Politike

Amajyaruguru: Birukanywe shishi itabona ku mbuga nkoranyambaga, bazira ibitekerezo byabo, hongera kugaragazwa impungenge ku bakomeje guca ukubiri n’ibikubiye mu Itegeko Nshinga

Hari abakomeje kwibaza niba abarimo abayobozi bagira akanya ko gukubita ijisho mu itegeko Nshinga rya Repubulika ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015. Abavuga ibi babihera ko hari abayobozi barimo ba Gitifu b’imirenge ndetse n’abakozi b’inzobere mu by’amategeko bakomeje kugaragaraga mu bikorwa binyuranije n’iri tegeko kandi aribo bakagombye gutoza abo bayobora kubahiriza iri tegeko uko ryakabaye, itegeko risumba andi yose dufite muri iki gihugu.

Ingero ebyiri ikinyamakuru Virunga kizaniye none abakunzi baco, ni iz’aho hari abanyamakuru babiri bakorera ibinyamakuru bitandukanye, baherutse guhohoterwa bagakurwa ku mbuga nkoranyambaga bari basanzwe bahuriraho n’abandi banyarwanda, bakungurana ibitekerezo bigamije iterambere ry’igihugu cyacu, ari nako batanga umusanzu ngo haboneke umuti nyawo  ku bibazo biba byavutse.

Arakeka kuba yarazize kunenga amazina ahabwa ibikorwa bya Sina Gerard

Ubwo bari mu imurikwa gurisha ryabereye mu karere ka Musanze, muri Kanama uyu mwaka, umunyamakuru Musengimana Emmanuel, yagize amahirwe ahuriramo na bagenzi be b’abanyamakuru maze batangira kuganira ku iterambere ry’ibinyamakuru byabo cyane k’ukuntu barushaho kwegera abaturage, bakabona amakuru yizewe kandi ari ku gihe.

Umwe mu banyamakuru ( udakenewe kumenywa izina) yabwiye Emmnuel ko bumwe mu buryo bwiza bakwifashisha kugira ngo bagere kuri  benshi ari gushaka uburyo baba aba members z’imbuga ziwi kuba zitabirwa na benshi yaba abayobozi cyangwa abaturage basanzwe. Uyu yahise amusaba kijya ku rubuga rwitwa :” Urw’Imisozi 1000 dusangire amakuru”, uru rubuga, nk’uko yabibwiwe n’uyu munyamakuru mugenzi we, rukaba ruhuriraho abarenga 320 harimo abayobozi benshi bo ku rwego rw’Intara n’uturere bo mu ntara y’amajyaruguru .

Emmanuel nawe yamusezeranije guhita amushyira ku rubuga rwitwa :” MIA” yashinze ubwe rukaba ruhuriraho abarenga 250, bakomoka mu mpande zose z’igihugu ndeste no mu mahanga.

Ibi niko byagenze maze aba banyamakuru batangira gukurikira ibiganiro bibera ku mbuga zombi ari nako basangiza inkuru zabo abari ku rubuga, nk’uko basanzwe babikora no kuri za Twitter.

Kera kabaye ariko, hari abanyarubuga baje gusangiza abari kuri uru rubuga inkuru yiciswe “Sina day’’, uminsi mukuru wari wateguriwe gutangiza umwaka w’imikino ku ikipe yiswe Sina Gerad Fc; Sina Gerard akaba nyiri bikorwa by’ishoramari biherereye ahitwa Nyirangarama /Rulindo, byabaye kimenyabose mu gihugu hose. Iyi kipe ikaba yaragombaga  gukina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y ‘ URwanda.

Adaciye iruhande Emmanuel, yifashishije inyandiko z’abahanga mu by’ubukungu, maze agaragariza aba bahuriye ku rubuga, ibyiza n’ibibi by’imikorere nk’iyi, yo guha amazina bwite yawe ibikorwa byawe ahita anasaba abanyarubuga gutanga ibitekerezo bakurikije imiterere y’ibikorwa bya Sina Gerard.

Icyakurikiye kinababaje ni uko, ahari abitegetswe n’abanyabubasha ( badakunze no gutanga ibitekerezo kuri bene izi mbuga), administrateur w’uru rubuga yahisemo gusiba ( remove) uyu munyamakuru, atabanje no kumuteguza cyangwa ngo amugire inama yo guhindura mu buryo atangamo ibitekerezo bye.

Gitifu yagize umujinya w’umurandura nzuzi, yirukana umuturage we ku rubuga atashinze

Inkuru y’uyu mugitifu w’umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera nta gihe kinini kirashyira Virunga Today iyitangaje. Uyu ngo yaba yarafashe e ubutaka bw’umuturage akabutangaho impano ku rubyirukao kandi abona ko nyirabwo abufitiye ibyangombwa byuzuye harimo UPI ndeste n’imisoro yishyuye mu gihe kigeze ku myaka 13.

Aho kugira ngo uyu Gitifu yihutire kubaza ku karere amakuru nyayo kuri ubu butaka, dore ko we  ubwe yari yemereye umunyamakuru ko akeka ko ubwo butaka bweguriwe Leta, uyu yafashwe n’umujinya w’umuranduranzuzi yihutira kujya gusiba uyu muturage wahohotewe ku rubuga rw’umurenge rusanzwe rutangirwaho amakuru y’ingenzi ku iterambere ndeste no ku bibazo biba bivugwa mu murenge. Uyu muturage akaba yari afite n’umwihariko wo kuba afite ikinyamakuru gikunzwe “Karibumedia.rw”  , kimaze kumenyekana mu gihugu cyose kubera inkuru zirwanya akarengane zitegurwa n’abarimo Setora Janvier, wamenyekanye cyane kuri Radio Musanze.

Kuri uru rubuga kandi nk’uko bigaragara hakaba hasanzwe hariho abantu bakoresha iteranbwoba, dore ko umwe mubaruriho  yumvikanye yinubira inkuru yavuzwe kuri Gitifu, abaza uwanditse iyo nkuru, hakaba hibazwa icyo yari kumumaza, kumwica ahari!

Itegeko nshinga rya Repbulika y’ U Rwanda ryamaganira kure ibikorwa by’ivangura harimo n’by’ivangura rishingiye ku bitekerezo.

Mu gushaka kumenya ibyo amategeko avuga kuri ibi bikorwa byakorewe kuri izi mbuga zombi, ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukaniye ariko bigahurira ku kuba byararanzwemo ivangura ryakorewe aba banyamakuru, Virunga Today yatereye ijisho muri itegekeo nshinga rya Repubulika maze yibonera ibi:

Mu ngingo yaryo ya 10 ahavugwa amahame remezo, mu gace ka kabiri bagira bati: Leta yu Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira no gutuma yubahirizwa: 1° ………………………………

2° kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere nibindi, no gushyira imbere ubumwe bwAbanyarwanda;

3° …………………………………………….

Naho mu ngingo yaryo ya 16 ku bijyanye  no kurindwa ivangura bagira bati: Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira nubwisanzure bingana. Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza byaba bishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ryumubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro byubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ryumuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bwumubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, birabujijwe kandi bihanwa namategeko.

Ingingo ya 38 y’iri tegeko  ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru bagira bati : Ubwisanzure bwitangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo nubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta.

Nibiba ngombwa bazitabaza ubutabera ngo barenganurwe

Nk’uko bigaragara rero, ibikorwa byo kuri izi mbuga zombi byanyuranije n’ingingo zikubiye mu itegeko nshinga rya Repubulika y’ U Rwanda ku bijyanye no kurindwa ivangura, ndetse no ku bijyanye n’uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo. Aba banyamakuru bakaba baravanywe ku mbuga batabanje guhabwa umwanya wo kwisobanura kandi nyamara icyo bari bashyize imbere ari ugutanga ibitekerezo ku bibazo biriho, ndeste bimwe muri byo bikaba byaravugwagamo akarengane gakomeye ko kwambura umutungo ku bw’amaherere.

Umunyamakuru Musengimana Emmnauel yagaragarije ikinyamakuru Virunga Today  ko nubwo adashyize imbere ibyo kwitabaza ubutabera kubera akarengane yakorewe, asanga hari icyari gikwiye gukorwa ngo hahagarikwe ibikorwa nk’ibi bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ku mugaragaro, imbuga ziba ziriho n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru z’igihugu cyacu.

Maniraguha Ladislas umuyobozi wa Karibumedia we adaciye iruhande, yagaragarije Virunga Today, ko atakwihanganira kuguma inyuma y’urubuga yagize uruhare mu gushinga, kandi ko uru rubuga rwari rumufitiye akamaro kanini, kubera ko nk’umunyamakuru, uru rubuga  rwamufashaga gukurikirana umunsi ku wundi ibibera muri kariya gace, akaba yaboneragaho n’akanya ko  kungurana ibitekerezo n’abo bose bahuriraga ku rubuga ku bijyanye n’iterambere ryabo.  Ladislas akaba akomeza avuga ko nta kabuza atazazuyaza gushyikiriza akarengane ke urwego rw’igihugu rushinzwe kugenza ibyaha ( RIB) niba nta gikozwe hagati aho ngasubizwe uburenganzira bwe.

Itegeko  Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 163 ivuga ku bijyanye n’ icyaha cy’ivangura bagira bati :

Umuntu wese ukoze kimwe mu bikorwa
bikurikira:
1 º igikorwa kibangamira umuntu umwe
cyangwa abantu benshi cyangwa
gitandukanya umuntu cyangwa abantu
benshi hashingiwe ku isano muzi, ubwoko,
inkomoko, umuryango, inzu, ibara
ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu,
idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro
by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho
muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri
cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura
y’umubiri;
2 º igikorwa kigamije kuvutsa umuntu umwe
cyangwa benshi uburenganzira bwabo
buteganywa mu mategeko y’u Rwanda
cyangwa mu masezerano mpuzamahanga u
Rwanda rwemeje hashingiwe ku isano
muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango,
inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere,
ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya
politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco,
ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga
bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe
cyangwa isura y’umubiri;
aba akoze icyaha.
Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora
kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya
mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo
kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko
kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi
y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW)
ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000
FRW).

 

Umunyamakuru yababajwe bikomeye no gukurwa shishi itabona ku rubuga ruhurirwaho n’abayobozi ndetse n’abaturage basanzwe bo mu ntara y’amajyaruguru
intandaro yo gukurwa ku rubuga akeka ari imvugo yakoreshe anenga “sina day” naho ubundi ubusabane bwari bumaze kuba bwose kuri uru rubuga! Aha ngaha umunyamakuru arasangiza abo bahurira ku rubuga, akaririmbo keza kagezweho k’abo mu rukiga

Gitifu Aloys, ni Gitifu urangwa n’ivangura no kudashobora kwihanganira abo badahuje ibitekerezoUmwanditsi : Rwandatel

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *