Politike

Breaking news: Amwe mu madini n’amatorero ahisemo kwikoreza umusaraba abakristo babo ngo haboneke ibisabwa ngo afungurirwe

Amakuru yizewe ikinyamakuru Virunga Today gikesha abakurikiranira hafi ibibera mu madini n’amatorero mu mujyi wa Musanze, aremeza ko amwe mu matorero yatangiye gufata ibyemezo bikomeye hagamijwe kubonera umuti ikibazo cy’ibyo basabwa ngo bongere bafungurirwe insengero zabo, ibyo bisabwa bikaba bisaba amikoro ahagije, ubuyobozi bw’aya matorero budashobora guhita bubona.
Ibi nyamara bikaba bibaye nyuma yuko Umukuru w’igihugu nta gihe kirashyira yamaganiye kure ibikorwa by’abanyamadini by’ubutekamutwe bikomeje gusahura abaturage bashyize imbere gahunda yo kwiteza imbere bashaka uko bikura mu bukene.

Mu nsengero zafungiwe mu karere ka Musanze, harimo urusengero rw’itorero rwa ADEPR Bukane. Uru rusengero hari byinshi rutujuje byatumye rufungirwa harimo kuba nta bikoresho bikumira urusaku ( sound proof), nta parking imeze neza iharo ndetse n’ibyangombwa bindi birimo amazi n’ubwiherero nta bibarizwa hano. Ibi ngo nibyo byatumye abakristu basengera kuri uru rusengero basabwa kwishakamo agera kuri miliyoni 6 zikenewe ngo ibi bikorwa byose bitunganywe.
Bamwe mu basabwe kwikorezwa uyu mutwaro ni abaririmbyi babarizwa mu makorari anyuranye akorera ubutumwa kuri iyi paruwase. Uyu mutwaro ukaba waratewe imirwi kui ubu buryo.
-Korali Twubake inkuge izatanga agera kuri miliyoni 2

    Kor

  • Korali Ubumwe Miliyoni 1.5
  • Korali Ubutumwa bwiza: miliyoni 1.5-

Uyu ukaba ari umutwaro uremereye kuri aba baririmbyi bagomba kwigomwa nibura arenga ibihumbi 15 kuri buri wese hejuru y’ibibazo bibategereje mu miryango yabo.

Umwe mu batuye ahitwa Yaounde mu mujyi wa Musanze ufite umudame uririmba muri imwe mu makorali yavuzwe haruguru, yatangarije Virunga Today, ko ibi umugore akomeje kumusaba byo kwikura ariya mafranga bishobora gukurura amakimbirane mu rugo rwabo, kubera ukuntu uyu mugore aha agaciro karenze amabwiriza bahabwa n’abayobozi ba korali kurusha ayo we bwe amuha ku bijyanye n’imicungire y’ibibazo byo mu rugo.

Yagize ati: ” Umugore wanjye yayobotse iri dini ry’Adepr kandi ryarangije kumwigarura ku buryo ibyo babasabye byose ahita ansaba kubishyira mu bikorwa kabone nubwo nta mikoro yaba ahari, niyo mpamvu yatinyutse kunsaba aka kayabo kandi azi neza ko nta yandi mikoro arenze ari muri uru rugo, uretse ayo nkura mu turaa tw’ubufundii nkora mka nyakabyizi”

Yongeyeho ko ayo mafranga ibihumbi 15 atabona aho azava cyane ko n’ibiciro by’ibiribwa byazamutze ku isoko kandi n’abana bakaba bagomba gutangira ishuri mu kwezi gutaha, ubushobozi bwabo nk’urugo, bukaba butabona ibi byose basabwa.

Icyo kinyamakuru Virunga Today cyibaza ni

  • ukuntu iri torero ryahisemo kwikoreza aba bakristo uyu mutwaro nyuma gato y’ijambo ry’ Umukuru w’igihugu yavuze agaruka ku butekamutwe bukomeje kuranga bamwe mu banyamadini hatitawe ku bibazo bindi bibangamiye sosiyete nyarwanda.
  • Ibi byemezo bigenda bifatwa n’abayobozi ba za Paruwase byaba zizwi n’abayobozi b’itorero mu rwego rw’igihugu, bo baba bagomba kubazwa ibibazo byakomoka ku miyoborere mibi y’abo bakuriye mu itorero mu rwego rw’igihugu.
    -Harakorwa iki mu nzego z’ibanze ngo hakumirwe izi ngaruka zizakomoka ku ngamba zafashwe mu rwego rw’igihugu zo guca ubujura bw’abanyamadini, ko bigaragara ko rubanda rugufi arirwo ruza guhura mbere mbere n’izi ngaruaka.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *