Burera-Cyanika: Abarimo umwarimu muri Kaminuza ya UR, Titulaire w’Ikigo nderabuzima n’Umukozi w’ibitaro bya Butaro mu bikorwa by’urukozasoni byo kujujubya umubyeyi wabo ugeze mu zabukuru no kumucuza utwe.
Ikinyamakuru Virunga Today gikomeje kwakira ibyifuzo by’abantu benshi bayisaba kuyikorera ubuvugizi ndetse no kubafasha kubona abunganizi mu bibazo by’akarengane bakomeje kugirirwa. Uheruka ni umudame wo mu karere ka Burera, umurenge wa Cyanika, akagari ka Kagitega witwa Nduwayezu wasabye ubwanditsi bwa Virunga Today kumukorera ubuvugizi ku karengane we n’umubyeyi we bakomeje gukorerwa n’abavandimwe babo ku mpamvu nanubu zitumvikana.
Mu nkuru ndende uyu Nduwayezu yavuye imuzi amavu n’amavuko y’iki kibazo cyabaye agatereranzamba kugeza ubu kikaba kitarabonerwa umuti n’inzego zitabajwe ngo zunge aba bavandimwe.
Mu bikorwa byakwitwa iby’urukozasoni, byakorewe uyu mukecuru w’imyaka 80 n’abakagombye kumwitaho, harimo kumujujubya bigatuma ahora ahindura amacumbi ndetse no gutambamira binyuranije n’amategeko imitungo ye igizwe n’imirima 4 imwanditseho . Hakaba hibazwa rero uwaba yaragiye mu kigo cy’ubutaka, akagwatira ubu butaka kandi nta kibazo na kimwe kizwi uyu mukecuru afite mu butabera.
Nk’uko twabibwiwe n’umukozi ukora mu karere uzi neza ibibazo bireba imicungire y’ubutaka, ngo hemerwa igwatira ry’ubutaka:
1. Iyo hari umwanzuro w’urukiko wabitegetse uko, umuhesha wi’nkiko akurikije inzira zose zisabwa akaba ashobora gufatira ubutaka, igihe cyose hatishyuwe ibyo asabwa akaba yabuteza cyamunara
2. Igihe hatangijwe imanza ku mpande ebyiri, uruhande rumwe rukaba rwasaba ko umutungo w’urundi waba ufatiriwe kugira ngo uzatangweho indishyi igihe cyose rwaba rutsinzwe muri urwo rubanza.
3. Komisiyo yashyizweho n’akarere ngo ikemure amakimbirane nayo ibiherewe uburenganzira na mayor w’akarere ishobora gufatira ubutaka buri mu makimbirane
4. Inama y’umuryango nayo, ishobora guterana, yasanga umwe muri bo ushinzwe gucunga umutungo awucunga nabi, igasaba urukiko ko yakwamburwa ubu burenganzira.
Nk’uko yabisobanuriwe n’uyu Nduwayezu, ndetse bikaza kwemezwa n’umuwe mu bagize umuryango wa Nduwayezu, ngo ibi byavuzwe haruguru byose ntibyigeze bikorwa ngo bibe byatuma ubutaka bw’umubyeyi we bufatirwa.
Ikinyamakuru Virunga Today cyakomeje iperereza maze gitangarizwa na bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri uyu muryango, ko iki kibazo cyabazwa abakozi bo muri One Stop Center ya Burera kuko ntahandi iri kosa ryaba ryarakorewe urtese muri ibi biro
Ikinyamakuru Virunga Today kiracyakurikirana iki kibazo ngo hamenyekane umukozi waba waratinyutse gukora aya makosa akomeye yafatwa nk’icyaha cy’inyandiko mpimbano.
Tubabwire ko ingingo ya ya 34 n’iya 35 y’Itegeko nshinga rya Repubulika y’U Rwanda ku bijyanye n’uburenganzira ku mutungo bwite ndetse n’uburenganzira ku mutungo bwite w’ubutaka, havugwamo ko kizira kikaziririzwa kuvogera umutungo bwite w’umuntu keretse hari ukundi amategeko abiteganya.
Umwanditsi:MUSEMMA