Burera: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga, hitegwa igabanuka ry’ibiribwa ku batuye mu butaka bw’amakoro y’ibirunga
Amakuru Virunga Today ikesha ikinyamakuru Imvaho nshya gifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, nuko none taliki ya 28/02/2025, Nyakubahwa Ministre w’Intebe Edouard Ngirente yatangije imirimo y’igihembwe cy’ihinga B umwaka wa 2025, mu karere ka Burera.
Nk’uko bikomezwa byemezwa n’Umunyamakuru Ngaboyabahizi Protais ngo umumhango wo gutangiza iki gihembwe wabereye muri site ya Rutuku, akagari ka Kabona, umurenge wa Rusarabuge mu karere nyine ka Burera, ahatewe ibirayi ku buso bwa hegitari 16 z’imirima y’abaturage.
Uyu munyamakuru akomeza avuga ko abaturage bishimiye kuba abayobozi bo mu rwego rwo hejuru mu gihugu cyacu bafata umwanya bakaza kwifatanya nabo mu mirimo nk’iyi yihinga, bitandukanye n’ibyabagaho mu gihe cyo hambere, aho abayobozi bo mu rwego ruciriritse nka komini babategekaga ko babahingira mu mirima yabo ku buntu.
Abaturage kandi ngo bishimiye nkunganire bahawe muri iyi mirimo y’ihinga, aho bahawe imbuto nziza y’ibirayi ndetse bakanahabwa n’amafumbire yari akenewe muri iri hinga, byose ku buntu.
Ku ruhande rwe Ministre w’intebe yasabye abaturage b’akarere ka Burera kubyaza umusaruro umutekano uzira amakemwa bahawe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ministre Ngirente akaba yagize ati:” Turabasaba gukora cyane kuko umutekano murawufite, ni ngombwa ko ibyo muhinga kandi mibicunga neza, kugira ngo mukomeze iterambere mwirinda amakimbirane yo mu ngo. Aka karere kareza cyane nta mpamvu yo kugira abana bagwingira, ndabasaba kwirinda kubyukira mu kabari, abana nabo bajye ku ishuri.”
Hafi 70% by’ ubutaka bweragaho imyaka itunze abaturage, ubu yahinzweho ibitunguru na tungurusumu bitegereje isoko ryo hanze
Itangizwa ry’iki gihembwe cy’ihinga riravugwa mu gihe muri aka karere havugwamo ubuhinzi bw’ibihingwa byoherezwa hanze byitabiriwe n’abatagira ingano mu duce tw’aka karere tw’ubutaka bw’amakoro, ubutaka buzwiho kurumbuka imyaka yiganjemo ibirayi, amasaka, ibigori ndetse n’ibishyimbo.
Koko rero nk’uko Virunga Today yabibwiwe n’umuturage usanzwe akorera ubuhinzi mu murenge wa Rugarama, ngo umwaka ushize ubuhinzi bw’ibitunguru na Tungurusumu byinjirije atabarika bake mu bahinzi bari bitabiriye guhinga ibi bihingwa, ku buryo hari abagiye binjiza miliyoni zirenga makumyabiri ku butaka buri hafi kugera kuri 1 hagusa.
Ibi ngo byatumye mu bihembwe byakurikiyeho by’ubuhinzi, abaturage benshi bahitamo gusimbuza ibindi bihingwa nk’ibirayi n’ibishyimbo bari basanzwe bahinga, ibitunguru na Tungurusumu ngo bibonere amafaranga atubutse nk’ayo bagenzi babo bari babonye umwaka ushize.
Uyu muturage yongeyeho ariko ko bitandukanye n’uko byari bimeze umwaka ushize, kuri ubu ibiciro ku musaruro batangiye kubona biracyari hasi cyane ku buryo nko ku bitunguru, ikilo ni amafranga 250 mu gihe umwaka ushize ikilo cyari 1500, hakaba kandi nta n’icyizere ko iki giciro cyazazamuka ugereranije n’umwaka ushyize kuko abahinnze ibitunguru ari benshi dore ko uretse no muri utu duce tw’akarere ka Burera, ngo no mu turere twa Musanze ndetse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, nabo babihinze ku bwinshi.
Undi muturage utuye mu mu murenge wa Cyanika, wakoze akazi ko guhuza abaguzi n’abahinzi b’ibitunguru ( umukomisiyoneri), yabwiye Virunga Today ko nta kizere ko isoko ry’ibi bitunguru rizaba ryiza kuko kuri ubu mu bihugu bimwe byo muri Est Africa nabo bashobora kuzagira umusaruro mwiza w’ibitunguru bityo ntibibe bikibaye ngombwa ko baza kubishaka mu Rwanda.
Yagize ati : “ Umwaka ushize habonetse isoko ryiza ry’ibitunguru,abahinzi benshi binjiza za miliyoni na za miliyoni, ibintu byari bibayeho bwa mbere muri aka gace kacu, kandi amakuru nahagararaho nuko ibi biciro byabaye byiza kubera umwuzure wangije bikomeye amahegitari n’amahegitari y’ibitunguru mu gihugu cya Tanzanie, nta makuru mfite yuko ibintu bimeze ubu , ariko kenshi iyo imyuzure ibayeho mu mwaka runaka, ntibivuga ko umwaka uzakurikiraho ari uko bizagenda kuko aba ari ikiza”.
Byitezwe rero ko ubu buhinzi bw’ibitungu na tungurusumu bwakorewe ku gice kinini cy’ubutaka bw’amakoro, buzagira ingaruka ku musaruro w’indi myaka irimo ibirayi n’ibishyimbo byahigwaga muri iki gihembwe B cy’uyu mwaka, ibyatuma nanone habaho igabanuka rikomeye ry’ibiribwa byari bisanzwe bigira uruhare mu mafunguro y’abaturiye aka gace.
Kuba kandi ibiciro bishobora kutazaba byiza kuri ibi bitunguru na tungurusimu, bivuze ko abaturage batazabona amafranga ahagaije ya ngombwa yo kuba bahaha iyo myaka bari basanzwe bahinga, ibyarushahho gukomeza iki kibazo cy’ubuke bw’ibiribwa muri kariya gace.
Tubabwire kandi ko abashashatsi bo mu ishami rya RAB rikorera i Rwerere mu karere ka Burera, baherutse kugaragaza ko udusimba twitwa whites flies twibasiriye ibihingwa byiganjemo ibishyimbo muri turiya duce, ikwirakwira ryatwo muri turiya duce rifitanye isano n’ikoreshwa riri ku kigero cyo hejuru ryifumbire mvaruganda yitwa NPK 17 17 17 mu buhinzi bw’ibitunguru na tungurusumu.
Byongeye kandi kudasimburanya imyaka mu bihembwe by’imyaka, nk’uko bikorwa muri turiya duce, aho benshi bahitamo guhinga ibi bitunguru mu bihembwe byose by’umwaka, bituma utu dusimba turushaho kugira ubukana bwisumbuye bikagorana mu bikorwa byo guhanga natwo.
Niba rero abayobozi banyuranye barebwa n’ubuhinzi badakoze ibishoboka ngo barinde ubu butaka bwari bufitiye igihugu cyose akamaro, ingaruka ntizizatinda kwigaragaza, ibihingwa bihinzwe kuri ubu butaka bikazakomeza kuzahazwa n’indwara ndetse n’udukoko tunyuranye maze n’intungagihingwa ziba muri ubu butaka zigakomeze kuba ingume. Ib bikazatubya umusaruro ku buryo bukomeye biganisha no kubura ry’ibiribwa ku baturiye kariya gace ndetse no ku bice bindi by’igihugu byahahiraga muri kariya gace.

Abahinzi bakoresha ifumbire ya NPK 17 17 17 itangira ingano mu buhinzi bwa tungurusumu bikagira ingaruka zitari nziza ku butaka n’imyaka ihinzwemo

Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel