Politike

Breaking news: Burera:Umunyamakuru wa Virunga Today ahohotewe azira kuvugira abagenzi

Nk’uko ngo bigaragara mu kirego cyakiriwe na RIB Station ya Gahunga muri iri joro ryo kuwa 19/08/2024, uwitwa Musengimana Emmanuel, akaba n’umunyamakuru wa Virunga Today, ejo ubwo yari avuye guherekeza umuvandimwe witabyimana, yahohotewe n’itsinda ry’abagenzi ryari rishyigikiye umushoferi wishyuzaga amafranga y’ikirenga ku rugendo Musanze-Cyanika.

Nk’uko Virunga Today yabyiriwe n’uwahohotewe, ngo ubwo yinjiraga muri taxis muri centre ya Kidaho, ahagana mu ma saa mbiri y’ijoro zo kuri uyu wa mbere taliki ya 19/08/2024, yabwiye shoferi ikibazo cy’uko nta mafranga ari ku ikarita, undi amusubiza ko yakwishyura igihumbi ku rugendo rusanzwe rwishyuzwa 800. Uyu munyamakuru yamushubije ko ibyo biciro bitemewe kandi ko nk’umunyamakuru, iki kibazo  amaze igihe akiganiraho na Muhizi Umuyobozi wabo, ko ibyiza yakwakira aya 800, yakwanga akabibwira Muhizi. Uyu munyamakuru yahise anahamagarira abandi bagenzi kwanga kwishyura kuri kiriya giciro. Hagati aho itsinda ryari ririmo abagore babiri, baje kwifatanya nyuma n’abandi bagenzi bagera kuri 4, baje kwibasira uyu munyamakuru bamukangisha kumukubita niba akomeje gusaba kugarurirwa amafranga 200, ku noti y’igihumbi yari yishyuye.

Uyu mushoferi aboonye hagiye kuvuka impagaarara mu modoka, yahisemo kugarurira uyu munyamakuru amafranga 200, ariko ikibazo nticyarangira ahubwo hatangira ubushamirane hagati ya rya tsinda na wa munyamakuru, nawe wari ufite abamuri inyuma bishimira ko yabavuganiye, dore kuva ikibazo cyavuka nta wundi mugenzi wongeye kwishyuzwa 1000.

Ubu bushamirane bwagizwemo uruhare n’impande zombi nibwo bwatumye itsinda rya ba bagore, ubwo bageraga kuri arrete ya Gahunga, bwarasabye traffic kubafasha kugera kuri RIB kubera ko ngo hari umugenzi wiyita umunyamakuru wabahohoteteye, akabatuka ibitutsi nyandagazi,akabakubita akanabakomeretsa.

Niko byagenze, abari bafitanye ibibazo bajyanywe kuri RIB ya Gahunga, maze umugenzacyaha atangira akazi ke ko kubaza uko byagenze. Mu mbeho nyinshi, munsi y’ikirunga cya Muhabura, umunyamakuru yategereje hafi amasaha atatu kugira ngo asubize ibibazo by’umugenzacyaha, ibazwa ryarangiye ahagana saa munane, uregwa gutukana, gukubita no gukomeretsa, asabwa kuzagaruka ku munsi ukurikiyeho, yitwaje abatangabuhamya bamushinjura.

Akavuyo mu muhanda aho buri wese yishyiriraho amabwiriza uko yishakiye

Iki kibazo cy’imikorere mibi y’abashoferi batwara coaster mu muhanda wa Musanze-  Cyanika, cyagarutsweho kenshi n’uyu wahohotewe, wakomeje gusaba inzego zibishinzwe kudakomeza kureberera iki kibazo kibangamiye umutekano w’abaturage ari nako kidindiza iterambere ryabo.

Gusa magingo aya birasa naho nta numwe mu bayobozi ushaka kugira icyo agikoraho, bityo aba bashoferi bakaba bakomeje kugaraguza agati aba baturage bakoresha uyu muhanda.

Igitangaje ahubwo, uwo munsi mu gitondo, ubwo uyu munyamakuru yari muri gare ashaka kujya gutabara, abajije uwitwa Hamisi, ngo ushinzwe security kuri izi modoka, ibijyanye n’iyi mikorere mibi ivugwa kuri izi modoka, yashubije ko kuva ubwo nta muntu uzongera gukandagira muri izi modoka adafite ikarita kandi ko ibyo kugaruza amafranga 200 ku noti y’igihumbi bitazongera kubaho.

Ibi uyu mu securite yavuze, bikaba bihabanye cyane n’ibyo ukuriye izi modoka Bwana Muhizi yari yibwiriye uyu munyamakuru, ko bitemewe guca 1000 kandi ko kuba udafite ikarita bitakubuza gutega izi modoka.

Ikinyamakuru Virunga Today mu gihe kigitegereje ko umunyamakuru waco ahabwa ubutabera, kirongera gutabariza aba baturage ngo barenganurwe, kibibutsa kandi ko bafite uburenganzira bwo kugeza ikibazo cyabo mu zindi nzego z’abarenganura, niba abayobozi bagejejweho kenshi iki kibazo bakomeje kuruca bakarumira.

Umwanditsi: Rwandatel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *