Politike

Amajyaruguru: Ibiti byatewe mu nkengero z’imihanda bikomeje gusarurwa mu kajagari, ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba kirebera.

Abakunze gutembera mu duce tunyuranye tw’igihugu cyacu, by’umwihariko abatemberera mu Ntara y’amajyaruguru, bibonera ko imihanda minini ndetse n’iri mu kigero, iteweho ibiti byiganjemo iby’inturusu, ibyinshi muri ibyo biti bikaba byaragiye biterwa mu myaka yo hambere igihe imwe muri iyo mihanda yashyirwagamo kaburimbo. Byinshi muri ibyo biti bimaze imyaka irenga makumyabiri, mirongo itatu bitewe, akaba ari igihe rero cyo kuba byasarurwa hirindwa ko ibishaje cyane byateza impanuka ku bakoresha imihanda.

Ni ku bw’ibyo mu myaka ishyize hagiye haba ibikorwa byo gusarura bimwe muri ibyo biti ariko nanone bikagaragara ko iri sarura rikorwa mu kajagari, ibiti byegeranye binganya imyaka ntibisarurirwe icyarimwe, ariko ikiri kibi kurushaho, ntihashyirweho uburyo bwo gusimbura ibiti byasaruwe ibituma mu gihe kiri imbere nta giti na kimwe tuzongera kubona ku nkengero z’imihanda niba iki kibazo kitabonewe umuti.

Akamaro kanini k’ibiti biterwa ku mihanda

Kugira ngo tugaragaze uburemere bw’iki kibazo cy’ibiti bitemwa mu kajagari no kuba bidasimbuzwa, Virunga Today yaganiriye n’inzobere mu by’amashyamba maze ayibwira akamaro gakomeye ko gutera ibiti ku nkengero z’imihanda.

  1. Kuzana umwuka mwiza: Kimwe n’ibindi biti byose, ibiti biteye ku muhanda bigabanya umwuka wa dioxyde de carbone (co2) wangiza ikirere, bikanayungurura umwuka duhumeka;
  2. Kugabanya urusaku rw’ibinyabiziga: Ibiti bibuza isakara ry’urusaku rukomoka ku binyabiziga rukabangamira abaturiye imihanda;
  3. Kugabanya ubukana bw’isuri: Ibiti biteye ku muhanda, byifashisha imizi yabyo bigafata ubutaka, bityo bikagabanya ubukana bw’isuri iterwa n’amazi atemba;
  4. Guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima: Ibi biti n’ibyatsi bishobora kumeramo ubwayo ni byiza kandi ni n’ inturo y’inyamaswa ziganjemo inyoni;
  5. Ku muhanda uteyeho ibiti, haboneka agacucu n’amahumbezi biryohera abakoresha umuhanda;
  6. Ibiti biteye ku muhanda bikumira impanuka igihe bigabanya umuvuduko w’umuayaga bikanatuma umushoferi areba neza imbere ye.
  7. Ibiti birimbisha umuhanda: ibi bikaba byazanira umunezero abakoresha uyu muhanda bityo urugendo rukarushaho kuba rwiza ku bagenzi.

Icyokora nanone ngo hari ingaruka zitari nziza zizanwa no kuba hari ibiti biteye ku muhanda harimo:

Bituma umushoferi atabona neza cyane mu makorosi no mu masangano y’imihanda;

  1. Bigira uruhare mu mpanuka hakaba hari imfu nyinshi ziterwa no guta umuhanda kw’ikinyabiziga kigasekura ibiti kenshi kiba ari inganzamarumbo;
  2. Guhisha ibyapa, biba bikenewe mu kuyobora abagenzi.

Izi ngaruka ariko zikaba zitagereranywa na gato n’ingaruka nziza dukesha kuba hari ibiti biteye ku muhanda dore ko nyinshi muri izi ngaruka zivuzwe  zishobora kwirindwa ku bw’ubushishozi bw’umushoferi.

Kuva Cyanika ugana Musanze, Musanze werekeza Rubavu na Musanze werekeza Kigali, ibiti bikomeje gutemwa mu kajagari kandi ntibisumbuzwe

Ibi ni ibyibonewe n’umunyamakuru wa Virunga Today ukunze gutembera muri iyi mihanda ivuzwe hejuru. Nk’uko yabyiboneye ku va mu myaka nk’itanu ishyize, iri sarura ryagiye rigaragara rikorwa ku duce twatoranijwe ku buryo budasobanutse kandi rikanakorerwa ku biti bihiswemo ahari hakurikijwe amahitamo y’abaguze ibyo biti.

Ingaruka z’aka kajagari zihita zigaragaza kuko hari ibiti bikomeje gusazira kuri iyi mihanda kandi biboneka ko igihe cy’isarura cyabyo cyageze, byongeye kandi  kuva aho batangiriye kubisarurira, nta gahunda yigeze ishyirwaho yo kubisimbuza cyangwa ngo hitabweho ibyo gukurikirana ibiti byashibutse kuri ibi byatemwe maze  bibe byakwicirwa.

Ibi nyamara byo gusarura ibi biti mu kajagari birakorwa mu gihe mu itegeko no 72/2019 ryo kuwa  29/01/2020, Leta y’ U Rwanda yarashyizeho ikigo RFA ( Rwanda Forestry Authority), kigahabwa intego yo kongera mashyamba kuyacunga no kuyabungabunga hagamije iterambere rirambye.

Umunyamakuru wa Virunga Today yagize amatsiko y’ibikubiye muri iri tegeko, cyane ku bijyanye n’inshingano z’iki kigo maze yibonera ko hari amakosa akomeye arimo gukorwa n’iki kigo mu gihe kidakurikirana imirimo yo gutema biriya biiti, ikomeje kurangwa n’akajagari. Koko rero mu ngingo ya 6 y’iri tegeko ivuga ku nshingano z’iki kigo tubonamo mu duce dutandukanye twaryo ibi bikurikira:

Mu gace ka 3 bagira bati : RFA ifite inshingano zo gufatanya ninzego za Leta n’izabikorera zishinzwe gucunga amashyamba hagamijwe kongera umusaruro w’ibiyakomokaho no kurwanya isuri;

Naho mu gace ka 6 ho bagira bati : : RFA ifite inshingano zo gushyiraho ingamba z’imicungire irambye y’amashyamba no kugaragaza akamaro kayo mu bukungu bw’Igihugu.

Ibi rero bikaba bituma hibazwa niba ubuyobozi bwa RFA ntacyo izi nshingano bwahawe buzibwiye kugeza naho imyaka ishyira indi igataha, ibiti nka biriya byakagombye kubyazwa umusaruro, bigakomeza gusarurwa mu kajagari, ndetse ntihashyirweho na gahunda yo kubisimbuza kandi izi ntiti mu bijyanye n’amashyamba zizi neza kamaro kanini  ibi biti bifitiye abaturarwanda ndtse n’abashyitsi barugenderera, bagakoresha iyi mihanda.

Dr. Concorde Nsengumuremyi, Umuyobozi Mukuru wa RFA

Ni nkaho ntacyo bibwiye ubuyobozi bwa  RFA kuba umuhanda wari usanzwe urimbishijwe ibiti, usigara  wambaye ubusa nyuma y’isarurwa ry’ibi biti

Birazwi ku Isi yose ko ibiti birimbisha imihanda

Gutembera ahantu nk’aha bizana umunezero kubera amahumbezi, utunyoni turirirmba n’ubwiza bw’ibiti ubwayo
Hari abashoboye kurokoka iyi mpanuka kubera gitangira y’iki giti
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *