Burera : Batahana intica ntikize nyuma yo gushora atabarika mu bikorwa byo kwishyuza indishyi ku myaka yabo yangijwe n’inyamaswa zo muri Pariki
Abaturiye inkengero za Pariki y’ibirunga bavuga ko bakomeje guhombywa n’inyamaswa zambukiranya Pariki zikaza kona imyaka inyuranye baba barahinze mu mirima yegereye iyi Pariki. Aba baturage bakaba banemeza ko uburyo Leta yabashyiriyeho ngo bishyurwe indishyi ku myaka yabo iba yangijwe n’izi nyamaswa busa naho nabwo bubatera ibihombo kubera inzira basabwa kunyuramo bishyuza, inzira basabwamo gutanga akantu ngo bahabwe services. Aya mananiza bashyirwaho akaba ariyo benshi kuri ubu atuma bahitamo kutirirwa bakurikirana indishyi mu kigega cyihariye cy’ingoboka ( SGF).
Ibihombo bikomeye baterwa n’inyamaswa zirenga imbi za pariki zikaza kubonera
Aba baturage bo mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanka baganiriye n’ikinyamakuru Virunga Today bayibwiye ko nubwo bagerageza kwirwanaho bahangana n’inyamaswa zambuka pariki zikaza kobonera imyaka, ngo kuri ubu inyamaswa ziganjemo imbogo zikomeje kubangamira ibikorwa byabo by’ubuhinzi bakorera mu masambu yabo yegereye pariki , kubera ko urebye buri mugoroba izi nyamaswa zigabiza iyi myaka zikayonona bikabije, bikarangira ntacyo basaruye.
Aba baturage bagira bati: “ Twirwanaho tugakora amarondo, tukavuza amajrekani, ariko ni nkaho ntacyo bitanga kuko izi mbogo zikomeza kwambukiranya iyi pariki zikangiza imyaka irimo ibirayi, ingano n’amasaka, ndetse n’ibitunguru, ku buryo benshi mubo zigerera mu murima ntacyo basarura na mba, bagataha uko bahinze”.
Aba baturage bahaye amakuru Virunga Today, bongeyeho ko ibihingwa imbogo zikunzee kwibasira ari ibirayi, kuko uretse kubivuyanga no kubirisha, ngo izi nyamaswa zikura n’ibirayi bigeze igihe cyo gusarurwa, zikabirya, umurima zikaweza. Bongeyeho nanone ko igihingwa cy’ingano kiri mu bihingwa biryohera cyane imbogo ku buryo ngo umurima w’ingano zigezemo, ni nkaho zirandura n’imizi yazo.
Aba bahaye amakuru Virunga Today babajijwe iby’uruzitiro rwashyizweho ngo rukumire izi nyamaswa, bashubije ko kubera imiterere y’uru ruzitiro , byohera inyamaswa kururenga zikagera mu myaka ku buryo bworoshye kandi ngo kuri ubu izi nyamaswa zarushijeho kwiyongera mu bwinshi kubera ingamba zo kuzikumira zafashwe n’abaturanyi bo mu gihugu cy’abaturanyi ba Uganda.
Bagize bati : “Byorohera inyamaswa gusimbuka uru ruziitiro rw’amabuye rwashyizwe kuri iyi pariki kubera imiterere yarwo, kandi ikigaragara nuko izi nyamaswa zarushijeho kwiyongera mu bwinshi kubera ko hano mu baturayi ba Bufumbira, Pariki barangije kuyizengurutsa urukura rukomeye ku buryo nta nyamaswa yabona aho imenera ngo ijye kona imyaka y’abaturage, bityo iziganjemo izi mbogo zigahitamo kwihindira mu Rwanda aho zigera mu mirima y’abaturage ku buryo bworoshye”
Babajijwe impamvu izi nyamaswa zihitamo kuza kona imyaka y’abaturage kandi mu ishyamba hari urwuri rwazo rugari, aba baturage bashubije ko uko ishyamba rimeze ubu, ubwatsi butoshye buboneka hejuru nko mu bushorishri bw’ibiti, bityo bikaba bigora inyamaswa nyinshi kubugeraho, byongeye kandi ngo izi nyamaswa zikundira ubwatsi butoshye bw’iyi myaka kurusha ibyatsi by’ishyamba.
Kuva kuri Mugudu kugera ku muntu wavuye i Kigali bagenerwa akantu n’uwishyuza mu kigega cyihariye cy’ingoboka
Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya n’ibijyanye n’indishyi zigenerwa abangirijwe ibyabo n’inyamaswa zivuye muri Pariki, indishyi zitangwa n’ikigega cyihariye cy’ingoboka ( Special Guarantee fund), niba bashima imikorere yacyo.
Aba bashubije ko iki kigega bakizi kandi ko abaciyambaje kibagoboka, kikaba ndetse gitanga n’akayabo ku bafite imyaka yabo y’ibitunguru iba yangijwe n’inyamaswa ko ariko inzira banyuramo bishyuza zibagora kandi buri gihe bakaba basabwa gutanga akantu kugira ngo basinyirwe ku mpapuro zuzuzwa bishyuza ku buryo kenshi hari abahitamo kutirirwa bajya mu byo kwishyuza dore ko hari ighe baba babarirwa natagera ku biumbi ijana.
Bagize bati : “ Ni ibintu bitugora urebye inzira zose tunyuramo twishyuza bigasaba gutegereza igihe kinini, kandi ntaho usinyishya utabateye kantu, kuva kuri mugudu, hakaza gronome w’umurenge n’umukozi wa RDB ndetse ukagera no ku mukozi wavuye i Kigali.”
Umunyamakuru yashatse kumenya ingano y’akabahashya baba bagenera aba baba bakeneyeho amasinya, bamusubiza ko biterwa n’ingano y’ubwone ariko ko aya mafranga atajya munsi y’ibihumbi bitanu uko ubu bwone bwaba bungana kose.
Barangije kwiyakira
Umunyamakuru yabajije aba baturage uko babona ibibazo byabo byakemurwa, bamugaragariza ko bisa naho nabo ntacyo babona cyakorwa ngo hakemurwe iki kibazo cy’izi nyamaswa kubera ko umubare w’izi nyamaswa wiganjemo imbogo udasiba kwiyongera kandi bakaba babona ukurikije politi y’igihugu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo itatuma izi nyamaswa zigabanywa. Bongeyeho ko bisa naho barangije kwiyakira kubera ko n’uwashaka kugurisha ubu butaka, yifuza kubwikuraho bitamworohera kubera ikibazo cy’izi nyamaswa zonona ibihinzwe kuri ubu butaka cyamazze kuba kimenyabose, akaba ntawatinyuka gutanga amafranga ye ango aragura ubu butaka. Aba baturage basanga ariko ko ahari, mu gihe kizaza ubuyobozi bw’igihugu bwazashobora kuzitira ku buryo bukomeye izi nyamaswa ngo zidakomeza kwangiriza abaturage, imyaka yakagombye gutuma bihaza mu biribwa cyangwa ikabafasha mu iterambere ryabo mu by’ubukungu.
Virunga Today yo ibona ari ibintu bibabaje kubona harakomeje kuvugwa ingamba zo guhangana na ruswa ariko inzigo z’ibanze zo muri kariya gace zirimo n’akarere zikaba ntacyo zigeze zikora kuri ibi bikorwa bya ruswa byimakajwe muri kariya gace, ibikorwa bisa naho byarangije kuba umuco.
Umuntu ntiyabura kwibaza kandi icyo urwego rushinzwe kurwanya ruswa rwaba rukora mu gihe hari ahantu nk’aha byoroshye gukeka ruswa nyamara uru rwego ntirube rwahatera imboni ngo rushyireho uburyo bwo gukurikirane imirimo ijyanye no kwishyura indishyi, nubwo bitakorwa buri gihe.
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel