Breaking news-Burera: RAB iteje ikibazo gikomeye mu buhinzi bw’ibirayi
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, abaturage benshi bo mu karere ka Burera, umurenge wa Cyanika, bakomeje guhamagara kuri Virunga Today bayisaba kubakorera ubuvugizi ku kibazo cy’ifumbire bari basanzwe bakenera muri iki gihe cy’ihinga ry’ibirayi.
Aba baturage bahurizaga ku kibazo kimwe cy’uko ifumbire bagenerwaga muri gahunda ya nkunganire, yagizwe nke cyane ku buryo yavanywe ku biro bitandatu bagenerwaga kuri buri are igashyirwa ku biro bitatu kurri buri are. Hari n’ababwiye Virunga Today ko barimo guhabwa udufuka tubiri ku ri hegitari imwe kandi bari abasanzwe habawa udufuka dutandatu ( ibiro 100 mu mwanya wa 300). Aba bahinzi bakomeza bemeza ko iyi fumbire ari nke cyane ku buryo niyo barondera bagakoresha nke bate, iyi fumbire bagenerwa itatuma babona umusaruro nk’uwo bari basanzwe babona.
Bake muri aba baturage bongeragaho n’ikindi kibazo cy’uko bibasaba gutegereza igihe kirekire ngo babone nako gake kubera ko agronome w’umurenge atinda kwemeza ifumbire baba bahawe.
Umunyamakuru wa Virunga Today watunguwe n’iki kibazo yabajije abaturage niba nta yandi mayere bakoresha ngo babe babona ifumbire hategerejwe ko iki kibazo cyashakirwa umuti, bamusubiza ko ntayo kuko gutira UPI z’abagenzi babo birimo kugorana kuko barimo gusanga hari abandi bazifatiyeho ifumbire kandi ko no kugura ifumbire udakoresheje uburyo bwa nkunganire bidashoboka kuko nta yandi maguriro ahari y’iyi fumbire uretse kubo bita aba agrodealers ba minagri.
Uyu munyamkuru yabajije kandi aba agrodealers bakorera muri kariya karere, bayibwira ko nta kintu bahindura ku mabwiriza yatanzwe n’aba agronome ku bijyanye n’ingano y’ifumbire igomba guhabwa aba baturage, ngo kubirengaho waba wikururira ibihano bikomeye dore ko kubitahura ari ibintu byoroshye.
Umunyamakuru kandi yabajije umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika iki kibazo amubwira ko iki kibazo kizwi kandi ko ubuyobozi bw’akarere bisa naho ntacyo bwagikoraho kuko aya mabwiriza yatanzwe na minagri. Naho ku kibazo cy’agronome bifata igihe ngo yemereza aba bahinzi bakeneye ifumbire, Gitifu yashubije ko gronome akazi kamubanye kenshi ku buryo muri iyi minsi asigaye arara amajoro kugira ngo abahinzi bashobore kubona iyi fumbire.
Virunga Today iracyashakisha ukuntu yavugana nabo muri RAB, ikigo cy’igihugu cyita ku iterambere ry’ubuhinzi, ngo yumve imvo n’imvano y’iki cyemezo kitumvikana kigiye kongera ibibazo mu buhinzi bw’ibirayi, ubu buhinzi bukaba bwari busanzwe buvugwamo ikibazo cy’ibura ry’imbuto ndetse n’icy’igunduka ry’ubutaka bwari busanzwe buhingwaho iki gihingwa.
Inzobere mu buhinzi bw’ibirayi zemeza ko kugira ngo wizere umusaruro mwiza ku gihingwa cy’ibirayi, ugomba gukoresha ingano y’ifumbire ya NPK 17 17 17, iri hagati y’ibiro 500 na 700 kuri hegitare, iyi ngano ikaba ihindagurika hakurikijwe imiterere y’ubutaka.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel