Breaking news: None Musenyeri Samuel Mugisha yashubije inkoni y’ubushumba
None kuwa 09/12/2024, ku cyicaro gikuru cy’itorero EAR Shyira, giherereye mu mujyi wa Musanze, habaye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati wa Bishop Mugisha Samuel wari usanzwe ari umuyobozi wa Diyoseze EAR Shyira na Arkiyepiskopi Laurent Mbanda, Umuyobozi w’iri torero mu Rwanda akaba n’Arkiyepiskopi wa Kigali.
Iri hererekanyabubasha rikaba rikozwe nyuma y’icyumweru kimwe Bishop Mugisha yeguye ku mirimo ye, ariko inkuru y’iryo yegura ikaba yarakomeje kugirwa ibanga ndetse n’iri hererekanya rikaba ryabaye mu ibanga rikomeye ku buryo n’abanyamakuru bagerageje gukurikirana amakuru y’iki gikorwa bakaba batahawe uburyo bwo kubikora.
Inkuru irambuye mu nkuru zacu zitaha
Musengimana Emmanuel