Politike

Bitabiriye ubutumire bwa Meya bubasaba kuza kwiyandikisha mu bazahabwa imyanya mu isoko rishya, bategereza umunsi wose uwabandika baraheba

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangiye gutambutsa itangazo mu binyamakuru binyuranye rihamagarira ababyifuza kuza kwiyandikisha mu bazahitwamo abazahabwa imyanya mu isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze. Gusa icyaje gutungura benshi mu bari bitabiriye iki gikorwa, ni uko ku munsi wa kabiri w’iyandika, bategereje uwabandika bagaheba, ntihagire umuyobozi n’umwe uboneka ngo asobanurire abagera ku 1500 impamvu y’ihagarikwa ry’iki gikorwa.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryavuzwe hejuru, , igikorwa cyo kwandika abifuza gukorera muri iri soko cyagombaga gutangira kuwa kabiri taliki ya 25/06/2024, kikarangira kuwa gatatu taliki ya 26/06/2024. Umunsi ukurikira, kuwa kane taliki ya 27/06/2024 hakaba tombola yagombaga kugaragaza abemerewe imyanya, hanyuma kuwa gatanu taliki ya 28/06/2024, abahawe imyanya bagatangira gucuruza.

Amakuru yageze ku kinyamakuru Virunga Today iyahawe n’abitabiriye kwiyandikisha ku munsi wa mbere, yemezaga ko iki gikorwa cyagenze neza kandi ko kizakomeza ku munsi ukurikiyeho nk’uko byari byavuzwe mu itangazo.

Ibi nibyo byatumye kuwa gatatu taliki ya 26/06/2024, umunyamakuru wa Virunga Today azindukira ku kigo cy’urubyiruko cya Musanze, kugira ngo yikurikiranire imigendekere y’iki gikorwa ku munsi wacyo wa 2 ari nawo wari uwanyuma.

Akihagera,ahagana saa moya n’igice, yasanze abagera nko kuri 500, barangije gufata imyanya, bategereje ko iki gikorwa gitangira saa tatu, ubwo kandi niko n’abandi benshi bakomezaga kuhagera. Umunyamakuru wa Virunga Today yahisemo kuba agiye mu kandi kazi yizera kugaruka mu yandi masaha ngo arebe uko iki gikorwa kirimo kugenda.

Ahagana saa cyenda niho umumyamakuru yongeye kwerekeza ku kigo cy’urubyiruko cya Musanze maze ahahurira na Visi meya ushinzwe imibereho myiza, wari uje kubwira abari biriwe bategereje kwandikwa, ko iki gikorwa kitakibaye, ko kizimurirwa ku italiki y’indi bazamenyeshwa.

Nyuma y’ibi, bamwe mubari bitabiriye iki gikorwa batangarije umunyamakuru wacu, ko ibyabaye uyu munsi ari agahomamunwa kuko nta nyito babona babiha.
Umwe muri bo yagize ati: “Njye nazindutse iya rubika, ngira ngo mfate umwanya wa mbere, niyandikishe, mbone uko nsubira mu mirimo isanzwe kuko nsanganywe iseta muri gare, ariko dore byari bigeze saa cyenda, tutarabwirwa niba twandikwa cyangwa bitakibaye, kandi ntabwo nari bugende nzi ko ari umunsi wa nyuma, ibi ni agasuzuguro gakabaije ku barenga 1500 twakorewe n’ubuyobozi bwacu kandi bahora batubwira ko turi ku isonga”

Uyu yongeyeho ko atumva impamvu yo gusubika iki gikorwa kandi ibyasabwaga mu itangazo bari babyujuje kandi iki gikorwa kikaba cyari cyagenze neza umunsi ubanza.

Yagize ati: “Birimo biravugwa ko impamvu yo gusubika ari ubwinshi bw’abiyandikisha bagaragaye ejo hashize, nyamara ibi ntibyakabaye impamvu, kuko n’ubundi hazaba tombola, bityo niyo hakwiyandikisha abagera ku bihumbi 20, tombola yazasiga abagera kuri 2066, ari nayo myanya iri mu isoko”!

Uyu mudame yarangije yemeza ko hari ibyihishe mu byagaragaye uyu munsi, akaba abona iyi myanya akarere gafite abo kayibikiye, bifite.

Mu butumwa bugufi, umunyamakuru wa Virunga Today yandikiye Mayor w’Akarere ka Musanze, amaze kubona ibyabaye, yifuje kumenya impamvu aba baturage biriwe banitswe kuri uru ruzuba, nyamara byari byoroshye kubabwira hakiri kare ko iki gikorwa cyasubitswe, bakigira mu mirimo yabo ya buri munsi, ariko ntiyahabwa igisubizo.

Mu gihe bagitegereje ikizakurikira, benshi mu bari bitabiriye iki gikorwa barimo abari barimukiye muri gare ya Musanze, babwiye Virunga Today ko kubera ubwiza bw’iri soko, no kuba ari irya Leta, bizera ko ritazabaca ubukode buri hejuru, batakwitesha kuza kurikoreramo, nubwo ba nyirigare bari bababwiye ko ababishaka bakomeza gukoreramo nta nkomyi.

Isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze ryibatswe aho bita Kariyeri, ryuzuye ritwaye arenga miliyari 3, rikazakorerwamo n’abarenga ibihumbi 2000.

Bose barifuza gukorera mu Isoko ryiza rya Leta

Mu itangazo, Meya yahamagariye ababyifuza kuza kwiyandikisha mu bazahabwa imyanya mu isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze

Umwanditsi:: MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *