Politike

Breaking news: Wa mwana warumwe n’imbwa yagaruwe mu bitaro bya Ruhengeri, kuri ubu ameze neza kandi akomeje kwitabwaho n’abaganga b’inzobere bo muri ibi bitaro

Iyi nkuru ni impamo kuko ikinyamakuru Virunga kiyimenye muri iki gitondo cyo kuwa 04/09/2024  kiyikesha Umuyobozi Muuru w’Ibitaro bya Ruhengeri. Mu butumwa bugufi yohereje kuri Virunga Today , Docteur Philbert yagize : “ Ejo umwana yagaruwe mu bitaro ahawe transfert n’iriya Clinic kandi twamwitayeho, arimo koroherwa”. Umuyobozi w’ibitaro yongeyeho ko ibitaro bikomeje gufatanya n’ababyeyi b’uyu mwana hagamijwe kugira ngo uyu mwana avurwe vuba kandi neza hirengagijwe ibyabaye n’ibyavuzwe ku kibazo cy’uyu mwana.

Ibi Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri abitangaje nyuma yaho mu mpera z’icyumweru gishyize ibinyamakuru birimo Karibu Media bitangarije inkuru ibabaje y’umwana w’imyaka 4 warumwe n’mbwa mu mujyi wa Musanze, ababyeyi be bakamwihutana ku bitaro bya Ruhengeri, nyuma yaho gato aba babyeyi bagafata icyemezo cyo kumwimurira kuri Clinic yigenga ikorera mu mujyi wa Musanze. Mu nkuru iteye ubwoba  yanditswe ku munsi ukurikiyeho, Ikinyamakuru Karibu Media cyatangarije abasomyi baco  ko uyu mwana akomeje kurembera muri iyi Clinic nyuma yo guhabwamo igitanda. Ibi rero  bikaba bishobora kuba ari yo  mpamvu iyi Clinic yahisemo kumusubiza ibitaro bya Ruhengeri, ahari ibikoresho ndetse n’abaganga b’inzobere bashobora kwita ku bibazo nk’ibi.

Ikinyamakuru Virunga Today, kirizera ko iki kibazo cy’uyu mwana wariwe n’imbwa ikamukomeretsa ku buryo bukomeye, ari isomo ku baturage ndetse n’inzego z’umutekano, bakagombye gukorera hamwe ngo bashakire umuti ikibazo cy’izi mbwa harimo zimwe zirirwa zizerera hirya no hino murii uyu mujyi, atari ibyo bazibona mu bibazo bikomeye by’ingaruka zakurikira, dore ko nyinshi muri izi mbwa ziba zishobora kwanduza uwo zirumye cyangwa uwo zirigase, indwara y’ibisazi by’imbwa, indwara iterwa n’udukoko twa virus, kugeza ubu itarabonerwa umuti.

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru Virunga Today bwifurije uyu mwana gukira vuba ngo abashe kuzitabira bidatinze amasomo azatangira kuri uyu wa mbere utaha.

Inkuru bifitanye isano

Musanze: Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Ruhengeri burasaba ababigana guhindura imyumvire bari bafite kuri ibi bitaro no kurushaho kumva uburengenzira ndeste n’inshingano zabo igihe baje kwivuza.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *