Breaking-news : Imodoka yarimo ba mukerarugendo 3 irohamye mu mugezi wa Mukungwa, barokorwa n’umuturage, shoferi aburirwa irengero
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Virunga Today, nuko ahagana mu ma saa sita n’igice ku isaha ya Kigali, imodoka yerekezaga mu mujyi wa Musanze ivuye i Kigali, yarohamye mu mugezi wa Mukungwa ku kiraro gihererey mu bilometero bitanu uvuye mu mujyi wa Musanze.
Amakuru dukesha umugenzi werekezaga i Kigali yemeza ko iyi modoka yo mu bwoko bwa RAV 4 yaturutse i Kigali yerekeza Musanze , yaguye mu mugezi wa Mukungwa itwaye abantu batatu hamwe na shoferi w’umunyarwanda, aba batatu bakaba bashoboye kuvamo ariko shoferi we kugeza ubu akaba ataraboneka.
Nk’uko bikomeza bivugwa n’ababonye uko iyi mpanuka yagenze bavuganye n’umunyamakuru wa Virunga kuri phone, ngo iyi mpanuka yatewe n’uburangare bwa shoferi washatse guhita ku ivatiri yari imuri imbere akaza kugonga urukuta rw’icyuma ruri ku kiraro agahita ajya muri Mukungwa.
Nk’uko bikomeza byemezwa n’ababonye iby’iyi mpanuka,ngo umuturage witwa Mutuyimana J Claude niwe washoboye kurohora aba batatu ariko umushoferi we kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntiyari yakabonetse.
Ubutabazi bw’ishami rishinwe umutekano wo mu muhanda muri polisi y’ U Rwanda bwahageze kandi bukomeje kureba icyakorwa ngo uyu mushoferi atabarwe nubwo amahirwe yo kumubona akiri muzima ari make.
Si ubwa mbere muri uyu mugezi wa Mukungwa harohama imodoka kuko mu gihe cyashize harohamyemo imodoka y’umupasteri, abarimo bose baburirwa irengero.
Turacyashakisha amakuru yimbitse kuri iyi mpanuka, tukaza kuyabaha mu kanya.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel