Politike

Akumiro: Undi mubikira nawe yateye ibuye ku karere

Ahari uwasoma umutwe w’iyi nkuru yahita atekereza ku gikorwa cy’umunyamakuru  cyo kwibasira ababikira, abihayimana basanzwe bagaragara mu bikorwa binyuranye by’urukundo, kandi nyamara iyi nkuru igaruka ku bikorwa byabayeho bya bamwe muri aba bihayimana byahesheje isura mbi imiryango  babarizwamo, aka wa mukobwa uba umwe agatukisha bose. Ikindi kandi   ibikorwa byabaye mu bihe bitandukanye, ikigaragaza ko nta masomo yagiye akurwa mu bikorwa byakozwe mbere.

Koko rero si kera kuko ni mu mwaka wa 2023, aho humvikanye  inkuru y’umubikira wayoboraga ikigo nderabuzima cya Kivumu mu karere ka Rutsiro  wimanye ambulance yari yasabwe ngo itware umubyeyi wari kunda ku bitaro bya Gisenyi, ariko undi arayimana. Uku gutinda gutabarwa k’uyu mubyeyi kubera kubura ambulance bikaba byaramuiriyemo kubyara umwana upfuye.

Indi nkuru niyo ni iyo mu karere ka Musanze aho umubikira witwa Valentina akomeje kunamgira akanga gukurikiza amabwiriza yo gutunganya site ya Gaturo iherereye mu murenge wa Musanze, none ubu rukaba rugeretse hagati ye n’umuturage yambuye ubutaka bwe ndetse akaba ashobora gukurikiranwaho n’ibindi byaha birimo kwigomeka ku buyobozi kuko yubatse nta ruhushya abiherewe anarengera n’imbago z’umuhanda wari wakaswe muri site.

Nk’aho ibyo bitari bihagije, muri iki cyumweru turimo, ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye ibyakwitwa amahano, aho imodoka yagenewe gutwara abarwayi, ambulance, yagaragajwe mu mashusho, ipakirwamo imifuka ya sima, bikaza gutangazwa ko uwari uri inyuma y’iki gikorwa ari umubikira uyobora ikigo nderabuzima cya Save.

Yaciye amazi amabwiriza ya Ministre w’ubuzima agena imikoreshereze ya za embulance

Nta muntu mu babonye amashusho ya ambulance ipakirwamo sima utaratangajwe n’iki gikorwa byaje kumenyekana ko cyayobowe na Maseri umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Save. Ibi kubera ko inkuru z’abakoresha izi ngobyi z’abarwayi akandi kazi katari ako kugeza indembe kwa muganga zari zitacyumvikana mu itangazamakuru. Koko rero kuva mu myaka nk’icyumi ishyize, minisante yashyizeho amabwiriza akarishye abuza imikoreshereze yindi isa nk’iyashowemo ambulance y’ibitaro bya Gakoma ku buryo henshi mu gihugu bari bamaze kumenya ko kizira kikazirirzwa gutwara muri izi moodoka ikindi atari umurwayi n’umuganga, byaba ngombwa hagashyirwamo umurwaza. Umunyamakuru wa Virunga Today yoboneye amabwiriza agenga imikoreshereze y’izi modoka, amabwiriza ari hamwe n’andi makuru ku modoka igiye muri ubu butumwa, iyi nyandiko ikaba igomba gushyirwaho umukono n’abakuriye ibitaro byahawe iyi ambulance. Muri aya mabwiriza hakaba havugwamo nyine ko imodoka ikoreshwa gusa mu kazi ko gutwara indembe, ko nta handi igomba guhagarara uretse ku bitaro, kuri station inywa essence ndetse n’ahantu hazwi yoherejwe n’ubuyobozi bw’ikigo.

Byongeye kandi kuva mu gihe gishyize izi modoka zashyizwemo ikoranabuhanga ku buryo  kuyitwara wasinze, kurenza umuvuduko wa 80, gutwaramo imizigo nk’ibyakozwe, byose iri koranabuhanga rihita ribibona rigakumira ikoreshwa ryayo.

Kuba Maseri yaratinyutse gutegeka shoferi ngo akoreshe imodoka bukamyo, ngo ngaho agamije gutwara sima yo gusana ahihutirwa mu kigo nk’uko yabisobanuriye abamukuriye,  benshi  babibonyemo ubujiji, guteta, kutagira icyo witaho no kudakurikira ibibera mu gihugu.

Abaganiriye na Virunga Today nyuma y’inkuru ya sima muri ambulance barimo n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika aho aba babikira babarizwa, banenze bikomeye imyitwarire y’uyu mubikira, imyitwarire inyuranya n’amabwiriza ya ministere y’ubuzima, amabwiriza nayo yashyizweho hagamije guha agaciro gakwiye iki gikorwa cyo kugeza kwa muganga abarimo indembe, baba bagomba kwitabwaho by’umwihariko. Aya mabwiriza kandi akaba abungabunga iki gikorwaremezo cy’ingenzi kirimo n’ibikoresho by’ingenzi byo kubungabunga amagara y’indembe, igikoresho kiba cyaratanzweho akayabo.

Naho ku myitwarire y’aba bihayimana bakomeje kugaragara mu bikorwa bigayitse, abaganiriye na Virunga Today babona ko inzego za Kiliziya cyangwa iz’imiryango babamo zagakwiye kujya zifata iya mbere mu kubahwitura kandi zikajya zihutira gusaba imbabazi igihe habaye bene ibi bikorwa bigayitse biba byakorewe abanyarwanda bose.

Virunga Today nk’umugabo wo guhamya uku kwinangira mu makosa kw’aba bihayimana dore ko ku kibazo cya Maseri wihaye ubutaka bw’abandi yaregeye uyu mubikira abarimo abayobozi ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bakamwima amatwi, ibona imikorere nk’iyi ishobora kuzaca abakristu intege batazaba bakibona muri aba bihayimana urugero rwiza bakurikiza kandi bakomeje gutozwa. Iki gihe rero akaba ari icyo guhinduka kuri izi ntore z’Imana zikarushaho kurangwa n’ imyitwarire irangwa n’urukundo, koroherana, kwicisha bugufi ndetse n’izindi ndangagaciro ziranga abahisemo gukurikira Kristu.

Urupapuro rwasinywe na Maseri yageraho agategeka Chauffeur kunyuranya n’ibyo yasinyiye

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/11/amabwiriza-ambulance.pdf

amabwiriza ambulance

 

Maseri yitwaje gusana inyubako z’ikigo, apakira sima ingobyi y’abarwayi nk’aho i Save nta quincaillerie ihabarizwa

 

Abarimo ministere ifite ubuvuzi mu nshingano babajwe n’ibyabaye, bongera kwibutsa ko kizira kikaziririzwa gukora ibikorwa nk’ibya Maseri bitesha agaciro imbangukiragutabara

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *