Breaking news: Gitifu wagizwe umujyanama wa Meya, yongeye gusabwa kwisobanura hakekwa akagambane k’inzego za Leta hagamije kumwikiza
Ahari hakekwa ikinamico cyangwa umukino nk’uwinjangwe n’imbeba urebye ibikomeje kubera mu Karere ka Rulindo, aho Meya washinjwe kwigira ibamba akanga gusubiza mu kazi Gitifu w’umurenge yari yarirukanye ku kazi kandi nyamara yarabisabwe na Komisiyo y’abakozi ba Leta, nyuma mubyo umuntu yakwita kujijisha agahitamo kwimurira uyu mukozi k’ubujyanana bwa Komite Nyobozi y’akarere, none ubu akaba yamaze kongera kumusaba ibisobanuro ngo ku makosa yaba yarakoze mu kazi, amakosa atagira icyo atandukaniyeho nayo yagizweho umwere.
Iby’isabwa ry’ibi bisabanuro bikaba bigaragara mu ibaruwa no 1360/07.0401.04 y0 kuwa 07/11/2024 ifite impamvu igira iti: “ Gusabwa ibisobanuro mu nyandiko ku makosa y’imyitwarire akuvugwaho igihe wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo”
Nta bisobanuro Virunga Today irabonera iyi baruwa, ariko ikizwi nuko ubwo Ministre Mugenzi Patrice wa Milaloc yabazwaga iki kibazo gikomeje kuba agatereranzamba mu karere ka Rulindo,, yashubije ko ministere irimo gushakisha uburyo iki kibazo cyabonerwa umuti ubereye impande zombi, hakaba hakekwa rero, ko ibyo Meya arimo gukora bishobora kuba byarumvikanyweho n’inzego zirimo Minaloc, Komisiyo y’abakozi ba Leta ndetse n’Akarere ka Rulindo.
Abavuga ibi bakaba babihera ku kuba Meya atakomeza kwishyira hejuru bene kariya kageni ku buryo yasuzugura n’umukuriye, agatinyuka gukomeza kwibasira uwagizwe umwere.
Virunga Today irakomeza kubakurikiranira iyi nkuru
https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/11/ibaruwa.jpg
Amakosa Gitifu asabwaho ibisobanuro asa neza neza na yayandi yagizweho umwere.
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel