Uncategorized

Breaking news: Akumiro i Musanze, ukekwa kuba umubikira, yigaruriye ubutaka bw’umuturage, arengera n’imbago z’umuhanda, azamuramo cadastre 2

Hari abari bubone   Titre y’iyi nkuru bagahita bumva ko ari ya biracitse ikunze kuvugwa ku bnayamakuru ba Virunga Today, nyamara ubwo yari mu kazi ke ejo hashyize, umunyamakuru wa Virunga yahurujwe n’umuturage ubarizwa muri imwe muri ya masite avugwamo ibibazo yo mu karere ka Musanze,   amubwira  ko hari umubikira wigabije ubutaka bwe none kaba arimo kubuzamuramo inzu kandi nyamara borne abatekinsiye b’iyi site bateye baragaraje neza imbibi z’ibibanza by’aba bombi bibangikanye.

Nta kindi umunymakuru yakoze uretse kwihuira gutabara uwatabaje, maze ahageze yerekwa imiterere y’ikibazo, bikaba bigaragara ko ukurikije ibyo umunyamakuru yeretswe, uyu mubikira koko yihaye ubutaka bw’uyu muturage, yitwaje amasezerano atavugwaho rumwe ngo bagiranye imyaka 2 mbere y’uko hakatwa ibibanza muri iriya site.

Ikindi cyatunguye uyu munyamakuru, nuko uretse kwigabiza umutungo w’abandi, uyu mubikira, nta soni bimuteye yarengereye imbago z’umuhanda, maze icyari muhanda wemewe n’amategeko ya site wa metero 8, gisigara ari umuhanda utageze no kuri metero 5.

Uyu munyamakuru yabajije uyu muturage niba koko azi neza ko uyu wamuhohoteye ari umubikira, undi amusubiza ko atari igicucu ku buryo atamenya ko ari umubikira kandi aza buri gihe yambaye imyenda y’ababibikira atwawe n’umushoferi we, kandi ko nubwo atabihamya neza, ngo uyu mubikira yaba ayobora ikigo kimwe giherereye mu Karere ka Musanze.

Uyu muturage yahaye uyu munyamakuru nimero z’uyu mubikira, incuro nyinshi aramuhamagara ariko ntiyafata fone. Uyu munyamakuru yahisemo kohereza message uyu  ushobora kuba ari Maseri, maze amubaza  impamvu yigabije isambu y’uyu muturage, ibirenze akarenga no ku mabwiriza ya site, ariko na magingo aya, uyu mubikira ntarasubiza iyi message.

Virunga Today iracyakoresha uburyo bwose ngo hamenyekane umwirondoro w’uyu Wihayimana  ngo amuburire  hakiri kare ku ngaruka  zamubaho akomeje kwishora mu bikorwa bibi binyuranije n’inyigisho z’uwo yiyemeje gukurikira mu buzima bwe bwose, ashyize iruhande ibyo kwirunkaka ku by’Isi.

Ikinyamakuru Virunga Today giherutse gukora inkuru irambuye ku bibazo uruhuri bivugwa mu masite 5 arimo gutunganywamo ibibanza byo guturamo mu karere ka Musanze, muri byo hakaba harimo ko abaturage batangiye gusiba imwe mu mihanda yaciwe muri izi site, bakoreramo ibikorwa by’ubuhinzi, abandi bakazamuramo amazu yo guturamo hirengagijwe igishushanyo mbonera cy’iyi midugudu, ibi byose kandi bigakorwa inzego zinyuranye zishinzwe imitunganyirize y’izi site zirebera.

Yitwaje amasezerano atavugwaho rumwe yigabiza ubutaka bw’undi, arengera n’imbago z’umuhanda

Umwanditsi: Musengimana Emmanue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *