Politike

Akumiro: Minisante ikomeje gushakira aba A2 ku isoko ry’umurimo igaheba, imirimo ku bigo nderabuzima igakomeza kudindira.

Ministere y’ubuzima ikomeje kuvugwamo ibibazo bikomeye by’imicungire y’abakozi, ubushyize tukaba twaravuze ku buryo bukoreshwa mu guhitamo abakozi bo muri uru rwego rukomeye mu buzima bw’abanyarwanda, uburyo bukomeje kugaragazwa nk’ubuha icyuho ruswa n’icyenewabo ndetse no kuba abakozi bakomeje kwangirwa guhemberwa diplome zabo biyushye akuya bakorera.

Si ibyo bibazo byonyine ariko gusa bikomeje guhangayikisha abakurikiranira hafi ibibera muri uru rwego rw’ubuzima kuko hari n’ikibazo cy’umushahara utajyanye n’igihe abakozi bo mu buvuzi bahembwa kuri ubu ndetse n’icy’uko ibigo nderabuzima byinshi bikomeje kubura abakozi kubera ko abo minisante yifuza bo mu rwego rwa A2 batakiboneka ku isoko.

Hafi 99% by’imyanya y’aba A2 ishyirwa ku isoko, ntibona abakandida

Umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye gukubita akajisho muri programme minusante yakirirwaho ubusabe bw’abifuza akazi k’ubuforomo ndetse n’aba tekinisiye muri laboratoire maze yibonera ko urebye muri rusange imyanya ya A2 ishyirwa ku isoko, ntabirirwa bayidepozaho, mu gihe imyanya ya A1/A0 usanga bayirwanira ku buryo umwanya uba ukeneye umukozi umwe, usanga abasabye bagera nko kuri 50, 60!

Ibi akaba ari ibintu byumvikana kuko ku isoko ry’umurimo abakozi ba A2 ntibakibonekaho bitewe nuko hashyize imyaka irenga makumyabiri hahagarittswe gutanga diplome za A2 muri aya mashami. Nk’uko bikomeza bivugwa n’abakurikiranira hafi i ibibera muri uru rwego rw’ubuzima, ngo ahandi hakagombye kuboneka abakozi bafite impamyabushobozi za A2, ni mu bize mu bihugu bidukikije  nka congo ariko ngo kuri ubu abarangijeyo bagira ibibazo bikomeye byo kubona equivalence ( kwemera diplome) ndetse n’icyo kubona licence ni ukuvuga icyemezo gitangwa n’urugaga aba bakozi baba bagomba kuzabarizwamo, uru ruhushya akaba arirwo rubahesha uburenganzira bwo kuba bahabwa akazi.

Iyo bigenze bityo rero, Minisante ntahandi hasigaye iba igomba gupfunda imitwe, uretse gusaba abafite diplome za Ao/A2 kuza gukorera muri iyi myanya y’aba A2 bakabahemba urusenda ari nako batakaza amahirwe yo kuzamurwa mu ntera haherewe kuri diplome nyazo zabo.

Ibi nibyo bituma benshi muri bo bahitamo kwifata, bagategereza aho bazabona umwanya wa A1/A0, ababuze uko bagira bakemera gukorera kuri uyu mwanya ari nako bakomeza gushakisha aho bahemberwa ajyanye na diplome zabo, ibituma n’akazi btagatunganya uko bikwiye.

Nyuma yo kubaheba ku isoko, minisante ihitamo kwicisha akazi umukozi umwe cyangwaa babiri baba basanzwe mu kazi

Igikomeje kubera urujijo benshi mu bakurikirana ibibera mu rwego rw’ubuzima, nuko nubwo minisante yibonera ubwayo ko iyi myanya yanzwe ku isoko, ikomeje kuyigarura ku rutonde rw’imyanya itagira abakozi, muri icyo gihe kandi ibigo nderabuzima bigakomeza gukora kandi bizwi ko hari icyo cyuho cy’abakozi, abari basanzwe mu kazi, bake centre de sante iba ifite, bakaba basabwa kwirya bakimara kugira ngo bazibe icyo cyuho cy’umukozi utazwi igihe azabonekera kandi nanone bagakomeza guhembwa umushahara usanzwe.

Iki ni ikibazo gikomereye byinshi mu bigo nderabuzima kubera ko n’uburyo bwari burimo bukoreshwa ngo haboneke abakozi ba A1/A0 , imyanya 2 y’aba A2 iba iri ku kigo,ikavunjwamo umwe wa A 2/A0, ubu minisante yamaze kubuhagarika, ku bigo nderabuzima hakomeza kwiyongera ikibazo cy’ibura ry’abakozi.

Uku kwinangira ikanga gutanga abakozi bashoboye, ibigo nderabuzima bigakomeza gukora nabi, minisante ikomeje kubikora kandi nyamara mu gihe gishyize yaratangije gahunda yo gukuba umubare w’abakora mu buvuzi incuro enye mu myaka ine iri mbere, benshi bakaba bibaza rero ukuntu ibi bizashoboka mu gihe hakomeje kuvugwa ibibazo by’uruhuri mu icungwa ry’abo yari isanganywe.

99% y’imyanya ya A2 ishyirwa ku isoko, ntibona abakandida, ibigo nderabuzima bigakomeza kubura abakozi ba ngombwa, hagatangwa servise mbi kubabigana, ubuzima bw’abaturage bukarushaho kujya mu kaga

Inkuru bifitanye isano:

Minisante: Ibintu 2 bitangaje kandi bibabaje mu micungire y’abakozi ba Minisante

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *