeyeho kandi ko iyi ngingo mu rubanza rwa mbere rwarangije kuba itegeko yari yarafshweho umwanzuro, igihe urukiko rwemezaga ko Musanganya atigeze yakwa uburengazira bw’umwenegihugu ( degradation civique) bityo akaba ntacyagombaga kumubuza gusubira mu nshingano ze. Musanganya n’umwunganizi we, baboneyeho kugaragariza urukiko ko kuri ubu Musanganya yamaze guhabwa ihanagurwahobusembwa ( rehabilitation), akaba nta rundi rwitwazo rwatuma Ines ikomeza gutsimbarara ku cyemezo cyo kumwirukana.

Ku kibazo cy’icyifuzo cy’abanyeshuri barokotse jenoside, uruhande rwa Musanganya rwagaragaje ko mu mategeko agenga Ines ntaho bavuga ko abanyeshuri bafata ibyemezo ku micungire ya Ines byongeye kandi kuva Musanganya yafungurwa akaba yaragaragaje imyitwarire myiza, bigaragaza ko yahindutse,  abanyeshuri bakaba batagaragaza aho yaba yarababangamiye mu myigire yabo.

Ku bijyanye n’imyitwarire ya Musanganya ,  uruhande rwa Musanganya rwagaragaje ko ibyakozwe na Musanganya yaka ibisobanuro ku micungire y’umutungo abyemererwa n’amategeko agenga INES.

Nubwo mu isomwa ry’urubanze risa niryakorewe mu muhezo kuko rwasomewe abari bitabiriye iri somwa bari mu kirongozi cy’urukiko, kandi mu kurusoma bakaba baravuze kuri “rutegetse gusa“, birashoboka ko ingingo zose Ines yashyingiyeho yirukana Musanganya zateshejwe agaciro, akaba ariyo mpamvu hafashwe imyanzuro twavuze haruguru.

Inyuma y’imanza z’urudaca hagati ya Musanganya na Ines, hihishe abacancuro b’abanyamategeko n’inyungu z’umuntu ku giti cye.

Abakurikiranira hafi iby’ubu bushamirane hagati ya INES na Musanganya bemeza ko ari ibintu bidasanzwe muri iki gihe ko umuburanyi yatsindwa incuro 3 mu rubanza rumwe, yarangiza mu mwanya wo kubahiriza iby’urukiko rwamusabye, agahitamo gushaka andi mayeri yo gukomeza kwikiza  uwo bafitanye ibi bibazo.

Abavuga ibi babihera ku kuba Leta idasiba guhamagarira abaturage kwirinda kwishora mu manza za buri gihe kubera ko bihombya igihugu byongeye kandi ngo akaba ari ururgero rubi ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bufite ijambo rikomeye muri uyu muryango, iba itanga ku bakristu ihora ikangurira kugira urukundo, kwirinda amakimbirane no kubanira neza bagenzi babo.

Abazi kandi amateka yaranze imibanire ya Musanganya na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri mu gihe cyashyize, bemeza ko atari iyi nyiturano iyi Diyoseze yakagombye guha uyu Musanganya,  kuko mu bihe byari bibi kuri iyi Diyoseze, nta mikoro ahagije ifite, yagiye igobokwa n’uyu mugabo ubwo yari ku buyobozi bw’umuryango udaharanira inyungu yari yarashinze. Aba bazi amateka y’aba bpmbi rero bakaba bemeza ko hari n’igihe  Musanganya yahaye inkunga  Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri  sheki ya miiyoni eshanu yo mu myaka ya za 2005, amafranga bari bakeneye cyane kugira ngo imrimo ya Diyoseze ikomeze.

Aba basesenguzi ariko basanga inyuma y’uku gushamirana kw’izi mpanade zombi, hari inyungu zirimo iz’abavoka bahora basarura iritubutse mu manza baburaniramo Ines, aba kaba aribo basanzwe ari b’avoka bahoraho ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri. Muri bo hari uwitwa Me Nyungura wagaragaye muri uru rubanza asa nutigeze asoma ingingo ziburanwa kuko mu bibazo byose yabajijwe n’umucamanza nta na kimwe yigeze asubiza, ahubwo yacaga iruhande agasubiza ibyo atabajijwe.

Aba bakomeza bemeza ko bitumvikana ku munyamategeko usanzwe umenyerewe muri uyu mwuga, utinyuka kuzana ibimenyetso mu rubanza rukomeye nk’uru rurimo abacamanza batatu kandi nawe azi ko ibi menyetso ari amatakirangoyi . Muri ibyo bimenyetso nk’uko twabigarutseho bitagira shinge na rugero, harimo kwemeza ko umunyamuryango wese wa INES isabwa kuba atarrigeze akatirwa nigihano n’inzego z’ubutabera, ndetse n’icy’ibyifuzo byagaragajwe n’abanyeshuri kandi  bizwi ko aba bahatiriwe kwandika iriya barwa n’ubuyobozi bwa INES.

Uyu Nyungura ukomeje kwitabazwa muri izi manza bikaba bivugwa ko buri kwezi ahembwa agera ku bihumbi magana ane, amafaranga yiyongera iyo afite urubanza aburanira Diyoseze.

Undi muntu uvugwa kwihisha inyuma y’aya makimbirane ni uwitwa Ndagijimana Gaspard, akaba nyiri Hotel la Palme ihererey mu mujyi wa Musanze.

Koko rero mbere y’uko  Musanganya afungwa, abari ku ruhembe mu ifatwa ry’ibyemezo ndetse no mu gashakira abaterankunga Ines,  yari Musanganya ubwe na Gaspard. Aba bakaba bari n’incuti magara kubera guhuzwa n’inyungu za bombi, umwe akora muri Ambassade y’abaholande ahavaga inkunga z’akayabo zigenewe imishinga inyuranye yo muri prefecture ya Ruengeri, na Musanganya wari mu bingenzi bahabawaga iyi nkunga. Aho afungiwe rero, uyu Gaspard niwe wasigaranye ijambo rikomeye muri INES  aza no kwiyunga kuri Diyoseze Gatolika, ku isonga hari Mgr Visenti Harolimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri,maze  bakomeza ibikorwa byo guteza imbere INES kugeza naho iyi Kaminuza ifashe isura ya Kaminuza mpuzamahanga.

Bivugwa rero ko uyu Gaspard kuri ubu ariwe uzana abaterankunga benshi bazana inkunga ziremereye maze agahabwamo  icyacumi. Uku gutinya ko ubu bukomisiyoneri bwe bwahungabana niko gutuma atarasibye gushaka uko yakwikiza Musanganya, asanzwe atinya kubera amuzi bihagije nk’ushobora kumugenzura bikomeye muri  dilu zo muri INES.

Tubabwire ko kuri ubu abagize inteko rusange ya INES, akaba ari nabo bayifitihe ijambo rya nyuma ni:

  1. Ndagijimana Gaspard, Nyiri hotel, Lapalme
  2. Byamana Alexis, Wahoze ayobora Care Internationale
  3. Bayigamba Robert, Nyiri akabari gaherereye mu mjyi wa Kigali, Chez Robert
  4. Bahujimihigo Kizito, Wigeze kuba umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri
  5. Niyigena Eugene, Padiri wahoze ategeke ishuri ry’Ubumenyi rya Musanze, akaba akorera ubutumwa mu gihugu cy’ubudage
  6. Hagenimana Fabien, Wahoze ari Recteur wa IINES
  7. Mulindahabi Cassien, Padiri ukorera ubutumwa kuri Evceche ya Ruhengeri
  8. Musanganya Faustin, wahoze ayobora icyitwaga FOR, akaba yaremerewe gusezera muri INES
  9. Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Hagati aho hari ababona ko igitutu ubuyobozi bwa INES bukomeje gushyirwaho n’abarimo itangazamakuru, bishobora kurangira itajururiye uru rubanza. Koko rero uku kujurira gushya  kukaba gufatwa nko kwigerezaho kuko urukiko rujuririwe rushobora kuzinukwa iyi miteto ya INES rukazamura indishyi zagenerwa Musanganya cyangwa na Musanganya akururira kuri ubu bujurire agasaba ibirenze, dore ko we ngo yamaze gusa nugaragaraza ko tagishishikajwe no kujururira uru rubanza.

Umwanditsi: Rwandatel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *