Politike

Burera-Affaire Kamashara: Mayor yakwepye ikibazo cya mukecuru, abajyanama be mu by’amategeko bakomeza kumuyobya mu bijyanye n’amategeko

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 17/09/2024, mu kagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika, akarere ka Burera, ku gasantere ka Sirwa hateraniye inama isanzwe y’Inteko y’abaturage, ku bw’umwihariko iyi nama iza kwitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera Madame Mukamana Solina. Wabaye umwanya rero kuri Mayor wari uherekejwe n’abajyanama be mu bijyanye n’amategeko,  wo kumva ibibazo bikomeje kubangamira imyoborere myiza muri aka gace, bibanda cyane cyane ku makimbirane y’ubwoko bwose akomeje kurangwa mu miryango imwe n’imwe, amakimbirane yiganjemo ashingiye ku mitungo.

Birumvikana abari bitabiriye inama, bahawe akanya maze bageza kuri mayor n’abari bamuherekeje ibibazo byabo, benshi muri bo bakaba bagaragarije mayor akarengane bakorewe banamusaba kubafasha kubona ubutabera. Ni muri urwo rwego umukecuru Kamasharara Costasie, nawe yahawe ijambo ageza kuri Mayor ikibazo cye. Uyu mukecuru, akaba ari urya  wo mu karere ka Burera, wakomeje kumvikana amu itangazamakuru agaragaza akarengane yakorewe, ubutaka bwe bugafatirwa magingo aya akaba ataramenya uwabikoze n’icyo yabikoreye.

Abajyanama ba Mayor, bifashishije itegeko rishya rigenga umuryango bumvisha mayor ko ikibazo cya Mukecuru kidafite  ishingiro.

Adategwa kandi yiyizeye bigaragaza nanone ukuri kw’ibyo avuga, uyu mukecuru yasobanuriye Mayor ko yakorewe akarengane n’urubyaro rwe, rwabanje kumuburabuza rukamwimurira za Kigali na za Musanze, bikarangira ananiwe urwo ruhungo agahitamo kwigarukira ku isambu ye, hanyuma nabyo bikarangira  ku buryo burimo amayeri menshi, n’isambu ye yamufashaga mu mibereho ye, ayambuwe n’abo akeka ko ari bahungu be bafite imyanya ikomeye mu karere. Uyu mukecuru yongeyeho ko ntaho atakubitiye asaba ko yasubizwa uburenganzira bwe ariko kugeza magingo ye bitarashoboka,  kandi we azi ko nta nzitizi cyangwa ikindi kibazo afite mu butabera cyatuma yamburwa uburenganzira yemererwa n’amategeko.

Mu kumusubiza iki kibazo, Mayor  yamubwiye ko nta kuntu ibyo byaba byarakozwe nta mpamvu. Uyu nta bindi bisobanuro bindi yatanze kuri izo mpamvu, yenda ngo abe yanasubiza ikibazo cya mukecuru cyo kumenya uwakoze iki gikorwa, impamvu yabikoze n’itegeko yaba yaragendeyeho ngo amukure mubye kandi akiriho.

Mayor n’abajyanama be ariko baje gukomoza ku makimbirane yaba ari muri uyu muryango ngo yaba yaratumye ubu butaka bushyirwaho code n’abo mayor nanone atagaragaraje , bityo hakomeza kuba urujijo kuri iki kibazo kuko  Mayor ntiyashatse kuvuga ku buryo butaziguye abari inyuma y’iki gikorwa.

Rwagati muri izi mpaka ariko, ba bajyanama barimo MAJ w’akarere  baje gukomoza ku itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango, maze atangariza abari aho,  ko ni biba ngombwa hakazakoreshwa iri tegeko ngo hakemurwe iki kibazo. Koko rero mu ngingo  ya 377 y’iri tegeko niho bemeza ko,  ku basezeranye ku buryo bw’ivangamutungo rusange,uwapfakaye adashobora kwikuraho umutungo ngo arenze ½ cy’umutungo wose, ku nyungu z’abazungura. Iyi ngingo uyu MAJ yitwaza ikaba itasobanura na gato ikibazo cya Mukecuru cyo kumenya uwamwatse uburenganzira ku butaka bwe, n’impamvu yabikoze.

Ibi uyu munyamategeko nyamara  yabivuze nawe azi amahame asanzwe akoreshwa mu manza, ko umucamanza aca urubanza ku cyasabwe cyose kandi kuri icyo cyonyine ( ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi). Nubwo hano nta rukiko rwari rwateranye ariko nanone, gutandukira k’uyu munyamategeko , akazana n’amarangamutima ku kibazo cyumvikana, bigaragaza kubogama cyangwa kudasobanukirwa n’iby’ingenzi biba bikubiye mu mategeko igihugu kigenderaho.

Ibyo kwisunga iri tegeko, ninabyo byafatiweho umwanzuro yuko akarere kazongera kohereza aba banyamategeko hari n’umuryango wose kugira ngo barebe niba rirya tegeko ryakwifashishwa ngo hakemurwe ikibazo cy’izungura, ikibazo kitigeze gikomozwaho n’uyu mukecuru.

Mayor n’abajyanama mu nzira zo gushora  akarere ka Burera mu manza

Amakuru Virunga Today ikesha abegereye umuryango wa Mukecuru Kamashara Costasie  aremeza ko uyu mukecuru asa nuwamaze gukurayo amaso ku butabera yahabwa n’akarere ka Burera, akaba ahubwo yiteguye kwitabaza ubutabera muri iki kibazo, kugira ngo bumubarize ubuyobozi bw’Akarere impamvu bwamwambuye uburenganzira yemererwa n’amategeko. Uyu mukecuru ngo akaba kuri ubu amaze kubona ibimenyetso bihagije azereka urukiko, ahereye ku byavugiwe muri iyi nama, bizereka abacamanza ko aka karengane yakorewe kari ku mutwe w’akarere ka Musanze, ku isonga hari Umuyobozi w’ako Madame Mukamana Solina.

Ibi kandi birashoboka kuko si ubwa mbere urwego rw’akarere rwaba ruhamagajwe mu rubanza, mu bihe binyuranye hakaba haragiye humvikana imanza zarezwemo uturere harimo n’izo imyanzuro yazo yagiye yemeza agutsindwa kw’akarere, bityo kagafatirwa ibihano mu izina ry’Umuyobozi wako. Tubabwire ariko ko kubera abakozi bayo bakomeje kuyishora mu manza, bikarangira itsinzwe, Leta kuri ubu yabafatiye ingamba iki kibazo, kuri ubu umukozi wese bigaragara  ko yishoye muri ibi bikorwa akaba asigaye abiryozwa.

Abakurikiranira hafi kandi ibibera muri kariya gace, bemeza ko uyu mukecuru akomoka mu muryango uzwi kuba utihangira na gato akarengane, umuryango bahaye akazina k’abayisraheri. Ngo mu bihe byashyize ndetse no muri iki gihe, abagize uyu muryango bakaba baragaragaye mu manza z’urudaca baharanira uburenganzira bwabo. Ibi ninabyo baheraho  bemeza ko uyu mukecuru ugeze mu myaka ya 80, atazuyaza kujyana Solina na bagenzi be mu nkiko agamije kubona ubutabera, cyane ko uru rubanza rwe, ukoze ubusesenguzi, usanga ari uruca bana.

Inkuru bifitanye isano:

Burera: Hamenyekanye uwarenze ku Itegeko Nshinga n’andi mategeko igihugu kigenderaho agatambamira ubutaka bw’umukecuru Kamashara

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *