Breaking news: Umunyamerika yitambitse umushinga wo kubaka parking mu mujyi wa Musanze
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Virunga Today ni uko umushinga wo kubaka parking y’amakamyo mu mujyi wa Musanze warangije kwitambikwa n’umunyamerika uzwi ku izina rya Matayo akaba nyirikigo cy’amashuri cya VVA giherereye mu murenge wa Muhoza, akagari ka Ruhengeri mu mudugudu wa Muhe, hafi n’Ishuri ry’ubumenyi rya Musanze.
Impungenge za Matayo zatumye asaba ko uyu mushinga waburizwamo, zishingiye ku kuba ahari bushyirwe iyi parking ari hafi y’iki kigo cy’uyu munayamerika, gitanga uburezi bwo mu rwego rwo hejuru muri programme zo muri Amerika, kukibangikanya n’inyubako za parking n’ibindi bijaynye nayo bikaba byari bubangamire bikomeye imirimo ijyanye no gutanga ubumenyi ku banyeshuri. Izi mpungenge zikaba zari zaranagarajwe n’ikinyamakuru Virunga Today ubwo cyagarukaga kwitangizwa ry’umushinga wo kubaka parking y’amakamyo mu mujyi wa Musanze.
Mu nkuru yacyo, ikinyamakuru Virunga Today, mu busesenguzi bwacyo, cyabonaga ko bitumvikana na gato ko imirimo ijyanye n’ibyo gutwara abantu yashyirwa hafi y’ahakogombye gushyirwa igicumbi cy’ubumenyi kuko hafi y’iri shuri, hari andi amashuri yisumbuye ariyo ishuri ry’ubumenyi rya Musanze na Gs Musanze ndetse n’ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri. Hafi aho kandi harimo kubakwa inzu mberambyombi y’itorero ry’abadiventiste ndetse nanone muri ako gace ngo haba hararangije kurambagizwa n’abayisraeli bazahubaka academie ikomeye y’ibijyanye na sport.
Tubababwire ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze cyemejwe mu mwaka wa 2021 cyari cyarashyize iki gice cyakuruye impaka, ahagenewe amashyamba, mu yandi magambo hakaba hari hagenewe ubuhumekero bw’umujyi, benshi bakaba bakomeje kwibaza impamvu akarere gakomeje guhindagura mu kajagari iyi master plan kandi bizwi ko igomba kuzifashishwa mu gihe cy’imyaka 50.
Tubabwire nanone ko Virunga Today yamenye ko ikibazo cya Matayo na VVA kirimo gusuzumwa n’inzego bireba, umwanzuro kuri iki kibazo bikaba byitezwe ko uzamenyekana mu minsi ya vuba.
Virunga Today yari yabonye rugikubita inenge z’uyu mushinga wari ugiye gushyirwa ahagenewe ubuhumekero bw’umjyi wa Musanze
Inkuru bifitanye isano:
Musanze: Hatangiye imirimo yo kubaka Parking y’amakamyo mu mujyi wa Musanze
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel