Breaking news-Gakenke: Wa mugore watswe inka ya Girinka arembeye mu rugo nyuma yo gufatwa n’uburwayi bwo mu mutwe
Kuri uyu mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 30/03/2025, ahagana mu ma saa moya z’ijoro, muri Virunga Today twahamagawe n’umudame wavuze ko yitwa Angelique, akaba ngo ari mukuru wa Florence Mbyinubuhe umaze iminsi avugwa mu itangazamakuru kubera ikibazo cy’inka ya Girinka, we yemeza ko yayatswe n’akarere ka Gakenke ku bw’amaherere.
Uwahamagaye muri Virunga Today akaba yayibwiye ko uyu Florence arembeye mu rugo nyuma yo gufatwa n’uburwayi bwo mu mutwe ngo byose bikaba byaratangiye ubwo harangiraga inama y’inteko y’abaturage yabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 25/03/2025, inama yari yitabiriwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, muri iyi nama bakaba baragarutse ku kibazo cya ya nka yatswe Florence.
Nyuma yo kumva impande zinyuranye zirebwa n’iki kibazo, Umuyobozi w’akarere wungirije akaba yarafashe icyemezo cyo kugumishaho umwanzuro wari warafashwe kuri iki kibazo, wo kwaka Florence iyi nka igahabwa undi muturage kubera ko ibyo yakoze binyuranije n’amabwiriza agenga imitangire y’inka za Girinka.
Nk’uko bikomeza bivugwa na Angelique, kuva yumva uyu mwanzuro, murumuna we yahise afatwa n’ihungabana, akaba arimo kuvugaguzwa, avuga ibitajyanye ndetse akaba nta n’icyo arimo gushyira ku munwa. Muri icyo gihe kandi ba bana b’impanga bari bahawe inka ngo ibakamirwe bakomeje kubura ubitaho kubera ubu burwayi bwafashe nyina.
Tubabwire ko Florence atemera ibyo kuba yaranyuranije n’amabwiriza agenga gahunda ya Girinka, ahubwo ahamya ko ibyo yakoze agurisha inka y’imbyeyi yari yaranze kwima, yabyumvikanyeho na veternaire w’umurenge, kandi ko ibyo kumwaka inka byakozwe ku kagambane ka Mudugudu wamwatse ruswa y’ibihimbi 150, amafranga atabashije kubona.
Tubabwire nanone, ko iyi rwaserera yatewe n’iyi nka yaviriyemo urugo rwa Florence gusenyuka, ubu akaba atazi aho umugabo we aherereye, nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 3 y’igifungo yakatiwe nyuma yo guhohotera Florence bapfa kutavuga rumwe kuri iki kibazo cy’inka ya Girinka.
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel