Amajyaruguru: Virunga today yemereye ubufasha Muhizi ngo hakemurwe ikibazo cy’umukobwa umwe uri mu bashoferi ba RFTC-Musanze
Mu gihe hari hashize iminsi hatavugwa ibijyanye na servise mbi abashoferi ba RFTC baha abagenzi bakoresha umuhanda Musanze-Cyanika, mu cyumweru gishize hari umugenzi wahamagaye muri Virunga Today ayisaba ko yakorera ubuvugizi abakoresha uyu muhanda ngo kubera ukuntu bakomeje kugaraguzwa agati n’aba bashoferi.
Uwatanze amakuru yabwiye Virunga Today ko abashoferi bakomeje kwanga ikoreshwa ry’ikarita kugira ngo babone uko bishyuza igihumbi mu mwanya wo kwaka 800 yashyizweho na RURA kandi ko n’abashira amafranga ku makarita bakomeje kwiba abagenzi, bagashyiraho amafranga make ugeraranije n’ayo baba bishyuye.
Iki nicyo cyatumye umunyamakuru wa Virunga Today yarihutiye gushaka Umuyobozi wa RFTC muri Musanze,Bwana Muhizi, ngo amugezeho akababaro k’aba baturage bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’imikorere mibi y’aba bashoferi, ikibazo bombi basanzwe bunguranaho ibitekerezo.
Virunga Today yemeye ibyifuzo bya Muhizi, imwemerera kujya imuha amakuru ya ngombwa ku mikorere y’abashoferi.
Ntabwo bwari bubaye ubwa mbere Virunga Today iganira na Muhizi kuri iki kibazo nk’uko mbikomejeho hejuru, kandi buri gihe uyu Muyobozi yagiye yizeza Virunga Today ko hari ibigiye guhinduka. Ibi ni nkaho ari ukuri kuko byagaragaye ko hari abakozi ba RFTC barimo abashoferi ndetse n’abashyira amafranga ku makarita bagiye bafatirwa ibihano bikomeye harimo no kwirukanwa ku kazi burundu kubera imikorere mibi. Gusa, bisa naho byakomeje kugorana guca burundu iyi mikorere mibi y’aba bashoferi kuko hakomeje kumvikana abaturage bataka guhohoterwa n’aba bashoferi, bitwikiriye cyane ibihe bya mugitondo kare ndetse no mu masaha ya nimugoroba.
Muhizi ariko we yakomezaga kwemeza ko ashobora kuba ari wa mukobwa wabaye umwe agatera urubwa bose, agakomeza gusaba ahubwo ko abagenzi bagira uruhare mu kugaragaza uwo mukobwa bagatanga amakuru kuri abo bashoferi bakomeje kwanduza izina rya RFTC. Virunga Today ariko yo siko yabibonaga, ahubwo yakomeje gusaba Umuyobozi wa RFTC ko yashira igitsure ku bakozi be, byaba ngombwa bagategurirwa ingando kugira ngo bafate umuco mwiza wo gutunganya neza inshingano zabo aho kubatega abagenzi kenshi bigora gutanga raporo ku buyobozi dore ko hari n’abakomeje kwemeza ko bahamagara Muhizi ntiyitabe.
Kuri iyi ncuro ariko noneho, Virunga Today yaje isa n’icisha make kubera ko yakomeje kubona ko ikibazo kidakemuka ari nako abakoresha uyu muhanda bakomeje kuyitakambira, maze ihitamo kwemerera ubufasha umuyobozi wa RFTC, kugira ngo uyu mukobwa ukomeje gutukisha RFTC abe yatahurwa, yikosore ndetse atabishobora akaba yafatirwa ibihano.
Mu bufasha yemereye Muhizi harimo kuzasaba abagenzi bakomeje gutakambira Virunga Today, kuzajya bakoresha amayeri yose hakaboneka ibimenyetso bifatika bishinja abashoferi bakoze amakosa. Ibi kandi biroroshye urebye ahantu ikoranabuhanga rigeze muri iki gihe, gufata amajwi umushoferi ntarabukwe, ku muntu ufite smartphone bikaba ari ibintu byoroshye.
Virunga Today kandi yemereye Muhizi ko uretse n’abo bagenzi bazafasha muri iki gikorwa, ko izajya ifata umwanya, igatungura aba bashoferi ikaba yamenya imyitwarire yabo, yifashihsije uburyo bwose bwashoboka buzwi ku Isi yose, bukoreshwa hashakishwa amakuru.
Ibi ndetse byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa kuko umunsi ukurikira iki kiganiro, umukozi wa Virunga yakoreye urugendo rw’akazi muri uyu muhanda wa Musanze-Cyanika, agamije gutahura nyine ibijyanye n’iyi mikorere mibi y’aba bashoferi, ibyavuye muri uru rugendo bakaba byarakorewe raporo yahawe Muhzi.
Twabibutse ko abakoresha umuhanda Musanze- Cyanika, bakomeje kwinubira servise mbi bahabwa n’abashoferi b’imodoka za RFTC, imodoka rukumbi zikorera muri uyu muhanda, harimo kwanga ko hakoreshwa ikarita yabugenewe, bagamije kwishyuza amafranga igihumbi mu mwanya wa 775 RURA yashyizeho nk’ikiguzi cy’uru rugendo, kugora abatarabona ikarita babishuza ikirenga, guca amafranga y’ikirenga k’udutwaro tw’abagenzi, kubwira nabi abagenzi n’ibindi….
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel