Politike

Burera: Babangamiwe bikomeye n’udusimba twibasira igihingwa cy’ibishyimbo tukabangamira n’umudendezo wabo.

Mu mirenge ya Cyanika na Rugarama iherereye mu gace k’amakoro y’ibirunga mu karere ka Burera, haravugwa udusimba tumaze igihe kirenga imyaka 2 twibasira ibihingwa birimo ibishyimbo ku buryo kuri ubu hari abahagaritse guhinga iki gihingwa kubera kurumbya buri gihe.

Utu dusimba duto cyane munsi y’umubu, tugaragara mu ibara ry’umweru kandi bisa nkaho nta maraso tugira cyangwa andi matembabuzi ku buryo iyo ugafashe ugashaka kugakanda gahita gahinduka ivu.
Nk’uko twabutangarijwe n’abaturage bo muri kariya gace, ngo utu dusimba turaguruka tugakwira hose ariko tukaba duhitamo kwirunda ku mababi y’ibihingwa birimo ibishyimbo,ibidodoki , ibirayi, ibinyomoro n’ibindi…

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Dufite ikibazo cy’utu dusimba tuzira igihe dushakiye mu mwaka, tukangiza amababi y’imyaka inyuranye harimo ibishyimbo, ibirayi, ibidodoki n’ibinyomoro, ariko tukaba twibasira cyane ibishyimbo kuko iyo tugeze mu mirima, nta muteja uboneka ku bishyimbo, igituma nta musaruro na mba uboneka”.
Uyu mururage yongeyeho, ko kubera utu dusimba bisa naho nta maraso tugira, imiti yose bagerageje gutera baturwanya harimo uwitwa roketi, ntacyo yagiye itanga kuko utu dusimba tudakangwa n’iyi miti ndetse muri icyo gihe tugakomeza no kororoka bisanzwe.
Undi muturage we yabwiye Virunga Today ko yahisemo guhagarika ubuhinzi bw’ibishyimbo kubera utu dusimba, ibi bikazagira ingaruka zikomeye ku mibereho ye niyumuryango we kubera amafunguro yabo ya buri munsi atajya aburamo ibishyimbo. Yagize ati:” Twahisemo gushaka indi myaka yo guhinga nubwo ubusanzwe iki gihembwe twibandaga ku buhinzi bw’ibishyimbo kubera utu dusimba dukomeje kutubuza umusaruro w’ibishyimbo kuko n’imiti dutera ntacyo itanga ku bijyanye no kuturwanya, ibi bikazadukururira ibibazo bikomeye kuko bizasaba ko tujya kubihaha ku isoko kandi twari dusanzwe tubyiyezereza, tukabyihazaho cyane ko ibishyimbo ari ikiribwa cy’ingenzi mu mafunguro yacu.”

Uretse ibi byo kwangiza iyi myaka, aba baturage kandi babwiye Virunga Today ko utu dukoko tubabangamira bikomeye mu mirimo yabo ya buri munsi kuko usanga twuzuriranye ku myambaro yabo cyane ku myambaro ifite ibara ry’umuhondo ndetse ukanadusanga no ku bice byose by’umubiri cyane cyane mu maso, aho tubangamira bikomye kurebesha amaso ndetse tukaba dushobora no kwivanga mu biribwa no mu binyobwa.

Minagri ivuga ko iki kibazo ikizi kandi ko irimo kukivugutira umuti.
Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya niba ubuyobozi bw’akarere ka Burera hari amakuru bufite ku bibazo byakuruwe n’utu dusimba n’icyaba kirimo gukorwa ngo bibonerwe umuti maze bwoherereza message Visi meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Burera, ariko nk’uko asanzwe abigenza, ntiyasubiza ibi bibazo, bisa naho yarimo ahima uyu munyamakuru kandi nyamara yari yatakambiwe n’abaturage afite mu nshingano gukemurira ibibazo byo mu rwego rw’ubukungu bahura nabyo harimo n’iki cy’utu dusimba cyaciye burundu aba baturage ku buhinzi bw’ibishyimbo.

Ibi ariko ntibyaciye intege uyu munyamakuru , kuko ku murongo wa telephone yaganiriye na Gronome Rumonge umukozi muri RAB ishami rya Musanze wita ku gihingwa cy’ibishyimbo, amutangariza byinshi kuri iki kibazo.

Ku kibazo cyo kumenya niba muri RAB baramenye iby’iki kibazo, Rumonge yashubije ko iki kibazo bakizi kandi ko abashakashatsi b’iki kigo bita ku dukoko twangiza imyaka, batangiye gukora ubushakashatsi ku miti yo kwica utu dukoko kuko imiti yari isanzwe ikoreshwa harimo iyitwa roketi itakibasha guhangana n’utu dukoko.
Ku kibazo cyo kumenya inkomoko y’utu dukoko Agronome yashubije ko mu gihe cyashyize bagiye bahura n’iki kibazo, udukoko tuva mu bihugu bidukikije aribyo Uganda na Congo tukaza mu Rwanda tukibasira ibihingwa bimwe na bimwe ariko bikarangira abashakashatsi babonye imiti yo guhangana natwo.
Naho ku kibazo cyo kumenya icyizere yaha abahinzi bamutumye, yashubije ko yizera ko igisuibizo kizaboneka vuba ko bityo ko abaturage basabwa gutegereza kuko RAB iticaye irimo gushakisha umuti kuri iki kibazo kibangamiye bikomeye ubuhinzi bw’ibishyimbo.
Ibishyimbo ni ikiribwa kigira uruhare rukomeye ma mafunguro y’abanyarwanda kuko bikize kuri proteine ku binyamafufu ndetse kuri vitamines ziganjemo izo mu itsinda B. Kubera akamaro kabyo mu mafunguro yabo, abanyarwanda bakunze kubyita inyama z’abanyarwanda.

Visi Meya yibwiye ko ahimye umunyamakuru igihe yanze gusubiza ikibazo umunyamakuru yari yatumwe n’abaturage afite mu nshingano.
Ibishyimbo bigira intungamubiri zinyuranye harimp proteyine, glucides  na vitamines zo mu itsinda rya B

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *