Politike

Burera: Abaturiye agace k’amakoro barasabwa gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi

Igihe cy’impeshyi turimo, ni igihe kirangwa n’igabanuka rikabije ry’amazi mu miyoboro myinshi igaburira amazi meza ahantu hanyuranye mu gihugu cyacu. Ibi bikaba biterwa n’ubushobozi buke bw’inganda zitunganya amazi dufite ndetse n’ubwiyongere bw’ababa bagomba gukoresha aya mazi, dore ko nta mazi arekwa ku mazu aba akiboneka.

Nu ku bw’ibyo, muri tumwe na tumwe mu duce  tw’igihugu cyacu, muri iki gihe, hatangiye kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi ku buryo nko mu gace k’amakoro y’ibirunga, mu Karere ka Burera, bamwe mu baturage bataka ubuke bw’amazi, amazi abageraho rimwe mu cyumweru, bityo abadashoboye kuzigama amazi,  bagashoka ikiyaga cya Burera cyangwa icya Cyahafi muri Uganda, bisanzwe bizwi ko bifite amazi atari meza, ashobora gukurira indwara zinyuranye abayakoresha.

Umunyamakuru wa Virunga Today yanyarukiye muri kariya gace akurikirana ikibazo cy’ubu buke bw’amazi akora inkuru ikurikira.

Nk’uko uyu munyamakuru yabyiboneye mu kagari ka Kabanyana umudugudu wa Nyakimanga, Umurenge wa Cyanika, hose  ku mavomero agaragaraga muri uyu mudugudu, nta gitonyanga cy’amazi cyahaherukaga, ibyumweru bibiri byari bishyize. Abaturage yasanze kuri uwo mugezi bakaba bari bategereje aya mazi ariko batazi ni ryari ari buze kuboneka kandi bamubwira ko iki kibazo kirushijeho gukomera muri iyi mpeshyi, ko mu mpeshyi zabanjirije iyi, iki kibazo kitigeze kigaragara. Aba baturage kandi babwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko iki kibazo gikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye cyane cyane ku bantu bafite intege nke, bigora kujya kuvoma amazi ku biyaga bya Cyahafi na Burera, igihe habaye ibura ry’amazi.

Akarere ka Burera karacyari kuri 53% mu kugira amazi meza, ibituma habaho isaranganya ry’amazi mu gihe cy’impeshyi

Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya impamvu y’iri bura ry’amazi muri iyi mpeshyi ya 2024, maze yegera inzego zirimo iz’akarere ka Burera, ndetse ni iza Wasac, ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura. Izi nzego zombi zahurije ku kibazo cy’ubuke bw’amazi nka nyirabayazana y’ibura ry’amazi rya hato na hato  ku mavomo yo muu Karere ka Burera. Koko rero, ngo ikigero cy’abafite kugeza ubu amazi meza mu karere kose ka Burera  kiri kuri 53%, ndetse ngo  iki kigero kikaba kimanuka cyane mu gihe cy’impeshyi. Ngo iki kibazo kandi kirushaho kugira ubukana mu gace k’amakoro kuko amazi akoreshwa ava ku ruganda rwa Mutobo ruherereye mu karere ka Musanze, aya mazi akaba agomba gusaranganywa mu mirenge ya Gahunga, Rugarama, Cyanika na Kagogo y’akarere ka Burera, ndetse no mu mirenge y’indi y’akarere ka Musanze.

Izi nzego zikomeza zemeza ko umuti w’ako kanya ( court trme) urimo kuvugutirwa iki kibazo, ari ugukora isaranganya ( delestage) muri utu duce, utu duce tukazajya dusimburana mu guhabwa amazi,  bityo amazi akajya aboneka nibura rimwe mu cyumweru.

Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya impamvu abaturage batamenyeshejwe iby’iri saranganya kugira ngo igihe cyose amazi  yabonetse babe bayazigama mu gihe kirekire gishoboka, maze asubizwa ko inzego z’ibanze zirimo ba mudugudu basabwe kumenyesha abaturage iby’iri saranganywa, ko kuba bidakorwa cyaba ari ikindi kibazo, ko kandi bagiye kongera imbaraga mu kumenyekanisha iby’iri saranganywa hifashishijwe inteko z’abaturage.

Abaturage ntibigeze bamenyeshwa iby’isaranganya, birirwa bategereje batazi umunsi n’isaha amazi azabonekera

Naho ku bijyanye n’umuti mu gihe kirambye, aba bayobozi babwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ko mu rwego rwo kuzamura igipimo cy’abagerwaho n’amazi mu karere ka Burera, ubu hatangiye kubakwa uruganda rw’amazi ahitwa ku Rusumo, ruzatunganya amazi ava mu kiyaga cya Burera. Hari kandi imirimo yo kwagura uruganda rwa Mutobo rusanzwe rutanga amazi akwirakwizwa mu gace k’amakoro, byose bigenze neza mu myaka 2 iri mbere ikibazo cy’amazi muri aka gace kikazaba cyarabaye amateka.

Havutse ikibazo gikomeye  cy’ubumamyi bw’amazi

Ubwo yari mu gace k’amakoro, umunyamakuru wa Virunga Today yabwiwe indi nkuru ibabaje, aho abafite ibigega bibikwamo amazi y’imvura, bahitamo kubyuzuza igihe amazi yabonetse, maze igihe amazi yabuze, bakunama ku batarashoboye kuyazigama, ku buryo uwo munsi ubwo yasuraga aka gace, ijerekani yarimo igurishwa kuri mafranga magana ane. Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today bakaba bemeza ko iyo bigenze gutyo, amazi akabura, maze nayo bazigamye akabashyirana, nta yandi mahitamo baba basigaranye uretse gufatira kijerekani kuri iki giciro kubera ko bibagora kujya kuvoma kuri bya biyaga twavuze.

Abajijwe iki kibazo, umuyobozi w’ishami rya Wasac mu karere ka Burera, yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ko bigoye gutahura abakora ibi bikorwa byo gushaka indonke mu baturage, ko ariko baramutse bamenyekanye, bakurikiranwa nk’uko bisanzwe bigenda ku bazamura bikabije ibiciro by’ibindi bintu nkenerwa ku baturage.  Aha ariko yavuze ko afite icyizere ko igihe aba batuarge bazaba bamenyeshejwe gahunda y’isaranganya, bazajya bashobora kuzigama amazi bazakenera mu gihe cy’icyumweru.

 Delestage yakorwa ariko nanone hakazirikanwa ku isezerano Umukuru w’Igihugu yahaye abaturiye umupaka

Bamwe mu baturage nanone baganiriye na Virunga Today baturiye umupaka wa Uganda , bayitangarije ko badateze kwibagirwa ineza bagiriwe n’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame, ubwo by’umwihariko yabagezagaho ibikorwa remezo birimo amavuriro, amashuri ndetse n’amazi meza, hagamijwe kubarinda kujya gushaka izi servise mu gihugu cya Uganda. Bakomeje bemeza ko kugeza ubu ibyo kujya gushaka izi servise mu gihugu cy’abaturanyi byabaye nk’amateka kandi ko ku bijyanye n’aya mazi, bizera ko inzego zibishinzwe zizakora uko bishoboye kugira ngo ibyo kujya gushaka amazi muri Uganda kandi nayo y’ibirohwa bicike burundu.

Hari hashyize igihe abaturage batambuka umupaka bajya kuvoma amazi y’ibirohwa mu kiyaga cya Cyahafi/Uganda

Iby’iri sezerano kandi bikaba byaragarutsweho mu kiganiro umunyamakuru wa Virunga Today yagiranye n’umukozi mukuru wa Wasac i Kigali wamusezeranije ko agiye gukukiranira hafi iki kibazo, iri saranganya rigatunganywa k’uburyo bunogeye abaturage.

Ikinyamakuru Virunga Today kikaba gisanga ko iri saranganya ririmo gukorwa  ryazita kuri iri sezerano, maze aba baturage baturiye umupaka wa Uganda, bakaba bagenerwa nibura iminsi ibiri mu cyumweru, ibyatuma bazigama amazi ahagije, ntibongere kujya gusabiriza amazi mu gihugu cya Uganda.

Umwanditsi : MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *