Politike

Breaking news :Burera-Cyanika: Bimuwe mu nkengero za pariki, bimwa ingurane ku nzu zabo zangijwe none bamaze icyumweru cyose barazwa hanze nyuma yo kwirukanwa mu nzu bakodesherejwe

Amakuru yizewe yageze ku kinyamakuru Virunga Today muri iki gitondo cyo kuwa 24/10/2024, ni ay’uko hari imiryango y’abo bakunze kwita ko basigajwe inyuma n’amateka ubu iri mu kaga ko kutabona aho icumbikirwa none ikaba irimo gusembera hanze. Ni nyuma yaho amazu bari bacumbikwemo bari barakodesherejwe n’akarere bayirukanywemo kubera kutishyurwa ubukode. Iyi miryango ikaba iherereye mu murenge wa Cyanika, akagari ka Nyagahinga, umudugudu wa Kabyimana.

Ayo makuru akomeza yemeza ko imwe muri iyi miryango yari yarubakiwe inzu zo guturamo, hanyuma izo nzu ziza kwangizwa n’imirimo y’ikorwa ry’umuhanda Kidaho-Nyagahinga-Gahunga, bakabarirwa ingurane ariko maginga aya bakaba batarazihabwa mu gihe bagenzi babo barangije kuzihabwa imyaka ibiri ikaba irangiye.
Umunyamakuru wa Virunga Today kuva mu gitondo yagerageje gushaka amakuru kuri iki kibazo yifashishije ubutumwa bugufi ariko yaba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza ndetse na Visi meya ushinzwe ubukungu b’akarere ka Burera yoherereje ubu butumwa kugeza mu masaha ya saa kumi nta numwe wari wakamuhaye amakuru kuri iki kibazo. Umunyamakuru yagerageje no kuvugana n’umukuru w’ mudugudu wa Byimana aba baturage babarizwamo ariko amutsembera ko nta kibazo azi cyabaye kuri aba baturage. Incuro nyinshi umunyamakuru wa Virunga yagerageje kuvugisha abandi bayobozi b’inzego z’ibanze bo muri kariya gace, ariko ntibyamukundira.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Virunga Today ,uwitwa Nyirabahutu Cecile, umwe mu baturage bakuwe mu nkengero za pariki y’ibirunga ukunze kugaragara mu bikorwa by’ubuvugizi kuri iri tsinda, yakibwiye ko aba bakuwe mu nkengero za Pariki bakomeje kubaho mu buzima bubi kandi hari imiryango myinshi yagiye ishingwa ifite mu ntego kuza kubitaho ariko bikarangira yiherewe izindi nshingano zishyira imbere inyungu z’abayiyoboye, kuri ubu barangije kwikuriramo ayabo.
Turacyakurikirana iyi nkuru, amakuru arambuye ntazatinda kubageraho.

Cecile Nyirabahutu na bagenzi biyemeje gushyira ahagaragara ibibazo abimuwe ku nkengero ya pariki y’ibirunga bakomeje guhura nabyo

Umwanditsi:Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *