Amajyaruguru: Bisa naho abaturage bamaze kumenyeyera umuco w’abayobozi wo kubanika
Ijambo kwanika ku izuba cyangwa kwanika, rikunzwe gukoreshwa iyo abantu bahawe gahunda igomba gukurikizwa, yaba mu nama, mu birori cyangwa mu zindi gahunda zihuza abantu benshi ariko bikarangira iyi gahunda ikerejwe bikomeye baturutse ku bagombaga kuyiyobora harimo abayobozi bo mu nzego bwite bwa Leta cyangwa abanyamadini.
Virunga Today imaze imiinsi yitegereza imiterere y’iki kibazo mu turere tunyuranye tw’Intara y’amajyaruguru aho abaturage baba basabwe kuzinduka ngo bitabire ubutumire baba bahawe ariko bikarangira abatanze ubutumire bakererwaho igihe kinini, aba bayobozi bnahagera ntibanagire ubutwari bwo gusaba imbabazi ku makosa baba bakoreye abaturage yo kubicira gahunda ari nako batuma gahunda ziba zateguwe zirimbanya zigafata igihe cy’ijoro.
Muri iyi nkuru umunyamakuru aragaragaza ingero zifatika aho ibi byo kwanika abantu byabayeho bikinubirwa n’abari batumiwe muri iki gikorwa.
Kwanika abatumiwe byakozwe n’abayobozi.
Mu mpera z’ukwezi kwa mbere, abaturage b’umurenge wa Cyuve, batumiwe n’ubuyobozi bwabo bwabegerejwe mu nama yagombaga kubahuza n’intumwa z’aba senateri ngo baganire ku mikorere y’amavuriro mato poste de sante. Nk’uko bisanzwe, abaturage bari basabwe kwitabira ubu butumire ndetse banasabwa kuba bahagaritse ibikorwa byabo muri icyo gihe ngo haboneke ubwitabire buhagije muri iyi nama yari yatumiwemo abanyacyubahiro baturutse I Kigali.
Kuri gahunda inama yagombaga gutangira saa munane, kandi kimwe n’abandi baturage, umunyamakuru wa Virunga Today yahageze saa munane zuzuye ngo adacikwa n’iki kiganiro cyari buvugirwemo byinshi bifitiye akamaro abaturage. Nyamara izi saha zararenze abashyitsi, abayoboye gahunda mu gushaka kwikura mu kimwaro kubera gutinda kuhagera kw’abashyitsi, bahitamo gushyiraho izindi gahunda zihutiyeho zirimo nk’ibijyanye n’iterambere ry’amakoperative, ubundi bagasusurutswa n’abashyushyarugamba ubona ko batojwe uyu murimo wo kwita ku baturage igihe habaye ikererwa rikabije ry’abayobozi.
Kera kabaye ariko ahagana mu ma saa cyenda n’igice, ni ukuvuga ikererwa rya hafi isaha n’igice, abashyitsi bari bategerejwe barahasesekaye, inama ihita itangira. Ikibabaje nuko abaje bakerewe batafashe akanya ngo babwire abakerejwe impamvu y’iri tinda ngo babisabire n’imbabazi.
Uku ninako byagenze ubwo hafungurwaga imirukamateka ryiswe ‘Traces of the Genocide Against the Tutsi” mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu mujyi wa Musanze kuko umuhango byari biteganijwe ko utangira saa yine n’igice, abashyitsi barimo Guverneri w’Intara, Umuyobozi wa IBUKA ndetse na Mayor wa Musanze, bahageze hafi saa tanu n’igice ubona gutangira.
Kwanika abaturage bikozwe n’abanyamadini
Umuco wo kwanika abakristu nawo usa naho weze, ariko ahari kubera indangagaciro zo kwihangana abakristu batojwe bisa naho birangira ibikorwa by’abihayimana byo gukererwa batabihaye agaciro, babyihanganiye.
Koko rero iri kererwa kuri ubu ririmo kwigaragaza muri gahunda z’iyobokamana ziba zateguriwe guherekeza abacu bitabyimana, muri izo imaze kumenyakana kuri ubu kandi abakristu bashima ni iy’igitaramo gikorwa hagaragazwa imibereho yaranze nyakwigendera, buca bashyingura.
Gusa kenshi iyi programme iratinzwa bigatuma ababa bitabiriye gahunda barara amajoro bitari ngombwa.
Urugero ni uko atari kera, umunyamakuru wa Virunga Today yitabiriye uyu muhango yatabaye umuvandimwe, maze gahunda yagombaga gutangira saa kumi n’imwe itangizwa saa mbiri n’igice, abari bashinzwe kuyitegura biregura kuri ubwo bukererwe ko bagize impamvu zibatunguye, batigeze batangariza abari aho. Nyamara aba bagombaga kuyitegura ntabwo ari abantu bakure ahubwo ni abaturanyi babana n’abagize ibyago mu muryango remezo, uku gukererwa rero kukaba kwafatwa nko kudaha agaciro igikorwa cyarimo akababaro ko gusezera kuri nyakwigendera.
Uku gukererwa kudasobanutse gukunze kugaragara no mu Misa iherekeza ba nyakwigendera aho nanone umunyamakuru wa Virunga Today ari mubategereje isaha yose Misa yari yateguriwe uyu muhango, iyi Misa yakererewe isaha yose kuko yatangiye saa saba mu mwanya wa saa sita yari yashyizwe mu butumire. Nanone nk’uko bisanzwe, uwayoboye igitambo cya Misa, mu kwisobanura no mu kwivana mu kimwaro, yabwiye abitabiriye Misa ko hari utubazo yahuye natwo, utubazo tutari ibibazo twatuma yica gahunda.
Ibi nyamara abihayimana babikora bazi neza ko bo batihanganira na gato uwakwica gahunda zabo baba batanze, harimo n’izo gusezeranya abageni, kuko uwihaye gukererwa Misa, acibwa amande atari munsi y’ibihumbi makumyabiri.
Mu nkiko ho gukereza abaturage ni nk’itegeko
Ibibera mu nkiko bijyanye no kwanika abaturage byo bisa nibyarangije kurenga umurongo utukura ku buryo hari ababona ibyo guha service nziza abaturage batabanitse bisa naho bitareba inkiko.
Urugero rufatika naho mu rubanza ruheruka haburanwa ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kuri Bishop Samuel wa EAR Shyira, iburanisha ryabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, byari byabwiwe ababuranyi n’abandi bifuzaga gukurikira iri buranisha ko ritangira saa tatu, maze ku buryo butangaje, iburanisha ritangira saa tanu n’igice, rifata amasaha arenga atatu kuko ryarangiye mu ma saa cyenda. Bishatse kuvuga ko nko ku munyamakuru wakurikiye iri buranisha igice cy’umunsi cyose cyamupfiriye ubusa.
Iburansiha mu nkiko kandi rirangwa no kugenda biguru ntege, kenshi umucamanza afata igihe agasubiriramo umwanditsi w’urukiko ibiba byavuzwe, ukibaza niba uyu mwanditsi we ataba ari mu rukiko. Iri tinda kandi risobanurwa ngo n’igenda gake cyane cyangwa ihagarara rya buri kanya rya systeme inkiko ziba zikoreramo IECMS, ikibazo ubuyobozi bw’inkiko bwakagombye kuba bwarashakiye umuti.
Iri kererwa mu kuburanisha rigaragara kandi no mu isomwa ry’imanza zaciwe ku buryo nko ku rukiko rwisumbuye rwa Musanze, hari imanza zisomwa saa kumi kandi ababuranyi babwiwe ko zisomwa saa saba, abacamanza rimwe bagasaba ko imyanzuro yajya kurebwa muri systeme kandi bazi ko isomwa ryakagombye kubera mu ruhame nk’uko amategeko abiteganya.
Icyo Virunga Today yavuga kuri iyi mikorere nuko abavugwaho iyi mikorere bakagombye kumenya ko igira ingaruka zikomeye mu buzima bw’abaturage, abaturage bagateshwa igihe kandi nk’abantu bize bazi imvugo kimenyabose ko igihe ari amafranga. Nk’ubwo hibazwa niba umuyobozi ukereza inama kandi aba azi neza ko yanategetse ifungwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi azirrikana igihombo ateza abacuruzi baba bakagombye kuba binjije ibyo twakwita versement y’uwo munsi.
Aba bakora ibi kandi baje bibuka ko nubwo abaturage nta yandi mahitamo baba bafite, ibi bakorerwa biguma mu mitwe yabo ku buryo ubikoze wese aba yikururira umujinya w’aba baturage ibyazamugiraho ingaruka zikomeye kuko bizwi ko bigoye gukorana n’umuturage utaskwishimiye.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel