Politike

Amajyaruguru: Hari ibikorwa bimwe by’abanyamadini bishobora kubangamira gahunda y’igihugu ifasha abaturage kwikura mu bukene.

Gahunda yo gukura abanyarwanda mu bukene ni gahunda umuntu yavuga ko yatangijwe igihugu cyacu kikiva mu mahano ya Genocide yakorewe abatutsi. Kuva icyo gihe Guverinoma  yagiye itangiza gahunda zinyuranye zirimo Vision 2020, Vup, ubudehe ndetse na gahunda zinyuranye zagiye zishyirwaho muri manda za Perezida wa Repubulika iherutse gusozwa ikaba ari iyiswe NST1, zose zikaba zarashyiraga mu bikorwa ingamba ziteza imbere uyu muturage wabaga ukiri mu bukene.

Mu mwaka ushyize wa 2023 kandi, Guverinoma yemeje gahunda nshya yo gufasha abaturage kwivana mu bukene, mu mwaka w’ingeno y’imari ya 2023-2024 bikaba byari biteganijwe Leta y’ U Rwanda izafasha ingo ibihumbi 316 kwivana mu bukene.

Nubwo bimeze bityo, ikinyamakuru Virunga Today, nyuma y’amaperereza anyuranye cyakoze ndetse n’ubusesenguzi bwajyanye n’icyo gikorwa, cyasanze hari imikorere ya bamwe mu banyamadini ishobora kubangamira iyi gahunda ya Leta, aho abaturage basabwa byinshi ngo babone kuba abakristu beza, ibituma na duke bamwe baba bafite batwikuraho tugaherezwa abavugabutumwa, aba baturage batinya ingaruka zababaho harimo no kutazajya mu bwami bw’ijuru.

Ikinyamakuru Virunga Today kirakomoza kuri iyi mikorere, ariko ku mpamvu z’umutekano w’umunyamakuru wacyo, amazina yabagaragara muri ibi bikorwa yaciriwe amarenga.

Aba bayoboke b’iri torero basabwa gutanga impano y’agaciro Karenga miliyoni, igihe basuwe n’Umushyitsi mukuru uturutse mu buyobozi bukuru bw’Itorero

Iyi nkuru ni inkuru y’impamo twabwiwe n’abayoboke ba rimwe mu idini rikorera mu karere ka Burera. Aba bayoboke bemeza ko byabaye umuco ko igihe uwo mushyitsi yitabiriye umuhango  wo gutanga amasakramentu muri Paruwase zigize Diyoseze yabo, abayoboke  bamugenera impano igizwe n’inka nziza, itari munsi y’agaciro ka miliyoni, ibi akaba aribyo bakoze mu ntangirio z’uyu mwaka  ubwo uyu mushyitsi yazaga gutanga isakramentu ry’ugukomezwa muri Paruwase yabo.

Uyu muyoboke  yagize ati:” Ibi ni ibintu bisanzwe mu itorero ryacu, abayoboke duteranya amafranga ngo haboneke  impano y’inka nziza igenerwa umushyitsi mukuru  uba wadusuye”. Yongeyeho ko abayoboke bamaze kumenyera uyu muco ku buryo abayobozi babo  babateguza iki gikorwa hakiri kare bityo bakabona umwanya uhagije wo gukusanya aya mafarnga yo kugura inka

Umunyamakuru yakomeje gushaka ukuntu yabona amakuru kuri iyo mpano, maze yongera kubaza uyu muyoboke , niba atabona ko ari umutwaro kuri we na bagenzi be b’iyi paruwase bakiri bake kandi benshi babona amafranga babanje kwiyuha akuya, asubiza umunyamakuru ko nta kundi babigenza ko aho kwiteranya n’abayobozi babo bahitamo gukora ibishoboka byose ngo iyo mpano iboneke.

Umunyamakuru wa Virunga Today, mu gushaka nanone gukomeza gushaka ukuri kuri iyi  mpano ihenze yaba ihabwa Uyu mushyitsi mukuru igihe cyose aba yaje muri uyu muhango, umuhango urebye uba buri mwaka muri buri paruwse ,  yegereye umwe mu bahoze bari mu buyobozi bw’iri torero ubu akaba yaragiye mu zindi nshingano.

Ku kibazo cyo kumenya niba koko iyi mpano ibaho n’imvo n’imvano y’icyo gikorwa, uyu yabwiye Umunyamakuru wa Virunga Today ko iyi mpano kuva kera na kare yahozeho, ko ari impano isanzwe igenerwa Umushyitsi ukomeye uba yagendereye aabayoboke, akaboneraho no gutanga amasakramentu harimo cyane iryo gukomezwa.

Uyu yongeyeho ko ariko iyi mpano mu bihe bya vuba yafashe indi sura, igihe abayobozi bo mu nzego z’ibanze z’itorero bemezaga ko  iyi mpano yajya iba igizwe n’inka nziza ya frizone, kuri ubu ku isoko ikaba yaboneka ku giciro cy’ibihumbi magana inane kugeza kuri miliyoni.

Yagize ati: “Mu bihe bishyize bya vuba, iyi mpano yaje kumera nk’inozwa, maze abayobozi b’itorero bo mu nzego z’ibanze, bemeza ko iyi mpano, kuri buri paruwase yazaba igizwe n’inka nziza y’inzugu, amafranga y’iyi mpano akaba agomba gushakwa mu bayoboke ba paruwase”.

Uyu abajijwe niba atabona iki gikorwa kitabera abayoboke umutwaro, asubiza ko ibi bintu bizamo nk’ibisa n’amarushanwa kandi ko abayobozi ibyo gushaka iyi mpano babishyiramo ingufu, abayoboke  bakaba ntaho bahera banga kwitabira iki gikorwa nubwo byumvikana ko ari umutwaro kuri bo.

Yagize ati:” Aba bayoboke  ni abana beza, iyo abayobozi babo babahamagariye igikorwa nk’iki, nta kibazo babinamo, ku buryo niyo yaba adafite icyo kurarira, aremera akishakamo amafranga yo kugura iyi nka , atari ibyo yaba yiteranije n’umuyobozi we, ku buryo nawe isaha n’isaha  yazamwihimuraho”.

Ikinyamakuru Virunga Today kiracyakisha n’ukuri ku nkuru zigenda zikigeraho, ko izi nka zihabwa Umushyitsi mukuru zaba zoherezwa mu rwuri rwe ruherereye mu karere ka Musanze, ndetse ngo kuri ubu uru rwuri rukaba rwararangije kuba ruto, ugereranije n’inka ahabwa buri mwaka zigashyirwa muri uru rwuri. Iki ngo nicyo cyaba cyaratumye,abacunga umutungo w’uyu mushyitsi mukuru barasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze z’iri torero,  ko kuva ubu iyi nka yajya ivunjwamo amafranga miliyoni 1 y’amanyarwanda kubera ko nta hantu nyine hasigaye ho kuzororera.

Icyo ikinyamakuru Virunga Today cyatangariye, kikanakibabaza, , ni ukuntu ubuyobozi bw’iri torero butinyuka kwikoreza umutwaro uremereye abayoboke baryo bene kariya kageni, kandi bizwi ko kuri ubu aba bayoboke bagenda baba mbarwa, bivuze ko kugira ngo aya mafranga aboneke, aba bayoboke bamwe bahitamo kujya gupagasa mu bihugu by’abaturanyi.

Ikindi kitumvikana ni ukuntu Leta y’igihugu cyacu, ihora ishyira imbere icyateza imbere abakiri mu bukene, ishyiraho gahunda zirimo Girinka, VUP, Ubudehe, hanyuma abanyamadini bari basanzwe bazwi kuba abafatanya bikorwa na Leta, akaba aribo bahindukira bakanyaga, bagasahura uyu muturage ukirwana n’ukuntu yakwikura mu bukene, ibi kandi bigakorwa hagamijwe inyungu z’umuntu umwe.

Ntaho bukikera

Mu gushaka kumenya uko no muyandi madini byifashe, Virunga Today yanyarukiye no muyandi madini akorera mu mujyi w Musanze, maze naho isanga iyi ndwara isa n’igiye kuba icyorezo.

Nko mu itorero rimwe rizwi cyane mu mujyi wa Musanze, abayobozi b’iri torero bashyizeho gahunda ya buri cyumweru isarura imfashanyo z’ubwoko bwose, yaba amafranga cyangwa ibiribwa ngo iyo nkunga akaba ari iyo gutunga abogezabutumwa bayo, nyamara imicungire y’izo nkunga zitangwa ikaba iteye amakenga ndetse n’abayoboke bakaba basa naho bahatirwa gutanga iyi mfashanyo.

Ikinyamakuru Virunga Today kandi cyamenye, ko mu itorero rimwe riherereye nanone mu mujyi wa Musanze, Umuvagubutumwa wacyuye igihe yasabye abayoboke kumwubakira inzu mu butaka bw’itorero; Uko akaba ari uko byagenze, barayubaka, arangije arayigurisha ahita yimurwa. Muri iri torero kandi, ngo umuvugabutumwa mushya wimitswe, ngo ikintu cya mbere yakoze, ni ugusaba aabayoboke kumugurira imodoka, kandi nyamara n’urusengero rwabo rugikeneye imirimo yo kurwuzuza.

Ikinyamakuru Virunga Today kiracyegeranya aya makuru yose no muyandi madini, maze kizakore inkuru yuzuye irimo nuko abatungwa agatoki babona ibi bibavugwaho.

Ni gute Guverinoma yashyira imbaraga mu mishinga nka Girinka  ikura abaturage mu bukene hanyuma abanyamadini bagaca bugere bwa nyuma bagasaba nabo aba baturage kubagurira inka 
Abayoboke b’amatorero basabwa byinshi harimo kwiyubakira insengero, bakabikorana umutima mwiza
Ishoramari nk’iri rikorwa n’abanyamadini rikabinjiriza iritubutse, mu byatuma abayoboke baruhuka umutwaro bikorezwa wo kwita ku bavugabutumwa babo

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *