Politike

Burera: Hari bamwe mu barimu bakomeje kugaragaraho imyitwarire mibi irimo ubusinzi n’ubwambuzi

Ikibazo cy’ireme ry’uburezi giikomeje kuba ingorabahizi mu gihugu cyose kugeza naho Ministere ibishinzwe ishyizeho programme yiswe remedial programme igamije kwita ku bana bagaragaje intege nke mu bizamini binyuranye by’isuzuma bumenyi bitegurirwa abanyeshuri. Ibi bikozwe nyuma yaho abagera kuri 20 % batsindiwe mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka ushize, ubu bikaba byarabaye ngombwa kubasibiza kugira ngo harebwe niba bazatisnda uyu mwaka bagahabwa impamyabumenyi zabo.

Bimwe mu bikomeje kubangamira intego yo kugera kuri iri reme,  ni imyifatire y’abarimu y’urukozasoni bakomeje kugaragaraza,  ibi bikaba bitatuma nta musaruro wakwitegwa kuri aba barimu n’abarimukazi bahindutse ba Kanyota na ba rubondakumazi.

Abandi nabo muri abo barimu, bagiye  bagaragara mu bikorwa by’ubwambuzi n’ubw’induruburi bakorera ku bigo boherejweho kwigisha abana, iyi mitwarire nayo birumvikana ikaba idindiza bikomeye ireme ry’uburezi.

Inkuru ku bijyanye n’ibi bibazo, by’umwihariko byabonetse mu karere ka Burera, umunyamakuru yayiteguye yifashishije amakuru yahawe n’ababyeyi, abakorana n’aba barimu ndetse n’abaturage babana n’aba barimu  mu mirimo ya buri munsi.

Ni umusinzi mu rwego rwo hejuru ku buryo iyo yazinyoye biba ngombwa kumuheka

Ibi nibyo twatangarijwe n’abaturage bo mu murenge wa Cyanika bavuga ko umwarimukazi wigisha ku kigo kimwe cyo muri uyu murenge wabaye imbata y’inzoga ku buryo buri gitondo mbere yuko aza ku kazi abanza gusomaho, ibyo bita gukarab,  kandi igihe cyose yaribonye yahembwe, ngo arazinywa kugeza bamuhetse bakamugeza aho atuye.

Ubu businzi bw’uyu mudame ngo ntabuhishira kugeza naho atinyuka gutuka umwe mu bayobozi bashinzwe uburezi muri uyu murenge bikaza kugirwa ibanga, ntanakurikiranwe n’inzego zibishinzwe. Hari abandi ariko bahamarije umunyamakuru wa Virunga Today ko iki cyaha gikomeye yakoze cyanagombaga kumukurira igihano cyo kwirukanwa ku kazi burundu, ngo igihano yakagombye guhabwa cyahawe umufasha we nawe wari usanzwe afite inshingano muri uyu murenge mu burezi, ahanishwa kwimurirwa ahandi kure, aka wa mugani rero w’abanyarwanda bavuga ko bireka umubazi bigafata umufashi.

Iyi ngeso y’ubusinzi ngo inagaragara no ku bandi barimu hirya no hino muri uyu murenge, benshi mu barimu ndetse n’abayobozi babo  bakaba bagaragara kenshi badomotse amasomo, bakigira mu tubari tuba twegereye ibi bigo, utu tubari tukaba dukunze kubonekamo na ya nzoga yo mu baturanyi: Kanyanga

Minerval zarihiwe abana zikaburirwa irengero

Iki kibazo cyagejejwe ku kinyamakuru n’ababyeyi bemeza ko abana babo bagiye bishyura minerval mu bihe bitandukanye, ariko nyuma y’igihe runaka bagasabwa kwishyura andi kuko icungamutungo ry’ikigo ryagiye rigaragaza ko batishyuye. Aba babyeyi bagiye babazwa impamvu batagiye basaba inyemezabwishyu bagasubiza ko amafaranga yanyuzwaga ku bantu bizewe b’abavandimwe ku buryo bumvaga batabahemukira bene ako kageni.

Iki kibazo umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kugikurikirana ku kigo byabereyeho, ariko ubuyobozi bw’ikigo ntibwagira ubushake bwo gutanga ubufasha mu gushakira iki kibazo umuti, birangira bityo,  bishatse kuvuga ko uyu muyobozi yakingiye ikibaba umukozi we, harenganywa umubyeyi n’umwana.

Andi makuru ava mu karere ka Burera ajyanye n’uburezi, nuko kuri ubu muri aka kazi hajemo induruburi, ugasanga umwarimu akora ibikorwa by’ubucuruzi bihoraho kandi bisaba ko nyirukubikora ahora ari maso, akabifatanya no gutanga amasomo, bikaba byumvikana ko nta mwanya na busa yabona wo gutegura aya masmo ategurirwa abana.

Ibihano bikomeye ku barimu banywa inzoga mu masha y’akazi, baza ku kazi basinze,  batukana cyangwa abafatirwa mu bujura

Itegeko teka rya ministre w’Intebe no 033/33ryo kuwa 12/11/2024
rishyiraho stati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, mu ngingo zaryo ya 66 na 67,  ritagenya ibihano bikomeye bigenerwa abarimu bisanga mu myitwarire mibi twavuze haruguru.

Nko ku bijyanye n’ibikorwa by’ubusinzi, mu ngingo ya 66  ku bijyanye no guhagarikwa mu gihe kitarenze amezi 3 , mu gace ka (1), inyuguti ya (e) na (f), umukozi ahanishwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi 3, iyo:

-Anyweye inzoga mu masaha y’akazi;

-Aje ku kazi yasinze.

Naho ku bijyanye no gutukana, ingingo ya 66 nanone mu gace ka ( 1), inyuguti ya (a),umukozi ahanishwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi 3, iyo:

-Atutse umunyeshuri cyangwa undi mukozi hakoreshejwe amagambo, inyandiko, cyangwa amafoto.

Naho ingingo ya 67, ku bijyanye no kwirukanwa ku kazi, mu gace kayo ka (1), inyuguti ya m,bavuga ko umukozi yirukanwa burundu ku kazi iyo:

-Atutse umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije akoresheje amagambo, inyandiko, amagambo cyangwa amafoto.

Ku bijyanye n’ubujura cyangwa ubwambuzi, muri iriya ngingo ya 67, agace kayo nanone ka (1), inyuguti ya m, bavuga ko umukozi yirukanwa burundu ku kazi iyo:

-yibye.

Ikitumvikana rero ni ukuntu iri tegeko ryaba ryarashyiriweho abarimu nyamara bo bagakomeza kugaragara muri bene ibi bikorwa bidindiza ireme ry’uburezi bikanahesha isura imbi uyu mwuga ufatiye runini igihugu, ariko ibi bihano ntibikoreshwe, ahubwo aba barimu bagakomeza kuvuna umuseke bagashumbushwa undi.

Haribazwa kandi umusaruro inzego zinyuranye zegerejwe abaturage zitanga muri iki gikorwa cyo guteza imbere uburezi mu Rwanda, mu gihe abarimo abagenzuzi b’uburezi mu murenge  ndetse n’abayobozi banyuranye b’ibigo by’amashuri  bakomeje kurebera ibi bikorwa bafite kugenzura mu nshingano zabo kandi Leta ntacyo itakoze ngo ibahe ibyangombwa byose bakeneye ngo barangize inshingano zabo harimo n’umushahara ushimishije. Bikaba bitumvikana ukuntu umuyobozi nk’uyu yirukira kuri banki ukwezi kwapfuye hari ibintu bikomeje gupfira mu maso ye, kugeza naho ubwe  nk’umuyobozi  ananirwa guhatira umwe mubagize umuryango we kureka imyitwarire y’urukuzasoni ikorerwa ku karubanda, bose babireba.

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu burezi mu karere ka Burera
Kabona Tvet School, Leta ikomeje gukora ibiknewe byose ngo haboneke ireme ry’uburezi yaba mu kubaka ibikorwaremezo bya ngombwa mu burezi haba no mu gushaka abakozi bashoboye

Haribazwa impamvu abarimu bo muri Burera bananiranye badakanirwa urubakwiye

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *