Politike

Amajyaruguru: Hongeye kumvikana inyigisho zifashisha udukuru duhimbano tutabayeho hakomeza kwibazwa impamvu hirengagizwa ubuhamya bufatika bw’abakristo bagaragaza aho bahuriye n’Imana.

Nibyo,  mu mpera z’iki cyumweru muri  imwe mu maparuwase y’Itorero rimwe rikorera mu Ntara y’Amajyaruguru humvikanye inyigisho yifashishije inkuru mpimbano, uwakoresheje  iyo nkuru akaba yarasozaga iyi nyigisho nziza yari yishimiwe n’abakristo.

Nk’uko byemezwa n’umunyamakuru wa Virunga Today wakurikranye iyi nyigisho, ngo byose byagenze neza, abakristu bishimira inyigisho nziza zatanzwe n’uyu mwogezabutumwa, kuri iki cyumweru aho hibandwaga ku byiza byo gutega aamatwi ijambo ry ‘imana no kurikiurikiza, nyuma ariko nk’uko bisanzwe kuri uyu mwogezabutumwa, aza guhitamo kubarira inkuru ndende aba bakristu we yumva ko ari gihamya y’ingaruka nziza zo gutega amatwi ijambo ry’Imana no kurikurikiza cyane twiahatira gusenga.

Inkuru ubwayo iteye itya:

“Hari urugo rwahoragamo amakimbirane, umugabo agahoza umugore ku nkeke, ariko uyu mugore we, agacisha make, ahubwo ibibazo bye akabitura Imana kuko yakundaga isengesho ndetse no gushengerera isakramentu. Mu mugambi mubisha w’uyu mugabo wo gukomeza gutesha umutwe uyu mugore biganisha kumwirukana burundu, uyu mugabo yahisemo kubitsa amafranga ( ataravuzwe ingano muri iyi nkuru) uyu mugore, maze uyu mugore nawe ahitamo gucukura akobo ayabikamo mu nzu, ahita anereka umugabo we aho ayabitse kugira ngo igihe cyose yaba adahari azabe yayakura aha yayabitse.

Ibintu byakomeje bityo amafranga abikwa muri uyu mwobo, ariko igihe cyarageze uyu mugabo ashaka gushyira mu ngiro wa mugambi we, maze igihe uyu mudame yari yagiye gusenga, nyamugabo afata ya mafranga, yari mu ishashi, yose ajya kuyaroha mu ruzi kugira ngo aburirwe irengero, kugira ngo  nayabaza umugore we akayabura bibe imbarutso yo kumwirukana.

 Inkuru ikomeza ivuga ko ubwo uyu mudame yahindukiraga avuye mu isengesho, yahuye n’abana bacuruzaga amafi maze uyu mudame ahitamo kugura imwe muri iyo mafi kugira ngo ayitegurire umugabo we, abonereho gukomeza kumugusha neza. Mu gutegura iyi fi, ngo uyu mudame yaje gusangamo ishashi irimo ya mafranga, yari yajugunywe n’umugabo we mu mugezi, ahita amenya ko ariwe wayajugunyemo akamirwa n’ifi.

Umugabo yaje kuza yarakaye cyane, azi ko ikibazo yakirangije, asaba umugore we kumuha amafranga ye yose uko yayamubikije bitaba ibye agahita ataha iwabo. Umudame yitonze yahise asaba umugabo gutuza akabanza gufungura maze byarangira akajya kumushakira ya mafranga aho yari abitse. Umugabo yaranze umugore ahitamo kujya kuyazana kuko yari ayafite, arayamuha , ikibazo kirangira gityo, umugabo atangazwa naho yakuye aya mafranga”.

Dore ikigaragaza ko inkuru ari impimbano kandi ko ntacyo yafasha abakristo kubera ko nta kuri kurimo bafatiraho ngo babe  bakwibonera akamaro k’isengsho.

  1. Ntibibaho ko wasaba umuntu kukubikira amafranga ngo nurangiza umwereke aho uyabitse, ntaho byaba bitandukaniye no kuyibikira;
  2. Niyo waba uri igicucu ubungana iki, ntiwafata amafranga ngo uyarohe mu mazi kandi washoboraga kuyabika ku bundi buryo cyangwa ukayakoresha ku bundi buryo, kandi n’umugambi wawe wo gutesha umutwe undi ukawugeraho kuko ntiyariburabukwe;
  3. Ibyo kuba amafranga yarajugunywe mu mugezi agahita amirwa n’ifi, ibi nabyo ni ibintu byashoboka gake gashoboka. Nubwo kandi byaba byarabayeho, amahirwe yuko iyi fi yafatwa mu rurobo rw’umurobyi nayo ni make cyane noneho ikaza kugurwa n’uyu mudame, byongera ibyo kuba iyi nkuru ari impimbano itabayeho kuri iyi Isi ya Rurema twese dutuyeho. Abize imibare mu isomo ryitwa probabilite iyo bahuje biriya byose byabaye kuva umugore yabittswa amafranga kugeza amafranga yakurwa mu nda y’ifu, babona probabilite = zero ari nayo ibyara za evenement bita impossible, ibintu bitabaho, bityo uru rugero rukaba atari rwiza mu iyogezabutumwa rishaka kugaragaza ibyiza by’igikorwa runaka waratira abandi kikabafasha.

Aho kwifashisha inkuru mpimbano, yagakwiye kwifashisha ubuhamya ku byabaye bifatika bigaragazwa n’abakristu.

Uretse Virunga Today ikomeje kunenga ikoreshwa ry’izi nkuru-mpimbano mu nyigisho abogezabutumwa bagenera abakristo babo, bamwe mu bakristo bari bitabiriye ariya materaniro nabo bagaragaje ko inkuru yifashishijwe ari impimbano kandi ko ntacyo yamarira abakristu mu gukomeza gutera imbere mu bukristu bwabo nubwo uwatanze inyigisho we yemeza ko ibyabaye, byabaye no kuri Yona wa muri Bibiliya.

Umwe muri aba bakristu yagize ati: “ Aho igihugu kigeze aha, nta muntu wafata amafranga ngo ajye kuroha mu mazi wosha nta kindi yayamaza ngo ngaho arashaka kumvisha umugore, byongeye kandi inkuru y’iyi fi yamize amafranga nayo ikaza kurobwa n’umurobyi, nayo urabona ko idashoboka, kuko duturiye iyi migezi ya Mukungwa na za Mpenge, ntiwaterera amafranga mu mazi, ngo ngaho uraza kuyisubiza binyuze mu ifi”.

Uyu mukristu yongeraho ko atummva impamvu aba bogeza butumwa bihitamo gukoresha inkuru mpimbano kandi hari ubuhamya butandukanya abakristu bibitseho bugaragaza ibitangaza Imana yabakoreye..

Yagize ati: “ Ni kenshi hano mu gihe cy’isengesho ry’abarwayi duhabwa ubuhaamya bw’abakize indwara zitandukanye,abandi bakabona urubyaro bari bategereje igihe kirekire, ndetse hari na benshi dufite aha Imana yabaye hafi mu bihe byari bikomeye mu gihuhugu cyacu, bakarokoka imfu zari zabazwe, bikaba bitumvikana ukuntu hakoreshwa ziriya nkuru zitabayeho,dufite bene izi ngero zifatika zabaye amanywa ava.”.

Tubabwire ko inkuru mpimbano zagiye zifashishwa mu nyigisho zigenerwa abana, aho inyamaswa zirimo Bakame, impyisi, inzovu cyangwa Intare zagiye zihindurwa abantu kugira ngo abana barusheho kumva inyigsiho hakurikijwe ikigero cy’imyaka yabo. Naho ku bujyanye n’aba bogezabutumwa bifashisha izi nkuru, zikunze gukoreshawa na bamwe muri bo kandi bakabikora kenshi  ari nako bakoresha kenshi inkuru imwe, kabone nubwo inkuru ubwayo iba ntaho ihuriye n’ijambo ry’Imana ryigishjwe uwo munsi.

Umwanditsi: Rwandatel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *