Politike

Amajyaruguru: Ibibazo by’urudaca mu itwara ry’abantu mu muhanda Musanze-Cyanika bitumye abawukoresha bafata icyemezo gikomeye

Muri uku kwezi kwa Kamena, ubwo benshi mu gihugu cyacu bari bahugiye mu bijyanye n’amatora ya Perezida wa Repubulika yahujwe n’ay’abadepite, mu karere ka Musanze n’aka Burera ho, uretse iyo nkuru y’amatora, ibyagarutsweho mu biganiro n’ikibazo cy’imikorere mibi iteye   isoni  ikomeje kuranga abashoferi batwara imodoka za Coaster zikirera mu muhanda Musanze-Cyanika. Muri icyo gihe ikinyamakuru Virunga Today cyakomeje kwakira ubutumwa bw’abakunzi bacyo, butabaza kubera guhohoterwa bikomeje  kugeza naho aba bashoferi banga ikarita zemewe zikoreshwa mu kwishyura, abazifite bakarazwa nzira,aba abashoferi babasa kwishyura mu ntoki.

Nubwo mu bushobozi bwacyo ikinyamakuru Virunga Today cyakomeje kuvugana na Muhizi usanzwe uzwi mu gukurikiranira hafi ibibazo by’izi modoka, abashinzwe kureberera abaturage barimo RURA n’ubuyobozi bw’ibanze nta kintu bigeze bakora kuri iki kibazo ngo barenganure umuturage, aba bikurikiranira hafi bakaba bemeza ko aba bategereje gusoza igikorwa cy’amatora ngo bahite bicarira iki kibazo.

Gusa abakoresha uyu muhanda bo basa n’abariye karungu, kuko amakuru yizewe ikinyamakuru Virunga gifite ari uko bamwe muri aba baturage barangije kunoza umugambi wo kwandikira Umukuru w’igihugu baherutse guhundagazaho ari hafi 100%, kugira ngo ubwo azaba yatangiye manda, azashyire ku mutima akarengane bakomeje guhura nako, ibyo bakorerwa n’aba bashoferi, bikaba bibangamiye intambwe z’iterambere bifuzaga gukomeza gukorana n’Umubyeyi wabo.

Bategetswe gukoresha amakarita, bidatinze abashoferi bafata icyemezo cyo kutongera kuyakira

Iyi nkuru y’amakarita yateshejwe agaciro  iyo uyibariwe n’abagenzi bakoresha uyu muhanda, hari abahita bafatwa n’ikiniga! Koko rero nk’uko uwitwa Semajeri yabibwiye umunyamakuru wa Virunga Today ubwo yari yasuye umuvandimwe uherereye mu murenge wa Cyanika, ngo ubwo yifuzaga gutaha i Musanze avuye mu Cyanika,ku mupaka,  yari  amafite amafranga ahagije ku ikarita akaba yarizeraga kubona imodoka bitamugoye. Iki cyizere ni nacyo cyatumye akoresha n’amafranga yose yari yitwaje  ntihagira na rimwe asigarana. Ngo ubwo bashakaga gutonda umurongo ngo binjire mu modoka, shoferi yababwiye ko atari buze gutwara abafite amakarita, ko abifuza gutaha bakwishyura igihumbi mu ntoki.

Uyu yabuze uko abigenza kuko uburyo yari asigaranye kwari ugusaba i Muhira bakamwoherereza amafranga kuri telephone, ariko ibi ntabwo byari bigishoboka kuko aba agent bari batashye, icyokora ku bw’amahirwe nyuma yo gutegereza igihe kirenga isaha, haje kuza coaster yindi irabatwara, bakaba barahagurutse mu Cyanika ahagana mu ma saa mbiri n’igice.

Uretse kandi  iyi nkuru y’aka kaga uyu mugenzi yahuye n’ako, abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika, bagaragarije umunyamakuru wa Virunga Today urutonde rurure rw’ibikorwa bibahohotera  bakomeje kugaragaramo, muri byo hakaba harimo:

  1. Gutendeka abagenzi no kubavanga n’imitwaro

Ibi byabaye kuba umuco kuri iyi ligne, kuko nubwo abapolisi bakorera muri uyu muhanda bahora ari maso bagenzura iby’iri tendeka, abashoferi bagenda bahanahana amakuru yaho aba bapolisi baba baherereye cyangwa bagacunga batashye maze si ugupakira bagapakira nk’abapakira imifuka y’ibishyimbo, ku buryo intebe isanzwe yicaramo 4 ishyirwamo n’abarenga 6. Ibi kandi byo gutendeka bijyana no kuvanga aba bagenzi n’imitwaro iremereye ihagikwa rwagati mu bagenzi ku buryo nta rwinyagamburiro rundi ruba rusigaye.

  1. Gufatwa  nk’icy’imbwa igaye no gutukwa no gutinzwa nzira.

Ibi umunyamakuru wa Virunga Today yabihagararaho kuko kenshi yagiye atemberera muri uyu muhanda, yagiye yibonera aba komvuwayeri ( bakora uturaka kuri buri tour), babwira nabi abagenzi, babategeka kuriha amafranga y’ikirenga, ngo atari byo, bakabavira mu modoka kuko nta n’urumiya bayitanzeho. Naho kubyo gutinda mu nzira, umunyamakuru wa Virunga Today yemeza ko rumwe mu rugendo bakoze rugatinda, ari urwafashe hafi amasaha 2 kuva Cyanika ugana Musanze, ubundi rutakagombye kurenza imonota 30.

  1. Kuzamura ibiciro uko bishakiye barenze ku mabwiriza ya RURA

Ikindi kibazo abagenzi bakomeje kwbaza ni ukuntu umuhanda ufite uburebure bwa kilometero 25, abakora ibilometero 5, barihishwa kimwe n’abakora ibilometero byose uko ari 25.  Ibi bituma abagiye mu bice birimo Karwasa, Gahunga barihishwa kimwe n’abagiye ku mupaka wa Cyanika, ibi bikaba bigaragaza akarengane gakabije. Uretse n’iki giciro kidashyira mu gaciro, byaragaragaye ko mu gihe cy’ijoro igihe hari abagenzi benshi, abashoferi bahitamo kuzamura ibiciro kugeza no kuri 1500 ku mugenzi. Ibi kandi bikaza bisanga amategeko aba bashoferi bishyiriyeho y’uko udafite ikarita yakwishyura 1000 mu mwanya wa 780.

  1. Kuba ibyitso by’abakora ubucuruzi butemewe

Ikindi cyakomeje kugarukwaho, ni uruhare aba bashoferi bashobora kuba bagira mu gutiza umurindi abakora ubucuruzi butemewe. Ababivuga bahera k’ukuntu izi modoka zihora zifatirwamo ibi bicuruzwa by’abantu bamwe kandi bazwi n’aba bashoferi, bigakekwa rero ko aba bashoferi bafite uburyo bakorana n’aba bafozi muri ubu bucuruzi butemewe n’amategeko.

Umusaraba ku bakoresha umuhanda Musanze-Cyanika

Kubera iki kibazo gikomeye cyo kubona imodoka muri uyu muhanda ndetse n’iyaboneka ikazamurirwa ibiciro, bamwe mu bagenzi bahsemo gusubira ku rw’amaguru, bagakora ibilometero birenga 40 ku munsi bagiye muri gahunda zinyuranye harimo gusura abarwayi ku bitaro bya Ruhengeri.

Umwe mu baturage batishoboye utuye Nyagahinga mu murenge wa Cyanika yabwiye ikinyamakuru “Karibu Media” gikorera muri kariya gace ko kubera amikoro make no kubuzwa uburyo n’aba bashoferi ahitamo gukora urugendo rw’amaguru “Nyagahinga_ Rohero_ Mutabazi_ Kanyirarebe_ Kanyereza, agahinguka Sonrise , akagera ku bitaro bya Ruhengeri aho abagiye gusura umurwayi kandi  ko aba yabyutse  saa 3h00 z’ijoro bakagera mu rugo saa 20h00 z’ijoro.

Abandi bahura n’ikibazo gikomeye ni abakozi bakora mu bice bya Karwasa badashobora kubona amafranga 800 yo gutega buri gitondo ku buryo nabwo buruhije, bagahitamo kugenda n’amaguru cyangwa bakagenda ku magare ibishyira mu kaga ubuzima bwabo.

Nyirabayazana ni ikibazo cy’imodoka nke n’abashoferi basabwa kuverisa ikirenga

Ikinyamakuru Virunga Today cyashatse kumenya intandaro y’iki kibazo gikomje kuvugwa kuri uyu murongo, maze mu busesenguzi bwacyo busanga harimo:

  1. Imodoka nini nke za Coaster

Izi modoka ni nke cyane , ubu buke bukaba bugaragara cyane muri week end, aho usanga abagenzi ari benshi cyane kuva Cyanika kugera Musanze, cyangwa Musanze- Cyanika, ibi bikaba bituma abagenzi baba bari rwagati muri iyi nzira nka za Gahunga, Maya, ku Rukiko, badashobora kubona imodoka.

Naho mu minsi isanzwe, izi modoka zigira nanone ikibazo cyo kubona abagenzi, zikamara igihe kinini zitegereje abagenzi, ibitinza abagenzi mu nzira.

Naho kubijyanye na Versement, ikinamakuru Virunga Today, nubwo kitamenye umubare w’agomba kuveriswa ku munsi, cyiyumviye bamwe mu bashoferi bataka gusabwa kuverisa menshi cyane igihe biba bizwi ko hari abagenzi benshi. Uku gusabwa menshi ngo bishobora kuba ari nayo nyirabayazana yo gutendeka no kuzamura ibiciro ku bagenzi.

 

Trop c’est trop

Abakoresha ururimi rw’igifransa bazi imikoreshereze y’ijambo “ trop c,est trop” ,rigaragaza ukuramabirwa, ukudashobora kwihanganira igikorwa runaka uba ukorerwa. Abakoresha uyu muhanda nabo bakaba babona amazi yararangije kuremba inkombe, igihe kikaba kigeze ngo ikibazo cyabo bakigeze ku Mukuru w’Igihugu cyane ko yagiye abatabara no mu bindi bibazo byari bibangamiye harimo icy’amazi ndetse n’icy’ubucuruzi bwa kanyanga byari kibangamiye bikomeye ubuzima bwabo. Iyi niyo mpamvu bamwe muri bo bafashe umugambi wo guhuza imikono yabo, bagatakambira Umukuru w’Igihugu ngo abafashe haboneke igisubizo kirambye kuri iki kibazo gikomeje kuvangira iterambere bari bamaze kugeraho.

Umwe mubafashe iya mbere mu gukangurira abandi kwandikira umukuru w’igihugu, yabwiye ikinyamakuru karibumedia, ko, koko batangije iki gikorwa kandi ko bizera kuzabona umubare uhagije uzasinya kuri iyi baruwa, ibizagaragaza akababaro gakomeye bafite.

Yagize ati:” Ni byo koko twafashe iki cyemezo, nyuma yaho turangirije iki gikorwa cy’ingenzi cyo kongera kugaragariza Perezida Kagame ko dushaka gukomezanyana nawe mu yindi myaka itanu iri mbere hagamijwe iterambere ryihuse, tukaba twifuza ko Uyu Mubyeyi wacu yadufasha, ibibazo bikomeye bigaragara mu rwego rwo gutwara abantu, muri aka gace, bikabonerwa umuti”

Amakuru dukesha iki kinyamakuru yemeza ko umunyamakuru wa Karibumedia  yiboneye ubwe kopi y’ibaruwa yandikiwe Umukuru w’igihugu ndetse akanabona urutonde rw’abarenga 50 bari bamaze kuyishyiraho umukono.

Tubabwire ko kugeza n’ubu ari RURA ndeste n’inzego zegerejwe abaturage zisa n’izaruciye zikarumira kuri iki kibazo, ibibazo byo muri uyu muhanda bakaba bikomeje guharirwa uwitwa Muhizi, bizwi ko nta bumenyi ndetse n’ubushobozi buhagije bwo gukemura iki kibazo.

 

Twifashishije www.karibumedia.rw

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *