Politike

Burera-Cyanika : Abunzi bo muri komite y’abunzi bo mu kagari ka Nyagahinga ( Cyanika) baracyakeneye amahugurwa ngo bashobore gutunganya neza inshingano zabo.

Mu mwaka wa 2004, mu Rwanda hashyizweho Komite z’abunzi zihabwa inshingano zo kunga abantu ku bibazo biri mu bubasha bwazo maze zitangirira mu rwego rw’akagari. Mu mwaka wa 2010, hashyizweho komite z’abunzi ku rwego rw’ubujurire maze zigira ifasi mu murenge. Kugeza magingo aya uru rwego rukaba rukomeje gufatanya n’izindi nzego z’ubutabera mu gihugu cyacu rukemura ibibazo bitagira ingano,bijyanye n’imbonezamubano biba biri hagati y’abarwiyambaza.

Benshi mu baturage baganariye n’ikinyamakuru Virunga Today bakigaragarije ko muri rusange bishimira umurimo ukorwa na komite z’abunzi kuko zibakemurira ibibazo batagombye gusiragira mu nkiko kandi ibi bigakorwa nta kindi kiguzi umuturage asabwa.

Nk’uko bivugwa mu ngingo ya 6 y’itegeko no 37/2016 ryo kuwa  08/09/2016 rigena imitunganyirize , ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’abunzi, abagize izi komite:  abunzi, batoranywa hakurikijwe ubushobozi bafite bwo kunga. Byongeye kandi mu rwego rwo gufasha abagize komite z’abunzi kumenya ibijyanye n’amategeko, abunzi bagenerwa amahugurwa anyuranye abafasha kumenya imikorere y’ubutabera mu Rwanda, igituma bashobora guca imanza zirimo umuco zitanyuranya n’amategeko igihugu kigenderaho

Gusa ngo nta mwiza wabuze inenge, Ikinyamakuru Virunga Today kimaze iminsi kibona imwe mu mikorere y’abunzi isa n’inyuranije n’itegeko ryavuzwe haruguru, Virunga Today ikaba ibona ari ikibazo cyo kutamenya neza amategeko, ababishinzwe rero bakaba bari bakwiye gukora ibishoboka kugira ngo uru rwego rukomeje gutanga umusanzu uremereye mu butabera bw’ U Rwanda, ruhabwe ubushobozi buhagije mu bijyanye n’ubumenyi mu mategeko.

Bafashe icyemezo ku mitungo ya baringa, kandi n’ikibazo bashyikirijwe kitari mu bubasha bwabo.

Uwitwa Niyitegeke Emmanuel, utuye mu kagari ka Nyagahinga yagiranye ibibazo n’umudame we witwa Mukanoheli Jacqueline, ibibazo bifitanye isano n’ihohoterwa  uyu mudame ngo yaba yarakorewe n’uyu mugabo we, batari barasezeranye  imbere y’amategeko.

Nk’uko byemejwe  n’abagize umuryango wa hafi w’aba bombi, ngo nyuma  y’iri hohotera, uyu mugore yitabaje RIB,maze birangira ikibazo gishubijwe mu bunzi kugira bafate icyemezo ku mitungo bari barashatse bari hamwe.

Hagati aho ariko ba bavandimwe n’incuti za Emmanuel bakomeje kwifuza ko ibibazo by’abo bombi byakemurirwa mu muryango, impande zombi zikumvwa hagamijwe kurengera inyungu z’uru rugo dore ko bari bamaze kubyarana abana babibiri. Ibi ariko umudame yarabyanze, ahubwo akomeza umugambi wo  kugana urwego rw’abunzi arusaba ko babatandukanya, bakagabana imitungo bari barashakanye, we yemeza ko igizwe n’imirima 8, ndetse hakanagennwa ibizatunga ba bana babiri,  ubu babana na nyina.

Icyaje gutangaza abantu benshi, ni ukuntu, komite y’abunzi yihaye kwakira iki kibazo no kugifataho umwanzuro kandi izi neza ko umutungo yaregewe ushobora kuba urengeje agaciro ka miliyoni 3, bene ibi bibazo bikaba bitari mu bubasha bw’abunzi,  hakibazwa impamvu iyi komite itabanje gusaba ko hakorwa igena gaciro k’ubu butaka nk’uko amategeko abiteganya, aho kwihutira gukemura ikibazo kitari mu bubasha bwayo.

Ibintu byajye kuba bibi kurushaho kuko nk’uko twabyiriwe na Emmanuel, kuko icyemezo cy’abunzi cyategetse igabana ry’imutungo yari waregewe kandi nyamara myinshi mu mitungo ivugwa n’uyu mugore itari iyabo burundu, ahubwo imwe ari iyo bakodesha abaturanyi, indi bayiragirira ababyeyi babo.

Virunga Today ikaba yibaza impamvu inteko y’abunzi yihutiye gufata iki cyemezo gifite izi nenge zose kandi bizwi ko nk’inshingano zabo,  mbere yo guca urubanza habanza kubaho kunga abafitanye ibibazo, bityo  bakaba baragombye kubanza  kumva byifuzo by’umuryango wa Emmanuel wakomeje gusaba ko hatabaho gutandukanya kwa bombi dore ko n’ibibazo byashamiranyaga aba bombi  byoroshye gushakirwa umuti.

Tubabwire ko Ingingo ya 39 y’itegeko no itegeko no 59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihhoterwa aryo ari ryo ryose risshingiye kuu gitsina igira iti:  Ishyingiranwa n’igabana ry’umutungo w’ababanaga ku buryo butemwe n’amategeko Ababanaga nkumugore numugabo batashyingiranywe mu buryo buteganywa namategeko, bashyingirwa hakurikije ihame ryubushyingiranywe bwumugabo umwe numugore umwe. Mu gihe umwe mu barebwa nibivugwa mu gika kibanziriza iki, yabanaga nabagore cyangwa nabagabo benshi, abanza kugabana ku buryo bungana na buri wese mu bo babanaga, umutungo bari bafitanye cyangwa bahahanye mbere yuko ashyingirwa. Igabana ryumutungo rivugwa mu gika cya 2 cyiyi ngingo ntirivutsa abana babyaranye uburenganzira bahabwa namategeko.

Ibi bikaba bishatse kuvuga ko niba uyu mudame akomeje kwanga gusubira mu rugo ngo afatanye n’umugabo kubaka urugo no kurera abana babo, hazitabazwa iri tegeko maze urukiko rugabanye bombi ku buryo bungana imitungo bashakanye,  hagenwe n’uburyo bwo kwita ku bana babyaranye.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *