Politike

Burera: Abahinzi b’ibirayi ntibahiriwe n’imbuto y’ibirayi y’amagendu ikomoka mu gihugu cya Kenya

Abahinzi b’ibirayi bo mu mirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika, imirenge isanzwe izwiho kweza ibirayi byinshi bikagemurwa hirya no hino mu gihugu, barataka igihombo batewe no guhinga imbuto yitwa umubeno, iri zina rikaba rikomoka ku muturage usanzwe ari umuhinzi w’ibirayi wazanye iyi mbuto ayivanye mu gihugu cya Kenya, akayikwirakwiza muri kariya gace, bivuze ko itari mu mbuto RAB ( ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi) isanzwe yamamaza.

Abahinzi baganiriye na Virunga Today bayibwiye ko bitabiriye iyi mbuto kubera ibyiza byayo babwirwaga ariko biza kurangira nta musaruro ibahaye kubera ibihe by’izuba byarimbanije bakimara gushyira imbuto mu butaka.
Umwe muri aba bahinzi wo mu murenge wa Cyanika utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati;
” Twitabiriye guhinga iyi mbuto kubera ko batubwiye ko yera vuba, bityo igashobora kudutabara vuba, tugashobora no gusarura kenshi mu bihembwe by’umwaka, ariko none duhuye n’igihombo, umusaruro ubaye uwa ntawo kubera uruzuba rwavuye kuva twatera imbuto.”

Uyu muhinzi yongeyeho ko icyo gihombo ari ikinimi kuko nk’aho yakuraga ibiro 500 by’ibirayi ubu nta na 50 yasaruye, byose ngo bikaba byaratewe n’iyi mbuto ishobora kuba itihanganira ibihe by’izuba.

Ku kibazo cyo kumenya niba batarahubutse igihe bahitagamo gutera imbuto itizewe kandi itari mu mbuto zisanzwe zizwi na RAB, aba baturage basubije umunyamakuru ko uretse aya makuru bahawe yari yizewe ko imbuto yera vuba, ngo aba bahinzi basanzwe bafite ikibazo cyo kubona imbuto nziza ya Kinigi kubera ko ihenze kandi bakaba badashobora kuyituburira nk’uko bimeze ku mubeno.

Umwe muri bo yagize ati: ” Imbuto ya Kinigi isigaye ibona umugabo igasiba undi kuko ikilo _cyayo kigera ku 1200 mu gihe cy’ihinga, amafranga muhinzi usanzwe adashobora kwigondera, naho iyi mubeno kuri ubu wayibona kuri 400, ikindi kandi bitandukanye na Kinigi, aho imbuto iboneka gusa ku batubuzi, kuri Mubeno ho umuhinzi ashobora kwifashisha imbuto yasaruye, akayibika akazakuramo iyo gutera imeze neza.”

Naho ku kibazo cyo kumenya umusaruro waba utangwa n’imbuto ya Mubeno, aba bahinzi bemeza ko uyu musaruro ari muto ugereranije nutangwa n’imbuto ya Kinigi cyane ko ubu bwoko bugira ibirayi bitaremereye ( ireme rito), ko ari ko nanone ku mpamvu zavuzwe haruguru bahitamo guhinga iyi mbuto y’ibirayi itari isanzwe imenyerewe muri aka gace.

Ibibazo uruhuri ku bahinzi bakorera ubuhinzi ku butaka bw’amakoro.

Abahinzi bo muri iyi mirenge bahuye n’iki kibazo cyo kurumbya mu buhinzi bw’ibirayi na nyuma y’ibindi bibazo bamaze iminsi bahura nabyo mu mwuga wabo w’ubuhinzi usanzwe utuma babona ibibatunga bakanasagurira amasoko.

Koko rero byose byatangiye mu myaka nk’itatu ishize, ubwo muri aka gace hadukaga udusimba bita whites flies twibasira bikomeye igihingwa cy’ibishyimbo, icyatumye abatari bake ( niba atari bose) bazibukira ubu buhinzi kubera ibura rya burindu ry’umusaruro kuri iki gihingwa, ibi bikazagira ingaruka zokomeye ku buzima bw’abaturiye kariya gace bari basanzwe bakomora intungamubiri zo mu bwoko bwa proteyine muri iki gihingwa cy’ibishyimbo.

Iki kibazo cy’icika ry’igihingwa cy’ibishyimbo cyakurikiwe n’icyakuruwe n’ubushiishozi buke ku baturage, bahisemo guharira igice kinini cy’ubutaka bwabo ubuhinzi bw’ibitunguru bizera kuzungukira muri ubu buhinzi bw’ibitunguru, ibitunguru byari byabonye isoko ryiza mu bihembwe byashize bikarangira iri soko ritabonetse muri iki gihembwe turimo, abahinzi bakahabakurira ibihombo bikomeye. Ibi bikazaganisha ku kibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri aka gace nanone, kuko benshi mu baturage bizeraga kuzahaha ibiribwa birimo ibishyimbo bifashishije amafranga bari bazakure mu bitumguru.

Sibyo gusa kuko nk’uko umunyamakuru wa Virunga Today yabyiboneye ubwo yari muri kariya gace,n’indi myaka irimo ibinyomoro n’amasaka itameze neza, bikaba bigaragara ko bisa naho benshi mu bahinzi bisubiriye muri bwa buhinzi bwa gakondo.

Umwe mu baturage bo mu mukagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko nyirabayazana w’ibibazo bakomeje guhura nabyo ari uko bakomeje gutereranywa n’abitwa ko ari impuguke mu buhinzi, bashinzwe kubitaho kandi ko bikomeje gutyo hazavuka ibibazo bikomeye byo kubona ibyo kurya bihagije.

Yagize ati: ” Abahinzi twaratereranywe kugeza naho utu dusimba tuduciye ku gihingwa cy’ibishyimbo none n’ibirayi twahinze bamwe babihombeyemo kubera iyi mbuto y’ibirayi itizewe ishobora kuba itaberanye n’ubu butaka bwacu, kuri ubu urabona ko nko muri aka gace kacu, imyaka yaranze kandi buri wese asigaye yihitiramo ibyo ahinga adategereje inama z’abatekinisiye, akaba ariyo mpamvu ubona hamwe barahinze ibinyomoro, abandi inyanya, ahandi amasaka, ariko iyi myaka yose urabona ko ntayo wakwitegaho umusaruro mwiza, twabuze rwose impunguke mu buhinzi zatugira inama muri ubu buhinzi bwacu”.

Tubabwire ko RAB idasiba gutangaza imbuto nshya z’ibirayi zavumbuwe ziberanye n’uduce tunyuranye tweramo ibirayi mu gihugu cyacu; Byongeye kandi hirya no hino mu gihugu hakaba hari abahinzi bahawe impushya zo gutubura izi mbuto ngo haboneke izihagije ku bahinzi, nyamara benshi mu bahinzi b’ibirayi bakaba bakomeje guhitamo guhinga imbuto zitizewe zivanwa mu bihugu biduikikije, bitwaje ko imbuto z’aba batubuzi zihenze kandi ko zibona umugabo zigasiba undi kubera ubuke bwazo.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *