Politike

Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze barashinjwa kugira akaboko mu kwenga no gucuruza inzoga z’inkorano.

Ikibazo cy’inzoga z’inkorano zikomeje kwengerwa no gucururizwa hirya ni hino mu turere tw’Intara y’amajyaruguru cyongeye kugaruka mu itaganzamakuru aho nk’uyu munsi kuwa 03/04/2035, mu kiganiro umuti ukwiye cyahise kuri Radiyo Musanze, abanyamakuru bakiyoboye bemeje badaca iruhande ko abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abari mu nzego zishinzwe umutekano bafite uruhare muri ibi bi bikorwa igituma bikomeje kugorana kurandura izi nzoga zikomeje koreka imbaga.

Hamenwa 10% gusa by’inzoga zengerwa mu turere two mu ntara y’amajyaruguru.

Abanyamakuru Ali na Piyo bayoboye iki kiganiro ni nabo babaye abahamya bw’ib bikorwa byishowemo n’abayobozi b’ibanze byo gukingira ikibaba abenga izi nzoga bakanazikwirakwiza hirya no hino mu ntara y’amajyaruguru ndetse ikirenzeho bakanashora imari muri uyu mushinga ngo waba winjiriza iritubutse abawukora.

Umunyamakuru Pie yemeje ko hashize imyaka igera kuri 6 atangiye gukurikirana iki kibazo, kandi ko kugeza ubu ibyoyiboneye bigaragaza ko abarimo inzego z’ibanze ndeste n’abakuriye inzego z’umutekano bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kwenga ndetse no mu buuruzi bw’izi nzoga, ibikorwa bikunze kugaragara mu turere twa Musanze, Burera na Gakenke two mu Ntara y’amajyaruguru ndetse no mu karere ka Nyabihu ko mu Ntara y’I Burengerazuba.

Uyu munyamakuru yongerayeho ko iki kibazo kizwi n’inzego zo hejuru z’igihugu, ko ariko kugeza ubu, umuti kuri iki kibazo wabaye ingume, aba bayobozi banyuranye bakaba bakomeje kwihisha inyuma ya bamwe mu baturage bagafatanya nabo mu kwenga no guuruza izi nzoga zitemewe zitujuje ubuziranenge.

Umunyamakuru Ali we yagarutse ku buryo bukoreshwa mu gukwirakwiza izi nzoga, maze agaragaza ko hifashishishwa ibyo bita ibiduki bitwarwa ku magare, inyuma hari utujerekani duto turimo inzoga zisanzwe z’urwagwa ababikora bakaba baba bashaka kuyobywa uburari ko batwaye inzagwa zujuje ubuziranenge, nyamara ari inzoga zinkorano bagemuye hirya no hino iyo za Gataraga, Byangabo ndetse na za Jenda.

Uyu munyamakuru yavuze ko aba banyamagare banyura ku bashinzwe umutekano mu muhanda  ntibarabukwe kandi baba bazi neza ko izi nzoga ari zazindi zitujuje ubuziranenge. Uyu munyamakuru yongeyeho kandi ko nubwo hari inzoga zifatwa zikamenwa, ko inyinshi muri izi nzoga zengerwa muri turiya turere ziba zarangije kugezwa mu baturage, izimenwa zikaba zitagera no ku 10% by’inzoga ziba zenzwe hirya no hino muri utwo turere.
Uyu munyamakuru yongeyeho ko ahazwi cyane muri iyi business yo kwenga izi nzoga ari mu duce tw’imirenge ya Nkotsi, Muko na Kimonyi ahengerwa kuri ubu inzoga yitwa Muhenyina,irimo kwangiza ubuzima bw’abaturage ku buryo bukomeye.

Mu batanze ibitekerezo muri iki kiganiro, harimo uwavuze ko yahoze ari umuyobozi mu murenge wa Nkotsi, wemeje ko iki kibazo akizi kandi ko yakomeje gushaka ukuntu yahangana nacyo ariko bikarangira atsinzwe kubera amayeri menshi abenga izi nzoga bakoresha benga cyangwa bazicuruza.

Uwahamagaye ari mu karere ka Burera we yemeje ko benshi mu bazenga bakingirwa ikibaba n’abayobozi barimo ba Gitifu b’utugari, aho usanga hakurikiranwa abanyoye izi nzoga, aho gukurikirana abazicuruza n’abazenga.

Uyu muturage yagize ati: “ Ni nkaho hano iwacu, abacuruza izi nzoga bakingirwa ikibaba na ba gitifu b’utugari kuko nk’ubu aba bayobozi bafata umuturage wasinze bakamuca amande ngo yanyoye inzoga z’inkorano kandi nyamara aho yanywereye hazwi wabaza uzicuruza impamvu we adakurikiranwa akakubwira ko Gitifu aba yarangije kubonamo aye y’icupa, ibyo kuba yamukurikirana bikarangirira aho.

Uyu muturage yongeyeho ko impamvu aba baturage bahitamo kunywa izi nzoga z’inkorano ari uko zigura make, hakaba hakiboneka iza magana abiri mu gihe icupa ry’urwagwa rwiza kuri ubu rigeze ku mafarnga magana 800.

Kanyanga n’inzoga z’inkorano umusaraba ku batuye intara y’amajyaruguru

Iki kiganiro ni nkaho cyarangiye nta muti ukwiye iki kibazo kivugutiwe ( nk’uko bisanzwe bigenda mu bindi biganiro), nubwo hari bamwe bifuje ko bimwe mubyifashishwa mu gukora izi nzoga harimo ibyitwa pakmeya byakumirwa ku isoko,  abandi nabo bakabona abaturage aribo bakagombye gufata iya mbere mu kureka kunywa izi nzoga, ibi bikaba bivuze ko abaturage bagomba gukomeza kwiyahuza izi nzoga babifashijwemo n’aba bayobozi babo bazakomeza kungukira mu kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda.

Izi nzoga z’inkorano zije kandi zisanga ikinyobwa cya kanyanga gikomeje nacyo gukwirakwizwa muri utu turere gikuwe mu gihugu cya Uganda, aho cyengerwa mu buryo bworoshye. Iki kinyobwa cyo akaba ari kabutindi kuko abamaze kuba imbata yacyo kibahitana ku buryo bworoshye kibanje guhindura abantu ibisesenzegeri,abantu batakibasha kuba hariicyo bamarira imiryango yabo,kandi kugeza ubu ingamba zose zakoreshejwe mu guhasha iki kinyobwa zikaba nta musaruro zatanze.

Ibi nibyo bikomeje gutuma hibazwa niba iterambere ryifuzwa mu ntara y’amajyarugur rishobora kugerwaho mu gihe iyenga n’icuruzwa ry’izi nzoga rikomeje kugariza intara kandi bizwi ko izi nzoga zibangamira bikomeye  byinshi mu bikorwa  bigamije iterambere.

Kimwe n’inzoga ya kanyanga, inzoga z’inkorano zengwa hifashishijwe ibikoresho bitagira ubuziranenge kandi uretse kwangiza ubuzima bw’abazinywa izi nzoga ni intandaro z’ubusinzi busenya imiryango bukanahembera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu bazinywa.

Hamenwa gusa 10% y’inzoga zose zenzwe, izisigaye zose zikanyanyagizwa mu baturage batabarika bahura n’ingaruka nyinshi baterwa no kunywa ubu burozi
Bapakira inzoga z’inkorano bakabeshya ko ari urwagwa rw’umwimerere

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *