Appendicite: Uburwayi bushobora kwica mu gihe gito, bukibasira abafite hagati y’imyaka 10 na 30
Mu minsi ishyize, hari amakuru yageze ku kinyamakuru Virunga Today y’umwana wigaga ku ishuri rya ETEFOP riherereye mu mjyi wa Musanze, wahitanywe n’uburwayi, abatanze amakuru bitaga ubw’amayobera, bakaba baremezaga ko haba harabaye uburangare ku bari bashinzwe kumwitaho, bataashoboye kumutabarira ku gihe. Virunga Today isanzwe ikurikiranira hafi ibibazo bijyanye n’ubuzima yahise itangira gushakisha amakuru ku cyahitanye uyu mwana n’impamvu yaba ataratabariwe igihe kugeza ashyizemo umwuka.
Nyuma yo kubaza ubuyobozi bw’ikigo cya Etefop ndetse n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri byakiriye uyu muwana, umunyamakuru wa Virunga Today yamenyeko uburwayi bwahitanye uyu nyakwigendera wari ugeze mu mwaka wa gatanu, ari inflammation yitwa appendicite kandi ko nta burangare bwabayeho kubera ko akimara gufatwa uyu mwana yahise agezwa kwa muganga, abaganga bakora ibisabwa byose ngo yitabweho ariko aza gushyiramo umwuka ubwo bari batangiye igikorwa cyo kumubaga.
Iyi niyo mpamvu Virunga yifuje kugaruka kuri iyi ndwara, abasomyi bacu bakamenya appendicite icyo ari cyo, ikiyitera, ibimenyetso nuko ivurwa kugira ngo barusheho kuyimenya bityo igihe baba bahuye n’ubu burwayi bakaba bakwihutira kugera kwa muganga kuko n’uburwayi bwica mu gihe gito.
Appendicite icyo ari cyo
Appendicite ni uburwayi buziyeho( inflammation aigue) bw’appendice, bugaragara ku bari mu kigero cy’imyaka 10-30 ( nubwo bushobora kugaragara n’abatari muri iki kigero), abagera kuri 5% mu batuye Isi akaba aribo bashobora kwibasirwa n’ubu burwayi mu gihe cy’ubuzima bwabo.
Agafuka appendice
Appendice ni agafuka gato gafite ishusho ya tube y’urutoki cyangwa ikirahure, kakagira uburebure bwa santimetero 10 , gaherereye hafi yaho urura ruto n’urunini bihurrira. Buno abahanga mu bumenyi bwa muntu ntibaramenya akamaro kayo ariko birashoboka ko yaba ifite akamaro mu bwirinzi bw’umubiri w’umuntu. Ibyo ari byo byose, appendice si urugingo rw’ingenzi ku mubiri wacu, kandi umuntu ashobora kubaho ntayo, ntibigire icyo bitwara ubuzima bwe mu bisanzwe.
Appendicite yo ni uburwayi buziyeho( inflammation aigue) bwibasira appendice kandi nubwo nta kamaro kazwi uru rugingo rufite mu mubiri, ubu burwayi bugomba gukuriranirwa hafi kuko kugira ngo hirindwe ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu harimo no kubutakaza mu gihe gito.
Ni iyihe nkomoko y’uburwayi bwa appendicite
Uburwayi bwa appendicite buterwa no :
. Kuzura ndetse no gufungwa kwa appendice bitewe , -uduce tumwe tw’imyanda yo mu rwungano ngogozi ( matieres feclaes) bita fecalithes twirunda muri aka gafuka, -ururenda ( mucus) wo muri aka gafuka rwiyongera rukakuzura, -Udukoko tunyuranye twirunda muri aka gafuka.
.Infection ya za bacteries zituma habaho inflammation y’appendice hari n’igihe infection yavuye mu gifu no mu mara igera muri appendice.
. Ukubyimba kwa tissus lypmphatiques ziba muri appendice. Utu duce tugira uruhare mu bwirinzi bw’umubiri, turabyimba bitewe n’uburwayi bwabaye mu bindi bice by’umubiri.
.Ikintu cyaturutse hanze kiza kigafunga appendice.
Ibimenyetso bine ku murwayi w’appendicite
Ibimenyetso by’appendicite birihuta cyane mu masaha make, no mu minsi mike. Iby’ingenzi byatuma ugira amakenga ni ibi bikurikira:
- Kubabara cyane mu gice cy’iburyo: Ubu bubabare bubanza kumvikana hafi y’iromba, bukagenda bugana hasi y’inda, mu gice kigana iburyo, ubu bubabare bugenda bwiyongera igihe ugenda, ukorora cyangwa uhagaze;
- Umuriro uri mu kigero ( hagati ya 37.5 na 38.50C)
- Iseseme,kuruka no kubura appetit;
- Ibibazo mu rwungano ngogozi harimo, kubyimba inda, kurwara impatwe ( constipation) no kucibwamo ( diarhee)
Kuremba k’umurwayi wa appendicite ( complication de l’appendicite)
Mu gihe umurwayi wa appendicite atitaweho ngo abe cyane cyane yabagwa,appendice igakurwamo mu mubiri, appendicite ishobora kuganisha ku:
- Abcès appendiculaire: Ni akabyimba kuzuyemo amashyira kirema muri appendice. Aka kabyimba kajyana no kugira umuriro ndetse n’umurwayi akarushaho kuremba.
2. Peritonite: Infection igizwe n’amashyira ikwira mu gice cy’inda cyose. Iyo ubu burwayi butavuwe, nabwo butera ibibazo bikomeye bw’ako kanya harimo Septicémie; infection ikomeye ikwira mu maraso, igakurikirwa na inflammation ishobora guhitana ubuzima bw’uyirwaye ako kanya.
Uko bavura appendicite
Gukura (ablation) appendice mu mubiri (appendicectomie) nibwo buryo bwizewe bwo kuvura uburwayi bwa appendicite. Umurwayi abagwa hifashishijwe ikinya cy’umubiri wose. Iki gikorwa kikaba kimara nk’iminota 30.
Twifashishije urubuga : www.elsan.care
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel